I&M Bank mu mezi atandatu yageze ku musaruro wifuzwaga inawurenzaho

admin
6 Min Read

Imwe mu ma Banki imaze kuba ubukombe mu Rwanda I&M Bank, kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 31 Kanama 2021 yashyize ku mugaragaro umusaruro w,Ibyo bagezeho muri aya mezi atandatu y’umwaka washize kuwa 30 Kamena 2021 ibigaragara ko habayeho urwunguko rushimishije hagereranyijwe n’amezi yari yabanje y’Umwaka wa 2020


I&M Bank inejejwe no gutangaza inyungu ya miriyari 5.2 mbere yo kwishyura imisoro yabonetse mu gihe isi yose iri mu bihe bitoroshye byatewe na Coronavirus aho ubukungu budahagaze neza. Inyungu yabonetse yazamutse ku kigero cya 55% ugereranije n’ amezi atandatu y’umwaka wa 2020.


Amafaranga yinjiye ni miliyari 14.9 Frw angana ni’zamuka rya 20%. Iri zamuka ryatewe no kwiyongera kw’ inyungu iri hagati y’ amafaranga
yinjiye n’amafaranga Banki yungukiye abakiriya babikije ku kigero cya 19% ugereranyije n’igihembwe ya kabiri cya 2020 ndetse igera kuri miliyari 13.3 Frw. Amafaranga yinjiye ahanini yaturutse mu nguzanyo zatanzwe ku bakiriya no mu mpapuro mpeshamwenda za Leta.


Amafaranga ateganyirizwa igihombo ku nguzanyo zitishyura neza yagabanutseho 15% ugeraranyije n’igihembwe ya kabiri cya 2020 bitewe nuko Banki yateganyirije cyane izo nguzanyo mu mwaka wa 2020 ndetse no kuzamuka kw’ ubukungu mpuzamahanga. Habayeho ubushishozi mu gucunga amafaranga asohoka bituma yiyongera ku ijanisha rya 7% gusa ugereranyije n’umwaka ushize agera kuri miliyari 9.8 Frw, ibi byatumye ijanisha riri hagati yibyinjiye nibisohoka riba 59.9% ndetse ikigereranyo cy’izamuka ry’ibyinjira n’ ibisohora riguma ku 10%.


Inguzanyo zatanzwe zageze kuri miliyari 210 Frw ndetse zihagaze neza kuko inguzayo zitishyura neza zingana na 3.51% by’inguzanyo zose Banki yatanze.

Amafaranga yabikijwe na abakiriya yageze kuri miliyari 303 y’amafaranga y’u Rwanda yiyongereye ku gipimo cya 2% kuva umwaka ushize.
Ikigereranyo cy’inguzanyo ku mafaranga yabikijwe kingana na 69.3%.


Imari shingiro bwite yageze ku 16.78% ndetse imari shingiro yose zageze ku 19.48%. Umuyobozi w’inama y’ibutegetsi w’iyi Banki Bwana Bonaventure Niyibizi yavuze ko uyu musaruro banki yagaragaje muri iki gihe bawukesha gukomeza guhindura imikorere kugira ngo babashe kujyana n’ibihe tugezemo.


“Ubucuruzi bwagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Coronavirus ariko nka banki twagerageje gukomeza kuba hafi y’abakiriya bacu ndetse n’umuryango nyarwanda dukoreramo ubucuruzi. Ibi tubikora duhindura imikorere, dushora imari mu ikoranabuhanga ndetse no gufasha abacuruzi bato kuko tuzi neza ko aribo shingiro ry’ubukungu bw’igihugu. Ibi twabigezeho ku bufatanye n’imirimo ikomeye leta y’u Rwanda ikora mu kugabanya no kwirinda ikwirakwiza ry’ubwandu bwa Coronavirus mu gihugu.”


Niyibizi yakomeje avuga ko uyu musaruro utari kugerwaho hatabaye imbaraga nyinshi zashyizwemo n’abakozi b’iyi banki ndetse
n’abanyamigabane bakomeje kuzamura imigabane yabo.


Ati: “Uyu musaruro tuwukesha abakozi buje ubunyamwuga ndetse n’abanyamigabane bacu badahwema kutuba hafi. Ubu ibikorwa byacu
byimuriwe mu nyubako nshya y’icyicaro gikuru, iyi nyubako ijyanye na gahunda ya leta yo kubungabunga ibidukikije ndetse ikaba yubakishijwe
ahanini n’ibikorerwa iwacu. Twizeye ko abatugana bose bazabona itandukaniro mu mikorere ndetse bakisanga.”

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi muri I&M Bank Bwana Bonaventure Niyibizi


Umuyobozi mukuru w’iyi banki Bwana Robin Bairstow, yashimangiye ko gushora imari mu ikoranabuhanga byagize uruhare runini muri uyu musaruro bamuritse uyu munsi: “ Twashyize imbaraga nyinshi mu ikoranabuhanga kugira ngo tubashe guha serivisi zinoze abakiriya bacu
uyu munsi 70% ry’ibikorwa abakiriya bakorana na banki bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga. Turashima abakozi bacu bakomeje gufasha
abatugana mu kujyana n’aho isi igana.”

Iyi banki iherutse gutsindira igihembo cya banki ya mbere mu Rwanda gitangwa n’ikigo cyitwa Capital Finance International (CFI.co) yahawe bitewe n’imari yashoye mu ikoranabuhanga.

Mu mezi ashize bamuritse ibyuma byo kubikuza (ATM) bikoresha ikoranabuhanga rya NFC aho ushobora gukoresha ikarita yawe utarinze kuyishyira mu cyuma. Yanahembewe kandi ubufatanye yagiranye n’ikigo cya Kfw muri gahunda yayo ya IFE aho babashije gufasha abacuruzi bato (MSME) mukubungabunga imirimo y’abagera ku 1,800.


Bairstow yavuze kandi ko banejejwe no gukomeza guteza imbere urubyiruko rw’u Rwanda aho baherutse gutangiza gahunda yiswe I&M Bank academy aho baha amahugurwa abanyeshuri bahize abandi muri kaminuza zose nyuma bakabaha amahirwe yo gukorera iyi banki.


Bairstow ati: “Ubu abanyeshuri 26 nibo barangije icyiciro cya mbere cy’amahugurwa, ni abasore n’inkumi b’abahanga kandi twizera ko ari bo
ejo heza ha Banki yacu.”

I&M Bank, ni Banki imaze kuba ubukombe mu Rwanda kuko yashinzwe mu 1963 ubwo Leta y,u Rwanda yari ifitemo imigabane hamwe n,indi Banki yo mu Bubirigi. Mu 2004 Leta yatangiye gukuramo imigabane yayo maze muri 2012 ihinduka I&M Bank, kubera imikorere myiza y,abakozi n,abanyamigabane bayo hakaba hamaze kuzuzwa inzu y,ikitegererezo nshya izajya ikorerwamo.

Kugeza uyu munsi I&M Bank Ikorera mu gihugu hose, ikaba
ibarura abakiriya basaga ibihumbi 96 n,abanyamigabane bagera ku 1000 nk,uko Ubuyobozi bwayo bukuru bubivuga.

Umuyobozi mukuru wa I&M Bank, Bwana Robin Bairstow
Ubuyobozi bwa I&M Bank mu kiganiro n’abanyamakuru
Ahazajya hakirirwa abakiriya mu nyubako nshya ya Banki
Inyubako nshya ya Banki
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *