Home UncategorizedMiss Jolly Mutesi umaze icyumweru muri Tanzania agiye kwakirwa mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu

Miss Jolly Mutesi umaze icyumweru muri Tanzania agiye kwakirwa mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu

by admin
0 comments

Miss Jolly Mutesi umaze iminsi i Dar Es Salam muri Tanzania mu rugendo rwo gutegura irushanwa rya Miss East Africa, yerekeje mu Murwa Mukuru w’iki gihugu aho kuri uyu wa 16 Kamena 2021 azakirwa mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ubwo yari ahagurutse i Dar es Salaam yerekeje mu Murwa Mukuru, Dodoma, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kamena 2021, yabwiye IGIHE ko yitabiriye inama azahuriramo n’abayobozi batandukanye muri Tanzania.

Ati “Byitezwe ko ejo bazanyakira muri Nteko Ishinga Amategeko aho nzagirana ibiganiro n’aba Minisititi b’Ubukerarugendo, Ububanyi n’Amahanga, n’uw’Umuco. Tuzaganira ku bijyanye n’ubufasha bwabo ku mushinga wa Miss East Africa.”

Miss Jolly Mutesi yageze muri Tanzania ku wa Gatatu tariki 9 Kamena 2021, aho yari yitabiriye umuhango wo gutangiza irushanwa rya Miss East Africa no kugirana ibiganiro n’abaterankunga batandukanye bazarigaragaramo.

Nyuma y’ibi byumweru bibiri, nibwo byitezwe ko hazatangazwa amatariki iri rushanwa rizabera na gahunda nyayo yaryo.

Miss Jolly Mutesi yahawe amasezerano yo gutegura irushanwa rya Miss East Africa mu myaka itanu.

You may also like

Leave a Comment