Kamonyi : Uruhare rw’Abafatanyabikorwa Mu Kuziba Icyuho Cyari Kigiye Guterwa Na Covid 19

admin
8 Min Read

Ni ibitangazwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bukuriwe n’Umuyobozi w’agateganyo wako Tuyizere Thadee ushimira cyane uruhare rw’Abafatanyabikorwa mu gutuma Akarere gakomeza kwesa imihigo mu bikorwa by’amajyambere, imibereho myiza y’abaturage, mu miyoborere, ubukungu n’amajyambere muri
rusange.

‘Bwana Tuyizere Thadee, avuga ko n’ubwo icyorezo cya Covid 19 cyaje kigamije gusubiza inyuma imibereho y’abantu n’ibikorwa byabo muri rusange, abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kamonyi biyemeje gufata iya mbere maze bakomeza gukora neza ibikorwa uko bisanzwe haba kugeza ku baturage amazi meza, kubaka inganda zibyaza umusaruro ibyo bahinga Kandi zigamije no kubaha akazi nk’inganda zitunganya ifu ya Kawunga y’ibigori, urwenga ikigage cya kinyarwanda gihiye n’ikidasembuye, urwenga inzoga ihiye ya Likeri yitwa Ingufu Gin ltd, ibikorwa byo kubaka umuhanda wa Ruyenzi-Gihara, ibitaro by’amaso n’ibindi byinshi bigamije kuziba icyuho cyashoboraga guterwa na Covid 19 yari yaje itunguye abanyarwanda n’isi yose muri rusange.

Agira ati “ntitwabura kuvuga uruhare rugaragara abafatanyabikorwa ARDEE KUBAHO na CARITAS Rwanda bagize mu gutunganya imiyoboro y’amazi bagamije kuyageza ku baturage bo muri Ngamba no mu bindi bice bitandukanye hagamijwe ahanini kubafasha kunywa no gukoresha amazi meza kugira ngo barangwe n’ubuzima buzira umuze. Umushoramari Kandi nawe wujuje uruganda rukomeye rwa INGUFU Gin, ku Ruyenzi twasanze ruzadufasha guca burundu inzoga z’inkorano abantu bamwe bapfaga kwinywera uko bishakiye zikabagiraho ingaruka zikomeye harimo n’urugomo n’ubusinzi, akaba yaragaragaye nk’umufatanyabikorwa mwiza na cyane ko yatanze akazi kenshi ku baturage bacu n’abandi Kandi b’abafatanyabikorwa benshi beza bakaba ari abo gushimirwa igihe cyose.”

Bwana Tuyizere Thadee avuga ko ubusanzwe Akarere ka Kamonyi kagizwe n’ibice bibiri bikomeye bibumbatiye ubukungu n’umusaruro utubutse mu baturage birimo igice cy’Amajyepfo kizwi ku izina ry’Amayaga agizwe na Nyarubaka, Mugina, igice gito cya Rugarika na Nyamiyaga ahazwiho kwera ibiribwa by’amoko yose Kandi umusaruro ukaza ushimishije. Igice cya Amajyaruguru nacyo kikaba kiganjemo umusaruro w’amabuye y’agaciro aboneka muri Kayenzi na Ngamba ibice bisigaye byitwa Iby’umujyi bya Runda, ikindi gice cya Rugarika na Musambira bikabonekamo cyane umusaruro w’inanasi n’ikawa.

Bwana Tuyizere Thadee Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi

Akomeza avuga ko kugira ngo abaturage babashe Kugera ku musaruro ushimishije bagerageza gukorera mu ma Koperative ibituma bahuriza umusaruro hamwe bityo bigatuma bagurisha ibyo bejeje ku giciro kinogeye buri umwe. Kandi ngo abaturage bahagurukiye gutura mu midugudu ku buryo igera Kuri 135 iri gutunganywa icishwamo imihanda inakatwamo ibibanza kugira ngo izaturwemo yujuje ibisabwa byose.

Ku bigendanye n’ingufu z’amashanyarazi avuga ko abatuye Kamonyi bamaze kuwubona kuri 45,6% akavuga ko iri ijanisha rikaba ritari hasi ngo hagereranyijwe n’uko umuriro watangiye Kugera neza muri Kamonyi mu 2010, ibitanga ikizere ko mu 2024 bazaba bageze ku kigereranyo cyo hejuru hagendewe kuri gahunda ya Nyakubahwa Prezida wa Repubulika ivuga ko buri muntu wese agomba kuba afite amashanyarazi iwe muri uriya mwaka.

Ku bigendanye n’amazi meza nayo ubuyobozi buvuga ko amaze kugezwa ku baturage ku kigereranyo cya 78,2% hakaba ngo hari ikizere cy’uko mu bihe bya vuba amazi azaba agera ku bantu benshi kurushaho na cyane ko hari umuyoboro w’amazi uri gukurwa kuri Nyabarongo kugira ngo hongerewe ingano yari asanzwe akoreshwa muri Kamonyi muri rusange. Abafatanyabikorwa nk’uko byavuzwe haruguru bakaba bari kugira uruhare rugaragara mu kugeza ku baturage amazi meza.

