Ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru ry’Abaporotesitanti mu Rwanda, Protestant Institute of Arts and Social Sciences (PIASS) bwasabye abasoje amasomo muri iryo shuri gushyira mu bikorwa ibyo bize bagamije kwiteza imbere no gufasha sosiyete kubaho neza.
Umuyobozi Mukuru wa PIASS, Prof Elisée Musemakweli, yabibasabye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kamena 2021 ubwo hatangwaga impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ku banyeshuri 430 bize mu mashami atatu ariyo uburezi, iterambere n’iyobokamana.
Prof Musemakweli yabibukije ko bakwiye kugira umurava kuko inshingano zabo ziyongereye.
Ati “Ubu hano muri mu ishuri mwari mufite inshingano zo kwiga no gutsinda, none ubu murarangije mugiye mu buzima bundi mugiye gusabwa byinshi, mugiye kugaragaza ibyo mwize mubishyira mu bikorwa. Hano [ku ishuri] mwashoboraga kugira ikibazo mwarimu akagerageza kubafasha, ariko hariya mugiye muzajya mwifasha, muzajya mwirwanaho mugaragaze ko mutigiye ubusa.”

Yakomeje avuga ko Kaminuza ibereyeho gufasha sosiyete guhinduka abayigize bakabaho neza kandi bagatera imbere.
Ati “Burya kaminuza ibereye guhindura sosiyete, rero iyo sosiyete izahindurwa n’abize muri kaminuza. Ni yo mpamvu mbabwira ko inshingano zigiye kwiyongera, mugiye gusabwa byinshi.”
Bamwe mu bahawe impamyabumenyi zabo bavuze ko bashingiye ku bumenyi bahawe bagiye gukora ibikorwa bibateza imbere kandi bifitiye akamaro sosiyete.
Mugaburiho Jean Gilbert ati “Nari nsanzwe nkora akazi ko kwigisha ariko ntarabyize. Icyo nkuye hano ni ubunyamwuga kuko ibyo nize bigiye kumfasha kunoza umwuga kurushaho. Ninkora neza akazi kanjye ko kwigisha bizangirira akamaro bikagirire n’abo nigisha.”
Uwizeyimana Chantal we yavuze ko asanzwe ari Pasiteri, bityo ibyo yize byamwongereye imbaraga mu kazi ke akaba agiye kugakora neza.
Yagize ati “Mu gihe cyashize abantu bakora umurimo w’ubupasiteri batarize bagiye bahura n’ibibazo, ariko noneho kuba mbashije kubona impamyabumenyi bizamfasha gukora akazi kanjye nkumva neza kandi mbashe no kwigisha abandi neza.”

Ubumenyi bugomba kujyana n’indangagaciro
Musenyeri wa Diyoseze ya Shyogwe mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda akaba anahagarariye PIASS mu buryo bw’amategeko, Kalimba Jeredi, yibukije abahawe impamyabumenyi ko ubumenyi bahawe bugomba kujyana n’indangagaciro kugira ngo bugire akamaro.
Ati “Iri ni ishuri ry’amatorero y’Abapolotesitanti. Umwihariko wacu ni uko umuntu uje kwiga hano ahinduka mu mutima , noneho tukamuha n’ubwenge akagenda yuzuye, n’aho agiye agatanga indangagaciro ivuye ku ijambo ry’Imana kandi agatanga indangagaciro y’ubwenge.”
Umujyanama wa Minisiteri y’Uburezi mu bijyanye na Tekinike, Pascal Gatabazi, yashimye PIASS uburezi itanga by’umwihariko ubushakashatsi bugamije guteza imbere sosiyete.
By’umwuhariko yashimye ko muri PIASS hagiye gutangizwa ishami rijyanye no kurengera ibidukikije, avuga ko ari umusanzu ukomeye bagiye gutanga ku Rwanda no ku Isi hose.
Abahawe impamyabumenyi biga mu mashami y’uburezi, iterambere n’iyobokamana, ariko muri iri shuri hakorerwa n’izindi gahunda zirimo kwigisha iterambere ry’icyaro, kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere, amateka, ubumenyi bw’isi, indimi n’izindi.




















































