Tumenye ibigwi n’amateka ya bamwe mu bayobozi batuma umupira w’amaguru ugira uburyohe

admin
6 Min Read

Udakora nta karye uwashaka yagira ati udakora nta kavugwe,bitewe n’uburyo umupira w’amaguru mu Rwanda wahinduye isura cyane cyane mu bushobozi ugereranyije na mbere usanga muri ino minsi ikipe idafite amikoro ntaho yagera mu marushanwa,imishahara y’abakinnyi yagiye hejuru,kugura umukinnyi bisigaye bisaba akayabo niyo mpamvu ikipe ifite ibikorwa bifatika ndetse n’ubushobozi tutabura kuyigarukaho.

Abakurikiranira hafi umupira w’amaguru batandukanya amakimbirane n’ishyaka ryo kubaka,amakimbirane asenya ikipe ariko ku tumva ibintu kimwe bituma abari kumwe bungurana ibitekerezo kandi igihe cyagera bagashyira hamwe,tugarutse ku makuru avugwa muri bino bihe amakipe ari kugenda yikusanya yaba mu gushaka abakinnyi,ubushobozi ndetse no kugira ubuyobozi buhamye ibi byose byatumye amakipe ndetse n’abantu ku giti cyabo bagaragara mu itangazamakuru.aha tugiye kugaruka ku ikipe ya Kiyovu Sport nk’imwe mu makipe yiyubatse bifatika ku buryo nta wabura kuvuga ko andi makipe ayifitiye ubwoba bitewe n’abakinnyi yaguze,si ibyo gusa kuko no mu buryo bw’amikoro ino kipe yagerageje gushaka abantu bayifasha kugira ubushobozi ndetse no kugirana amasezerano atandukanye n’ibigo bikomeye nka Azam group.

Nyuma yo kwegeranya ubyo byose ubu ino kipe iri mu nzira zo gushaka umuyobozi ukwiriye kandi ufite ibisabwa byose ngo azayibere umuyobozi,aha tugiye ku garuka ku izina ryavuzwe cyane muri ino nkundura nk’umwe mu bafatika bakwiye kuyobora ino kipe yo ku mumena maze ikagira icyerekezo gihamye,uwo nta wundi ni Mvukiyehe Juvenal.iri zina ryaramamaye cyane ubwo ino kipe yagaragazaga ko ifite ubushobozi benshi bibazaga aho iri ku bukura biza kuvugwa ko uno mugabo nawe ashobora kuba yaramennyemo agatubutse,uyu mugabo ufite impamyabushobozi y’ikirenga mu bijyanye n’ubukungu ariko ngo n’ubwo atakunze kwamamara cyane muri ruhago ariko ngo yayikurikiraniraga hafi by’umwihariko ikipe ya Kiyovu Sport.twashatse ku menya byinshi kuri uno mugabo uhabwa amahirwe yo kuba yaba umuyobozi wa kiyovu sport maze twerekeza ku ivuko aho akomoka mu Karere ka Nyagatare,umurenge wa Kiyombe tuganira na bamwe bamuzi neza kuva mu butobwe,umubyeyi umubyara utuye muri uwo murenge yadutangarije ko kuva kera yakundaga umupira w’amaguru kuko hari n’igihe yashoboraga kuba yasiba ishuri ari kwiterera ruhago bimwe by’abana,ngo uretse kuba yarakundaga gukina ariko ngo yari n’umuhanga mu ishuri aribyo byamufashije kwiga akaminuza kugeza no mu mahanga,

Mvukiyehe Juvenal ni umushoramari mubijyanye n’ubucuruzi bw’ibitoro/ibikomoka kuri peterori

Uyu mugabo kandi wize ibijyanye n’ubukungu ntiyigeze abijya kure kuko azwi nk’umushoramari mu bitoro aho yagiye ashinga za stations zicuruza ibitoro/ibikomoka kuri peterori ahantu hatandukanye,akaba yaragiye aba umuyobozi mukuru wa company zicuruza ibitoro ndetse zimwe zikaba zari ize izindi akazifatanya nabandi bashoramari,aha twavuga nka Zita investment Group,Addax petroleum zikaba ziboneka ahantu hatandukanye mu gihugu nka Nyagatare,Rukomo,Kinazi,Gaseke,Kabarore,Muhura,Ngarama n’ahandi bivuze ko ubu bucuruzi aribwo yihebeye n’ubwo hari n’abavuga ko afite n’ibindi bikorwa bimwinjiriza agatubutse,kuba ari umushoramari byamufasha no guhangana n’ibibazo by’ubushobozi bikunze kugaragara mu makipe atandukanye.