Ku bigendanye n’uburyo abaturage bakomeje kwitabira gahunda yo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza mituwele, Bwana Tuyizere Thadee avuga ko umwaka ushize ubwitabire bwari buri kuri 99% kino gihe bukaba bumaze kugera kuri 89,6% ibitanga ikizere ko mu mezi abiri baraba bageze ku 100% kubera ko hari gukorwa ubukangurambaga buhagije.

Agira ati “turi gushishikariza abaturage bacu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza mbere y’uko ihinga n’itangira ry’amashuri bigera kugira ngo mu gihe bazaba bahugiye muri ibyo bindi bazabe baramaze gushyira ku ruhande iby’ubwisungane bityo igihe bashatse kwivuza bage bagenda bemye.”

Chris Hotel ifasha abatemberera mu Karere Ka Kamonyi kuruhuka

Ku bigendanye no kwirinda no Gukumira icyorezo cya Covid 19, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi avuga ko abaturage ashinzwe bakoze ibishoboka byose bubahiriza amabwiriza yose agendanye no kurwanya no Gukumira Covid 19 babifashijwemo n’urubyiriko rw’abakorerabushake, abo mu nzego z’ibanze n’abashinzwe umutekano ndetse n’abanyamadini agashima ko hamaze gukingirwa hafi 20% by’abaturage b’Akarere ka Kamonyi ahitezwe ko uko inkingo zizagenda ziboneka hazakingirwa umubare wisumbuyeho mu buryo buri ku kigero cyo hejuru kurushaho.

Ahakorera Uruganda Ingufu Gin Ltd, umufatanyabikorwa w’imena w’Akarere Ka Kamonyi

Ku birebana n’ibikorwa by’inteko z’abaturage zongeye gusubukura ibikorwa byazo nyuma y’igihe cyari gishize bitewe ahanini n’icyorezo cya Covid 19 cyari cyahagaritse ibintu byinshi Bwana Tuyizere Thadee avuga ko ari ibintu byashimishishe abaturage cyane kubera ko babibona nk’uburyo bwiza bwo kunywanisha abaturage n’Abayobozi babo ubusabane bwari bwarakozwe mu nkokora n’ubukana bukabije bwa Covid 19 bityo agasaba abaturage kudapfusha ubusa amahirwe babonye, bakajya bagaragaza ibibazo, ibyifuzo n’ibitekerezo muri izo nteko abayobozi nabo bakabunganira bagerageza kubafasha kubonera umuti uhamye ibibazo byabo bityo agahamya ko nta kabuza bizashoboka bikagerwaho neza maze abayobozi n’abayoborwa ubusabane bugahoraho buri gihe ntawishisha undi.

Asoza avuga ko n’ubwo Akarere ka Kamonyi kamaze kugera kuri byinshi byo kwishimirwa abababazwa cyane n’abayobozi ko hari ibyo batabasha kubonera ibisubizo uko bikwiriye ahanini bitewe n’ingengo y’imari iba idashobora ngusubiza ibikenewe byose nko kugeza ku baturage amazi n’amashanyarazi uko babyifuza, gukora ibiraro n’amateme mu bice byose bikenewe, ariko akizera ko ku bufatanye bw,abafatanyabikorwa n’abaturage ubwabo ibibazo nk’ibyo byose bizagenda bibonerwa umuti gahoro gahoro uko ingengo y’imari izagenda yiyongera.

Intego y’Abesamihigo ni ugutwara ibikombe igihe cyose

Ashimira cyane Leta y’u Rwanda uburyo ikomeje gufasha abaturage bakingirwa icyorezo cya Covid 19 no kubashyiriraho ingamba zihamye zibafasha kuyisezerera no kuyirwanya burundu. Agashimira abaturage n’abafatanyabikorwa bakora amanywa n’ijoro kugira ngo Akarere ka Kamonyi gaharanire buri gihe kuza mu myanya ya mbere mu mihigo y’ibikorerwa abagatuye.

Akarere ka Kamonyi ubusanzwe abagatuye bazwi ku izina ry’Abesamihigo ba Kamonyi, ni kamwe mu Turere 8 tugize Intara y’Amajyepfo. Ni Akarere Kari mu marembo y’Umujyi wa Kigali ku binjira n’abasohoka mu Ntara y’Amajyepfo. Gatuwe n’abaturage kagera ku bihumbi 400, kagizwe n’imirenge 12, Utugari 59 n’Imidigudu 317. Iburasirazuba bwayo hari Akarere ka Nyarugenge, Rulindo n’igice gito cya Gakenke. Iburengerazuba hari igice gito cya Muhanga n’igice gito cya Ruhango, amajyaruguru hari igice gito cya Muhanga n’ikindi cya Gakenke mu majyepfo igahana urubibi n’Akarere ka Bugesera n’ikindi gice gito cya Ruhango.

ibiro by’Akarere Ka Gasabo

Ni Akarere Kari kwihuta cyane mu majyambere y’inganda, Amahoteri n’ama Restaurant, amashuri, amavuriro n’ibitaro, ubuhinzi n’ubworozi byose byubakiye ku bufatanye bw’Ubuyobozi, abaturage n’abafatanyabikorwa b’Akarere muri rusange.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *