Home POLITIKEUmuhanzi Rango King uzwi cyane mu ndirimbo zo kwibuka yanejejwe n’ijambo rya Perezida Emmanuel Macron w’ubufaransa kuko risubiza indirimbo yahimbye yitwa Musabe Imbabazi

Umuhanzi Rango King uzwi cyane mu ndirimbo zo kwibuka yanejejwe n’ijambo rya Perezida Emmanuel Macron w’ubufaransa kuko risubiza indirimbo yahimbye yitwa Musabe Imbabazi

by admin
0 comments

Rango King ni umuhanzi nyarwanda wamenyekanye kubera indirimbo yakoze zijyanye no kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, uyu muhanzi ubutumwa bwe bwibanda cyane ku gusaba imbabazi ndetse no kuzitanga.

Mu mwaka washize Rango King yakoze indirimbo yitwa Musabe imbabazi, muri ino ndirimbo agaruka ku kamaro ko gusaba imbabazi, aho agira ati’’imyaka ibaye myinshi jenoside ikorewe abatutsi ariko bamwe bakigira nkaho batabibonye biba.

Mu nyikirizo y’ino ndirimbo agira ati ‘’ nimubyemere ko ari jenoside kandi yakorewe abatutsi, nimubyemere musabe imbabazi mwese ababigizemo uruhare, uyu muhanzi nyuma y’umwaka akoze ino ndirimbo yanejejwe n’amagambo ya perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron aho yahamije ku mugaragaro ko habayeho jenoside yakorewe abatutsi kandi akemeza ko ubufaransa nabwo hari uruhare rwayigizemo.

Rango King kandi agaruka ku bwincanyi ndengakamere bwakorewe abatutsi kandi abitwa ko bashinzwe kubarebera harimo n’ingabo z’amahanga bo bagakomeza kurebera, ijambo perezida Emmanuel Macron yavugiye ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi ku Gisozi ryashimishije uno muhanzi kuko bimwe mubyo yaririmbye byatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron yemeye ko igihugu cye cyagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi kandi aboneraho no gusaba imbabaza, ubutumwa bwakiriwe neza n’umuhanzi Rango King

Rango King ntatinya kugaragaza ko ingabo zari iz’abafaransa zagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, ndetse akaboneraho gusaba ababigizemo uruhare gusaba imbabazi kandi bakemera ko ibyabaye ari jenoside yakorewe abatutsi.

Mu ijambo Macron yavugiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yemeye uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda maze yiyemeza ko azatanga umusanzu we kugira ngo abakekwaho Jenoside bagezwe mu butabera.akaba yaboneyeho no gusaba imbabazi ku kuba igihugu cye cyaratereranye imbaga y’abatutsi bicwaga.

Umuhanzi Rango King akaba yemeza ko ubutumwa akomeje gutanga mu ndirimbo akora zijyanye no kwibuka buzakomeza kugenda buhwitura n’abandi, aha niho aboneraho gusaba n’ibindi bihugu byagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi ko bikwiriye guca bugufi bigasaba imbabazi kandi bikemera ko ari jenoside yakorewe abatutsi.

King Rango nubwo afite indirimbo zitandukanye ariko akaba yibanda cyane ku butumwa bwo kwibuka, kugira ubwiyunge, gusaba imbabazi no kuzitanga ndetse no kutagoreka amateka ku bwinyungu bwite z’umuntu runaka, niho aboneraho gusaba abakiri bato kwamaganira kure umuco w’amacakubiri yabaganisha kuri jenoside.

wifuza kureba ibihangano byose bya Rango King wajya kuri youtube channel ye ukandikamo Rango King maze ugakora subscribe kugirango ujye ubasha kubona ibikorwa bye mbere

IREBERE HANO INDIRIMBO MUSABE  IMBABAZI YA  RANGO  KING

Indirimbo musabe imbabazi ya Rango King imeze nk’ihishurirwa kuri uno muhanzi nyuma yaho Perezida Emmanuel macron yemereye gusaba imbabazi ku ruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yahorewe abatutsi
IREBERE INDIRIMBO AMATEKA YA RANGO KING

Inkuru ya : NDAYISABA Eric

TWITTER : NDAYERICUS

TEL: 0782511443

You may also like

Leave a Comment