Home FILIMIFilm “Animateur si ubusambanyi si no guta umuco ahubwo ni ukwigisha” Uzwi nka ANIMATEUR

Film “Animateur si ubusambanyi si no guta umuco ahubwo ni ukwigisha” Uzwi nka ANIMATEUR

by admin
0 comments

Muri iyi mininsi uruganda rwa sinema nyarwanda ruri kwaguka cyane kurusha ikindi gihe rwabaye aha abenshi bakemeza ko biri gutizwa umurindi cyane n’imbugankoranyambaga cyane youtube dore ko bimaze kugaragara ko abanyempano benshi ariho berekeje gahunda n’ibikorwa byabo.

Hashize amezi arenga atatu abantu batangiye gukunda filim ziri kunyura kuri ma shene ya youtube atandukanye aha hakaba harimo n’iyitwa”Animateur”. Tukaba twaganiriye na Bayubahe J.Lionnel uzwi nka Animateur muri iyo film atuganiriza byinshi bitanduknaye kubuzima bwe ndetse no kuri kariyeri ye.

Animateur ni Film y’uruhererekane inyura kuri shene yitwa “Moon galaxy TV” usibye Lionnel hagaragamo umukobwa witwa Queen abenshi bakunze kwibaza ku mikinire ye n’uburyo aba yambaye bituma bamwe bavuga ayandongo.

Animateur nk’umukinnyi w’imena akaba no mu bateguye uyu musnhinga yatuganirije imvo n’imvano ya kiriya gitekerezo.

Yatubwiye ko igitekerezo cyavuye ku nkuru nyinshi zagiye zumvikana za b’Animateur boi mu bigo by’ishuri bagiyer bazira ko basamabnyije abana b’abanyeshuri  baba bazira ukuri cyangwa barenga.

ABAKINNYI BAZWI CYANE MURI IYI SINEMA

Yagize ati”Hari case(soma kese) zagiye zumvikana z;abayobozi b’ibigo cyangwa abarezi bagiye bafungwa kuko basambanyije abana cyangwa umwana akabenshyera umwarimu ugasanga azize amaherere.”

Yakomeje agira ati”gukora dfilm imeze kuriya rero twagirango twerekane ko nubwo uburenganzira busa nk’aho ari ubwa bakobwa gusa riko n’abagabo cyangwa igitsa gabo hari aho babangamirwa ikindi twagira ngo twereke ababyeyi ko hari uburyo abana babo batitwara neza ku bayobozi babo.”

Muri iyi film hagaragara mo abana b’abakobwa (abanyeshuri) basa nkaho bashotora umuyobozi wabo (Animateur) basa nk’abashaka kumukuruira mu ngeso z’ubusambanyi.

Akomeza avuga ko iyi film bigendanye ni uko irimo imikinire itamenyerewe mu Rwanda abantu bose batayakiriye kimwe ariko ko hari intambwe yateye kuko abantu bamaze kuyimenya ndetse hari ababibona mu nzira nziza.

Ati”Kubera ko ari ibintu bitari bimenyerewe hari ababyita ubusambanyi abandi ngo ni ukwica umuco ariko hari ababibona nko kwigisha. Kandi “Animateur si ubusambanyi si no guta umuco ahubwo ni ukwigisha”.

Uyu musore akaba atanemeranya n’abarimo Rwanda Film Federation bigeze gusohora itangazo bavuga ko bamaganye film bavuga ko zikoze mu buryo butesha agaciro umuco icyo gihe hatunzwe agatoki n’iyi film ya Animateur.

Uyu mukinnyi yavukiye mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu  Gatenga Kicukiro  kuri ubu akaba ari ingaragu ku myaka ye 22 ubu agiye kurangiza Kaminuza mu bijyanye na Marketing muri Kaminuza ya Kigali.

Akaba avuga  ko agikomeje gutegura iyindi mishinga myiza kandi izaryohera abamukunze muri Animateur ndetse n’abafana be bose.

R.NSHUNGU

You may also like

Leave a Comment