Semwiza J Damascene wihebeye ubuhinzi n’ubworozi akomeje kubuteza imbere abubyaza umusaruro

admin
4 Min Read

Semwiza J Damascene ni umuhinzi mworozi uherereye mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo, akaba akora ubuhinzi butandukanye bwibanda ku buhinzi bw’urutoki ndetse n’imbuto, by’akarusho ubwo buhinzi akaba abwongerera agaciro kuko ibyo ahinze abibyaza mo ibindi bifite agaciro kurusha.

Semwiza J Damascene ni umuhinzi mworozi ubikora kinyamwuga

Si ibyo gusa kuko Bwana Semwiza J Damascene uretse kuba ari umuhinzi wabigize umwuga abikesha amahugurwa yagiye abona atandukanye, yemeza ko yihebeye ubuhinzi nyuma yo kunguka ubumenyi ku buhinzi bugezweho maze nawe atangira kububyaza umusaruro, aho yahereye ku buhinzi bw’ urutoki ndetse no gutubura ibihingwa bitandukanye.

Semwiza kandi nyuma yo gutangira ubuhinzi bw’urutoki yahise yiyemeza no gushinga uruganda rwongerera agaciro urutoki, maze ashinga uruganda rwitwa Indakamirwa ltd rukora inzoga igezweho, ibi byose akaba yarabikoze kubera urukundo yari afitiye ubuhinzi.

Uretse kuba ahinga urutoki, Semwiza yatangiye ubuhinzi bw’imbuto zitandukanye zirimo inkeri, amatunda n’ibindi akaba ateganya ko aramutse abonye ubushobozi yiteguye kuba yazajya abyaza umusaruro izo mbuto akoramo ibindi bitandukanye nk’imitobe, imivinyo, comfitire n’ibindi.

Inkeri ni zimwe mu mbuto zatangiye guhingwa na Semwiza

Bwana Semwiza J Damascene kandi uretse ubuhinzi, ubu ni umwe mu bateza imbere ubworozi aho afite ubworozi bwa kijyambere bw’ingurube ndetse akaba ateganya no gukora ubworozi bw’amafi mu minsi iri imbere, ni muri urwo rwego atangaza ko abonye inkunga umwunganira yafasha abatari bacye abereka uko bakora ubuhinzi bugezweho ndetse abandi akaba yabaha akazi.

Semwiza afatanya ubuhinzi n’ubworozi kugirango byunganirane

Kugeza ubu nubwo Semwiza adafite ubushobozi buhambaye ariko mu bikorwa bye by’ubuhinzi n’ubworozi yabashije guha akazi abatari bacye, ndetse akaba akomeje kugerageza uburyo yakwagura ibikorwa bye kugirango abashe guha akazi benshi kurushaho.

Abakozi bamaze gutunganya ahazaterwa imbuto zitandukanye

Nubwo Semwiza yabashije kubona amahugurwa atandukanye yemeza ko agifite inyota yo kunguka ubundi bumenyi kugirango abashe kunoza akazi ke neza, ni muri urwo rwego aboneraho gusaba inzego zibishinzwe ko zakomeza kubashakira amahugurwa atandukanye kugirango babashe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Semwiza J Damascene kandi yiteguye gukomeza gushaka uko yakwagura ibikorwa bye ahinga ibihingwa bitandukanye, kugeza ubu uyu muhinzi mworozi akaba na Rwiyemeza mirimo, mu bikorwa bye aracyabangamirwa n’igishoro kidahagije ndetse n’ubuso budahagije bwo kwaguriraho ibikorwa bye, ariko akaba yizeye ko azakomeza gukora ibishoboka byose ngo ateze imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Nubwo afite abakozi batandukanye ariko Semwiza afata umwanya agakurikirana uko amatungo abayeho

Semwiza kandi atangaza ko abonye abaterankunga yiteguye gusangiza abandi ubumenyi yagiye abona ku buhinzi kugirango nabo babashe kwiteza imbere, kugeza ubu ibikorwa by’ubuhinzi bikorwa na Semwiza bibasha kumuteza imbere kandi bikagirira akamaro n’abandi baturage ndetse bikinjiriza leta imisoro binyuze mu musaruro ubivamo.

Ubwoko bw’inkuru bwororerwa hano, ni ubwoko bwiza kuko bwororoka

Ibi bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bikorwa na Semwiza J Damascene bikaba bikwiriye gushyigikirwa kugirango abashe kubisangiza n’abandi bafite ubushake bwo guteza imbere imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi.

Umusaruro watangiye kuboneka, aha ni ahasaruwe amatunda (Maracuja), bari kuhategura ngo hazahingwe izindi mbuto

Bwana Semwiza aboneraho gukebura urubyiruko rugisuzugura ubuhinzi kuko ubukoze neza bwakubeshaho neza ndetse bushobora no kuruta indi mirimo. Aboneraho kandi abagifata ubworozi nk’umurimo wabatera umwanda ko iyo myumvire ishaje kuko ubworozi ari bimwe mu bikorwa bifasha umuntu gutera imbere vuba.

Ahasaruwe amatunda mu mirima hagaragaramo ubuhinzi bw’ibirayi

Leta y’u Rwanda ihora ikangurira abashoramari gushora mu buhinzi n’ubworozi, gusa haracyari imbogamizi zituma abanyemari batabyitabira, uru rukaba ari urugero rwiza abandi bakwigiraho, ndetse inzego za Leta n’abikorera bakaba bari bakwiye gushyigikira abagerageza gushora imari yabo mu buhinzi, banki kandi zari zikwiye kujya zorohereza abashora imari mu buhinzi n’ubworozi kugirango nabyo bitange ikizere cy’iterambere.

Inkuru ya : Nshungu Raoul

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *