Ni amagambo atangazwa na Pastor Ngendahayo Juvenal, Umuyobozi akaba n’Umuvugizi Mukuru w’Itorero Inkuru nziza mu Rwanda, aho avuga ko inshingano z’ibanze mu ivugabutumwa , ari ukwamamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo no gufasha abantu kubaho barangwa n’ubuzima n’imibereho myiza muri rusange.
Aganira n'ikinyamakuru igisabo.rw/ Pastor Ngendahayo Juvenal, avuga ko Itorero Inkuru nziza, muri kino gihe riri mu murongo mwiza uboneye n'ubwo bwose batakibasha guteranira ku kicaro gikuru cyaryo mu mujyi wa Kigali, nyuma y'aho muri 2018 bafungiye zimwe munsengero z'amadini zasabwaga kubanza kuzuza ibisabwa byose, bifasha abakristo gusenga neza bisanzuye kandi amajwiadasohoka.
Avuga ko mu Itorero Inkuru nziza, bategereje kuzubakira rimwe Urusengero runini rugendanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali batarinze kurushywa no gusana. Ibi ngo byatumye bamwe mu bakristo ba Nyarugenge bahitamo guteranira mu Itorero rya Kimisagara ku buryo bamaze kubimenyera ari nako bakomeza gushaka ubufasha, kugira ngo urusengero rushya rw’ikicaro gikuru cy’itorero Inkuru nziza rwubakwe vuba. Abari basanzwe Kimisagara bakaba ngo basenga mu masaha ya saa yine, aba Nyarugenge,bagaterana mu ma saa tanu, icyumweru gikurikiyeho bagahinduranya kandi ngo birakorwa neza nta kibazo.

Agira ati « ubusanzwe inshingano ya mbere y’Itorero ni ukwamamaza Ubutumwa bwiza bwa Kristo tugeza ijambo ry’Imana ku ba Kristo uko bikwiriye, kugira ngo ahanini ribamurikire mu mitima yabo iteka.
Iya kabiri ni uguharanira iterambere ry’abaturage n’imibereho myiza yabo muri rusange.
Ku nshingano ya Mbere y’Ijambo ry’Imana, twavuga ko dufite Amatorero mu bice bitandukanye by’igihugu, aho dufasha Abakristo kuba umwe nkuko Kristo yatugize umwe, ibyo tukabigeraho tubafasha kwigisha no kuzirikana ijambo ry’Imana kugira ngo ritumurikire muri byose.
Ku kigendanye n’ingingo ya kabiri irebana n’imibereho myiza, mu Itorero inkuru nziza, twashyizeho ibikorwa binyuranye bifasha abantu guhora barangwa n’ubuzima bwiza, aho tubafasha kwivuza, kubatangira ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.
Dufite kandi n’ibigo biciriritse mu Itorero bifasha abantu kwiga imyuga iciriritse nk’ubudozi n’ububaji, kwigisha gusoma no kwandika ku batabizi kugira ngo bazajye banabasha kwibarira ibyo bakura mu musaruro wabo.
Nyuma y’ibyo kandi dufite ikigo gitanga ubumenyi ku urwego rw’amashuri y’isumbuye m’umurenge wa Jari mu Karere ka Gasabo ahitwa i Gihogwe. Rikaba ryigisha neza kandi abana baratsinda uko bikwiriye.

Dufite na none n’ibigo by’amashuri abanza i Musanze na Kirehe aho hose, hagamijwe ko abana biga neza amasomo yabo kugira ngo mu bihe biri imbere bazatange umusanzu ukwiriye ku gihugu cyabo nibamara kurangiza iby’iciro bindi by’amshuri bizakurikiraho.»
Pastor Ngendahaayo, avuga ko muguharanira ko umukristo cyangwa n’undi uwari wese, azirikana akanumva neza ijambo ry’Imana ariko kandi anarangwa n’ubuzima bwiza, bashyizeho ibitaro bifasha abamugaye kugororwa ingingo z’umubiri cyane cyane abana.
Ibyo bitaro bikaba ngo biherereye i Gikondo, bigamije gusana no gufasha abafite ibibazo by’amagufwa n’ingingo bababonera ibizunganira bahabwa insimurangingo kugira ngo nabo, bagire ubuzima bwiza nk’abandi m’urwego rwo guharanira ko umuntu wese yarangwa n’ubuzima n’imibereho myiza muri rusange, nk’uko bisanzwe biri mu mu ntego n’inshingano z’ibanze z’Itorero Inkuru Nziza bakaba bavura n’izindi ndwara.
Kubirebana no kuba Urusengero rushya kandi rw’intangarugero rutegerejwe na benshi kuba rwaratinze kubakwa, byaba bitaturutse ku ku ntege nke za Komite ayoboye, Pastor Juvenal avuga ko nta ntege nke nka Komite bagize, kuko badakora bonyine bafashwa na Komisiyo y’umwihariko ibishinzwe yashyizweho n’Inteko rusange ikaba ishinzwe gukurikirana itegurwa n’iyubakwa ry’urwo rusengero umunsi ku wundi.
Agira ati «mu byukuri amafaranga ashinzwe icyo gikorwa ni menshi, si itorero ubwaryo ryakwishoboza kuyabona, iyo komisiyo rero ibikurikiranira hafi, natwe dufatanyije tukavugana n’abaterankunga bagomba kuzatwunganira muri icyo gikorwa. Gusa icyo nakubwira ni uko biri gutegurwa neza ku buryo uyu mwaka turimo wa 2021 urarangira imirimo y’ubwubatsi yatangiye kuko n’igishushanyo mbonera cyamaze kuboneka.»
Kubirebana n’ubuzima bw’amatorero agize Inkuru nziza akorera mu ntara no mu byaro bitandukanye Pastor Juvenal, avuga ko muri rusange Amatorero yabo ari mu murongo mwiza kandi uhamye cyane ko make muri yo yamaze gukingurirwa gukora imirimo y’Itorero uko bisanzwe, hashingiwe kuri gahunda zo kwirinda covid 19 yari yashyizweho ngo hanozwe uburyo bwiza bwo gusenga ariko banayirinda.
Agira ati « nkuko n’andi matorero yari yagiye abisabwa, bagombaga gutegereza bagafungurirwa ari uko bamaze gutegura neza ibisabwa byose bigendanye n’isuku, kugira ngo abakristo baze gusenga bizeye ko nta kibazo cy’ubwandu bahura nacyo.
Amatorero make rero ni ukuvuga mu Ntara n’Uturere yarafunguriwe, ashobora kuba ataruzuza ibisabwa ngo abashe kugira ubwirinzi uko bikwiriye, ibyo byaba ari rusange nk’ahandi mu matorero n’amadini. Gusa ndizera ko umuhate barigushyiraho, nabo bazakingurirwa vuba bityo ubuzima bukomeze uko bisanzwe mu matorero.»
Kuri iki kibazo cy’abatarashobora kunoza neza ahasengerwa, avuga ko basaba Abakristo babishoboye gusengera mu ngo iwabo cyangwa se bakajya mu yandi matorero ya Gikristo abegereye, kubera ko mu Itorero Nkuru nziza ababakijijwe ngo babafata nk’abavandimwe muri Kristo.

Pastor Juvenal akishishimira ko muri urwo rwego ariko Abakristo bakomeje kugenda bashyiraho akabo, kugira ngo nabo babashe gusana insengero zabo neza. Bityo komite ayoboye nayo ifatanyije n’abaterankunga bakabasha kubunganira mu bishoboka, birimo kubabonera ibikoresho by’ibanze nk’amabati na Sima.
Kubirebana n’abayoboke b’Itorero Inkuru Naziza muri rusange, Pastor Juvenal avuga ko kugeza ubu, mu mibare y’ubshize igaragaza ko bari hagati ‘ibihumbi 27 na 30 mu gihugu hose, bibumbiye mu matorero 177 afite inyubako zimeze neza kandi zitunganyije.
Ni muri urwo rwego yishimira uburyo Abakristo bitwaye neza muri kino gihe cyo kwirinda no kurwanya icyorezo cya Covid19. Agasaba abataratunganya neza insengero zabo ngo buzuzuze ibisabwa gusengera iwabo mu ngo, byanashoboka bakanasenga umuntu ku giti cye, na cyane ko ngo umubiri w’umuntu ari Ingoro ya Nyagasani.
Kubirebana n’imigabo n’imigambi Komite y’Itorero Inkuru Nziza yaba ifitiye Itorero mu bihe biri imbere, avuga ko ikingenzi bashyize imbere ari Ubumwe bw’Abakristu no kurinda Ubumwe bw’itorero muri rusange.
Agira ati «Ingamba zo turazifite nyinshi kuko twashyize imbere gukomeza kurinda ubumwe bw’abakristo, tubungabunga ibyagezweho tunateganya kugera ku bindi byinshi birimo nk’uru rusengeo rw’ikitegererezo rugiye kubakwa.
Kurinda ubumwe mu itorero ni inshingano y’Itorero Inkuru nziza nkuko Kristu yabidusigiye avuga ko nidukundana aribyo bizagaragarira buri wese mubatubona ko turi abigishwa be.»
Avuga ko bagomba gufasha abakristu kuba umwe banatozwa gufasha nya hagati yabo kuva mu ngo iwabo, kuzamura ku urwego rw’itorero, Intara no mu gihugu hose. Ari nayo mpamvu ababasaba gukomeza kuba abakristu beza barangwa n’ibikorwa byiza, banubahiriza kurushaho gahunda za Leta zirimo gukumira no kurwanya icyorezo cya Covid 19, gutangira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku gihe kugira ngo basenge ariko kandi banarangwa n’ubuzima bwiza kurushaho.
Mu zindi ngamba bafitiye itorero Pastor Juvenal avuga ko, harimo no kubahiriza ibyo RGB yabasabye muri rusange, byo gutegura no kwigisha abayobozi b’Amatorero kugira ngo babe bafite ubumenyi buhagije bw’ibyo bigisha, ariyo nayo mpamvu bari kohereza abakozi b’Imana bo mu matorero atandukanye kujya kwiga ari benshi, kugira ngo mu bihe bitaha bazabe bafite abigisha bafite ubumenyi bwinshi mubyo bigisha.
Kubirebana n’ingorane Itorero ryabo rihura nazo muri rusange, Pastor Juvenal avuga ko, muri rusange ubuzima bw’Itorero bwahungabanyijwe n’ingamba za Guma m’urugo zatumye hari abakristo benshi basubiye inyuma m’ukwemera.
Agira ati « kubera ingamba za guma mu rugo abashumba batari kumwe n’intama zabo, abakristo benshi basubiye inyuma kuko bumvise ko bitakiri ngombwa guteranira hamwe, bamwe muribo bayoboka za Youtube, mugihe kandi Yesu ubwe, atubwira ko aho babiri cyngwa batatu bateraniye hamwe bamwambaza aba ari bugufi yabo.
Ikindi n’uko abana batarabasha guteranira hamwe n’abantu bakuru, bikaba bivuze ko mu myaka itanu iri imbere bazaba bamaze kudohoka ku masengesho n’iby’ukwemera kubera ko nk’ inyigisho bahabwaga z’icyumweru batakizibona.
Birumvikana ko abasaza n’abakecuru bo batabasha kugera ku rusenero bashobora no kubona ubundi buryo bakurikiranamo ibyigisho, ariko abana bo biragoye. Bakaba bagombye gukomeza gukurikiranirwa hafi imyitwarire yabo kugira ngo batazata ukwemera bafite, babitewe no kutabona izo nyigisho z’iyobokamana.
Pastor Juvenal Ngendahayo, asoza ashimira cyane Leta y’u Rwanda inkunga igenera Amadini n’amatorero, haba mu mahugurwa no mu nama zitandukanye, cyane cyane muri bino bihe bitoroshye byo guhashya no gukumira Covid 19. Inama bagirwa zo kurangwa n’isuku no guterana ari bake mu byiciro bitandukanye by’amasaha, agahamya ko byabafashije kumenya neza uburyo bwo kwirinda kwandura Covid 19.
Ashimira kandi Abakristo nabo , uruhare bagaragaje mu gukumira icyorezo cyaCovid 19 batanga umuganda n’umusanzu wo gusana no gusukura insengero ngo zikoreshwe zujujwe ibisabwa.
Abasaba gukomeza gusenga badacika intege, kugira ngo batandukane cyane n’abo bajyaga bita abapagani, kuko baramutse batagiye gusenga baba ntaho batandukaniye.
Ni muri urwo rwego abibutsa ko abatarabasha guterana mu nsengero zabo bashobora no gusengera mu ngo iwabo, ndetse bakanatanga ituro rikazagezwa kubayobozi b’itorero begeranye.
Itorero ry’Inkuru nziza mu Rwanda, rimaze imyaka igera kuri 60 rigeze mu Rwanda. Ni Itorero rikomoka ku ihuriro ry’abavandimwe ba Kristo ku isi.
Itorero ryageze mu Rwanda rizanywe n’abavugabutumwa b’abanyamerika mu 1961 bari kumwe n’uwitwa Nyamukama Michel w’umunyarwanda, rikaba ryari rifite gahunda yo gutanga ibiganiro kuri radiyo no gutanga ibitabo bikubiyemo inyigisho nziza za Kristo byatumye hashingwa ishuri rya Emmaus rikaba rinagikora kugeza ubu.
Muri 1984, Itorero ryaje kugaba amashami mu gihugu hose kugeza ubu hakaba hakaba habarurwa amatorero agera kuri 177 mu gihugu yibumbiye mu Ntara 5 arizo, Kigali, Ruhengeri, Cyangugu, Byumba na Kibungo, rikaba ryibumbiyemo Abakristo bagera ku bihumbi 30.
Ni Itorero kandi rifite inzego zirihagarariye kandi zishyirwaho n’abakristo ubwabo.
Muri izo nzego, harimo : Inteko rusange igizwe n’Abapastoro bahagarariye abanyamuryango mu rwego rw’igihugu. Inama ngishwanama igizwe n’abashumba, abahagarariye inzego z’abagore, abahagarariye inzego z’urubyiruko n’abana by’umwihariko ikaba igamije gutanga inama zigendanye n’ubuzima bwiza bw’Itorero n’ibindi.
Hari kandi Urwego rushinzwe gukemura amakimbirane mu Itorero, rushyirwaho n’inteko rusange, hari urwego rw’ubugenzuzi bw’imari hakabaho na Komite Nyobozi ishinzwe kumenya ubuzima bw’itorero m’uburyo buhoraho no kurikorera ubuvugizi muri rusange, ikaba iba Ikuriwe n’umuvugizi w’Itorero ku urwego rw’igihugu. Uriho kino gihe akaba ari Pastor Ngendahayo Juvenal.



Ishuri ry’isumbuye ry’itorero Inkuru Nziza ‘Gihogwe Secondary School’ 


Urusengero rw’Itorero ry’Inkuru Nziza 


Iri Torero rifite ibitaro byiza
E.Niyonkuru

