Umuyobozi w’ikipe y’ubukombe mu mateka ya Ruhago nyarwanda Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal avuga ko ashyigikiye Umukandida Mugabo Nizeyimana Olivier ko yatorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ashingiye ku bunararibonye bwe mu mupira w’amaguru, amashuli, no kumenya kubyaza umusaruro ibikorwa by’ubucuruzi. Ibi bishobora kuzatuma amemenera ibanga amakipe ubiryo yakwigira akibeshaho adategereje inkunga ya Leta n’iya FERWAFA muri rusange.
Agira Ati “muri Kiyovu twiteze impinduka ikomeye cyane kuri Komite nshya izatorwa kuri iki cyumweru tugereranyije n’izari zihasanzwe. Ndatanga urugero nkuriya Olivier Nizeyimana igihe cyose yatorerwa kutuyobora ndahamya ko azazamura umupira w’amaguru mu Rwanda ahereye ku bana bato. Ndizera ko azatuvana ku rwego runaka akatugeza ku rundi. Mu by’ukuri n’ubwo twahuye na Covid, ariko iterambere ry’umupira w’abana ntiriragera ku rwego rwifuzwa. Dukeneye abantu nka Olivier umaze igihe muri sport y’u Rwanda, yarize Kandi amenyereye ibikorwa by’ubucuruzi bityo tukizera ko no mu makipe yacu azadufasha kumenya kwiyubakira ubushobozi dukora ibikorwa bitanga umusaruro tugasarura tudategerereje inkunga za Leta.”
Bwana Juvenal Mvukiyehe, avuga ko hakenewe umuntu nka Olivier ukiri muto Kandi ufite ubwenge n’ubunararibonye nka we.

Avuga ko umupira w’u Rwanda ukeneye kugera ku rwego rurenze aho ruri kugeza ubu hemererwa abanyamahanga kugira ngo aba bahanga bose bafashe abana b’u Rwanda kumenya umupira kurushaho, akizera ko Olivier natorwa azashyigikira icyo kifuzo maze u Rwanda rukarangwa n’abakinnyi b’abahanga baserukira u Rwanda bagatahana intsinzi mu byiciro by’amarushanwa atandukanye.
Bwana Juvenal Mvukiyehe asoza asaba bagenzi be b’abanyamuryango na FERWAFA kuzaza Kare mu matora yo ku cyumweru kuwa 27 Kamena 2021 kugira ngo batore uzabafasha kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda akabafasha gutegura imishinga izazamura amakipe yabo uwo akaba ari ntawundi abona ubikwiriye Atari Mugabo Nizeyimana Olivier. Arasaba bagenzi be kumuha amajwi yose nawe akabafasha kwiteza imbere.
Mugabo Nizeyimana Olivier ushimwa na Perezida wa Ekipe ya Kiyovu, Juvenal Mvukiyehe arahabwa amahirwe n’abantu benshi baganiriye n’ikinyamakuru igisabo muri ino minsi ahanini bashingiye ko akunda umupira w’amaguru, akaba umuhanga mubigendanye n’ubucuruzi n’imishinga Kandi ngo akaba azi kwakirana urugwiro abamugana ibitanga ikizere ko abanyamuryango ba FERWAFA bagiye kujya bisanga mu ishyirahamwe ryabo, amahirwe ngo bari barabuze mubihe bishize.

E.Niyonkuru