Mu kiganiro cyaciye kuri Television y’igihugu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 22 Nzeri 2021, gihuje Ministiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi JMV na mugenzi we ushinzwe Ministeri y’ubuzima Dr Ngamije Daniel, batangaje ko gufungura utubari mu byiciro nk’uko byemejwe n’Inama y’Aba Ministiri, ko atari ibyiciro by’utubari cyangwa se by’ubudehe byavugwaga, ahubwo bisobanuye ko ari ukubanza kubahiriza ibisabwa byose bigamije gukumira no kurwanya icyorezo cya Covid 19 nk’uko byakorewe insengero n’amadini mbere y’uko zagombaga kwemererwa gukora.
Muri icyo kiganiro Bwana Gatabazi Jmv, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, avuga ko kuba hashyizweho gahunda yo gufungura utubari mu byiciro, bitavuga ko Covid 19 yashize ahubwo ari ukugira ngo uko igenda igabanya ubukana hagomba no gufatwa ingamba nshya zigamije korohereza umuturage kugira ngo abashe gukomeza gukora ibikorwa bye bimwunganira mu kazi ka buri munsi ari nako arushaho kwirida no gukomeza gukumira icyorezo nk’uko bisanzwe.
Agira ati “kuba hagiye gufungurwa utubari mu byiciro ntibivuze ko ari ibyiciro by’ubudehe cyangwa se ibyiciro utubari twaba turimo, Oya. icyo twifuza ni uko abafite utubari bagomba kubanza kubahiriza amabwiriza yose asabwa nk’uko insengero zabanje kubigenza nazo ubwazo twagendaga tubafungurira dukurikije uko twagendaga tubona ko hari izabaga zimaze kuzuza ibisabwa.”
Avuga ko ariyo mpamvu abafite utubari bagomba nabo kuba bafite uburyo buhagije bw’isuku y’ahakorerwa, gupima ababagana bose, kuba bafite aho bakarabira kandi hatunganyije neza, kuba harimo intebe zituma abantu bicara bisanzuye bahanye intera mu buryo bugaragara, byanaba byiza bakaba bafite ahantu hisanzuye ho kwakirira abantu babo bikaba byanaba byiza kurushaho kubakirira ahari ubusitani bibaye ngombwa.
Muri icyo kiganiro kandi Ministiri Gatabazi yongeye gusaba Abayobozi b’Inzego z’ibanze gukomeza gushyiramo imbaraga zo gufasha abaturage gukumira no kwirinda icyorezo cya Covid 19, kugira ngo batazumva ko utubari twafunguwe bakirara bikaba byaviramo ko bwa bukana bwayo bwiyongera, nyamara intambwe yo kuyirwanya yari imaze kugera ku urwego rushimishije.
Avuga kandi ko abaturage bagombye kwishimira ko abagomba kwitabira ibirori bashyizwe kuri 50%, abo mu nsengero n’abajya gushyingura bakaba 30%, mu gihe mu mabisi (Bus) ari 75%, bityo ayo mahirwe ngo bakaba batagomba kuyapfusha ubusa, ahubwo byose bakabikora banibuka ko icyorezo kigihari ntaho cyagiye.

Ministiri Ngamije Daniel nawe avuga ko hari ikizere gihagije ko icyorezo cya Covid 19 kizatsindwa burundu nta kabuza ahereye ku muvuduko igihugu gifite wo gukingira abantu benshi ku buryo abagera ku bihumbi 100 bakingirwa buri cyumweru, ibitanga ikizere ko mu mpera z’umwaka wa 2021 abagera kuri 30% bazaba bamaze gukingirwa mu gihugu cyose naho abagera kuri 60% bakazaba bamaze gukingirwa mu mpera z’umwaka wa 2022 nyuma y’umwaka wa 2021 mu buryo bwizewe.
Agira ati “kuba mu mujyi wa Kigali hamaze gukingirwa umubare w’abantu benshi biratanga ikizere kubera ko iyo urinze Umujyi wa Kigali burya uba urinze igihugu cyose cyane ko ari ihuriro ry’abajya n’abava mu Ntara zose z’igihugu ndetse no mu mahanga.”

Avuga ko urugero rw’uko gukingirwa kw’abenshi bigenda bitanga umusaruro ari nk’uko baherutse gupima abantu ibihumbi 5000, bagasangamo abantu 20 gusa bafite ubwandu nabo badaturuka muri Kigali bose, kubera ko 7 basanze ari abo hanze ya Kigali naho 3 muri bo bandi bakaba ari abari baturutse mu bihugu byo hanze, ab’i Kigari ari 10 gusa, ibigaragaza ko gukingirwa kwa benshi biri gutanga umusaruro ushimishije ari na yo mpamvu, kimwe na Mugenzi we w’Ubutegetsi bw’igihugu asaba ko abantu batagombye kuzaba imbata y’utubari tugiye gufungurwa, ahubwo ibyo bazakora bakazabikora bibuka kubahiriza ibisabwa byose mu kwirinda no gukumira Covid 19
Imwe mu myanzuro y’inama y’aba Ministiri yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 21 Nzeri 2021, harimo no gukomorera utubari twari tumaze umwaka n’igice dufunze,n’ubwo abantu benshi babyishimiye kubera igihe cy’umwaka n’igice cyari gishize bufunze, gufungura bikazakorwa mu byiciro nk’uko Ministiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi JMV abivuga hashingiwe ku uburyo bene utubari bazajya buzuza ibisabwa birimo kugirira isuku aho bakorara, kugaragaza ingamba zashyizweho zo kwirinda no gukumira Covid 19 n’ibindi.