kuri uyu wa gatanu tariki 21/08/2020,perezida Evariste Ndayishimiye w’Uburundi yatangaje ko umuntu uzongera guhungabanya umutekano wicyo gihugu Imana yinyine ariyo izamwihanira.
Ni ijambo yavugiye mu masengesho yateguwe n’umuryango wa Perezida Ndayishimiye w’Uburundi yabereye mu komine ya Mwumba, mu ntara ya Ngozi aho yagize ati”umuntu uzongera guhungabanya umutekano w’uburundi imana ubwayo izamwihanira yihanukiriye.
uyu mu perezida yemeza ko aya ari amasezerano yahaye Uburundi ariko Ikayanyuza kuri nyakwigendera Pierre Nkurunziza watabarutse mu kwezi Gushize,nyuma yuko ano masezerano ayahawe akaba ariwe ubwe wayiyandikiye maze akayashyikiriza Perezida Ndayishimiye wagombaga kumusimbura.
Perezi w’uburundi kandi yaboneyeho kwibutsa abarundi ko leta idahana iba ibaye nk’umubyeyi mubi udahana abana be akabareka bagakomeza gukora amafuti,iri jambo ya ryubakiye ku cyanditswe kivuga ku mugabo Heli.uyu yari umukozi w’imana ukomeye ariko abana be bamubera ibirumbo maze nawe arabihorera ariko igihano yahawe ni icy’urupfu.
aya masengesho azamara iminsi itatu asanzwe ategurwa n’umuryango w’umukuru w’igihugu mu rwego rwo kwiyegereza imana no gusengera igihugu bagisabira umugisha n’iterambere,ayuyu mwaka akaba ateganyijwe gusozwa kuri iki cyumweru cyo kuwa 23 kanama 2020.