Mvukiyehe Juvenal aberanye no kuyobora Kiyovu sport?

Abakurikirana umupira w’iki gihe bemeza ko kuyobora ikipe ubu usabwa kuba hari ibyo wujuje birimo kuba usobanukiwe neza uby’umupira, ku gira ubushobozi bwatuma ikipe idahora mu bibazo by’amikoro, kumenya gukorana na bagenzi bawe, kujyana n’igihe , kugira imyumvire igezweho no kudahangana.abazi uno mugabo bemeza ko abyujuje pe,umwe mu bakoranye nawe yadutangarije ko no mukazi gasanzwe ari gake wamubona ashwana n’abakozi ngo ibikorwa bye byose abikora atuje kandi akunda kugera ku ntego yiyemeje,umwe mu baturanyi baho uno mugabo avuka yadutangarije ko kuba avuka mu muryango ukunda gusenga byamufashije gukurana ubunyangamugayo,yanga amakimbirane.

Juvenal kuba yarize i burayi bimufasha kugira imyumvire yagutse (international understanding) ibyo bikaba byafasha uyu mugabo kuba yaba umuyobozi mwiza igihe yagira amahirwe yo kuba perezida wa Kiyovu Sport,uyu mugabo kandi kuba asanzwe ari umushabitsi mu bucuruzi byamufasha no gushabikira ikipe (deal) kuko ari imwe mu nkingi za mwamba mu kuyobora ikipe y’ubukombe nka Kiyovu Sport ,kuba afite ubushobozi kandi nabyo byafasha ino kipe gukemura ikibazo cy’amikoro gikunze kubangamira amakipe yo mu Rwanda.kuba ari umugabo wiyemeza ukorera ku ntego kandi uzi gukorana n’izindi nzego abaye perezida byafasha urucaca kunguka imbaraga maze bahuriza hamwe na komite buri wese akagira icyo yungukira kuwundi,by’akarusho kuba Juvenal yarasanzwe aba muri komite igura abakinnyi bivuze ko azi ubuzima bwose bwa Kiyovu abaye perezida byaba ari imbaraga ino kipe ibonye dore ko uyu mugabo ataraba umusaza bivuze ko agifite imbaraga zo guhirimbanira ikipe.igishimishije kurusha byose nuko nubundi ino kipe isanzwe ifite abayobozi bayiba hafi ariko amaraso mashya harigihe akenerwa noneho abasanzwe bahari bagakomeza kuba hafi ubuyobozi bushya nkuko bimeze ubu ku ikipe y;I Huye.

Abakunzi n’abafana ba Kiyovu Sport babibona bate?

Bamwe mu nkora mutima z’ino kipe bavuga ko abayobozi bayobora kiyovu sport bakora ibishoboka byose ngo ikipe ibeho neza ariko batakwitesha imbaraga za Juvenal kuko kugeza ubu ibikorwa bye biri kwivugira, Karisa ati numenya amakuru y’iriya modoka nziza isize amabara ya Kiyovu nibwo uzakurira ingofero Juvenal,undi mufana yagize ati icyo twifuza nuko ubuyobozi budacikamo ibice,hakazamo amaraso mashya ariko n’abasanzwe bayiyobora bakaba hafi maze ikipe yacu ikesa imihigo.

Ikinyamakuru cyanyu tuzakomeza kugenda tubagezaho ubuzima n’imibereho bya bamwe mu bayobozi b’amakipe ndetse nabari gushaka kwinjira muri za komite zitandukanye.birakomeza

Yanditswe na Ndayisaba Eric

Contact : 0782511443

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *