Rosalie Shop Ltd ni uruganda rutunganya Inzoga rukoresheje Ibitoki, rukaba rukora inzoga ziri mu moko abiri ariyo,Ugusangira iyi ikaba ikoze mu bitoki ,Isukari, amazi ndetse n’amasaka, bivuze ko iyi ari inzoga y’umwimerere, uru ruganda kandi rutunganya inzoga yitwa Urakarama 2100 iyi ikaba ifite umwihariko kuko yongerwamo ubuki.
Mu rwego rwo kumenya neza ibanga uru ruganda rukoresha kugirango rutunganye inzoga nziza, ikinyamakuru igisabo.rw/ cyasuye uru ruganda maze kiganira n’umuyobozi warwo ndetse na bamwe mu bakozi barukoramo.
Bwana Dukuzumuremyi Mathias umuyobozi mukuru w’uruganda Rosalie Shop Ltd yagize ati’’twatekereje gutangira runo ruganda mu rwego rwo kugirango twiteze imbere ariko duteze imbere n’abandi mu buryo bwo kubaha akazi, kugeza uyu munsi tukaba twarafashije abatari bacye kubona akazi, ikindi twari tugamije kwari ugutanga umusanzu wacu mu iterambere ry’igihugu binyuze mu gutanga umusoro.
Dukuzumuremyi kandi yemeza ko bajya gutangira runo ruganda Rosalie Shop ltd bifuzaga ko abazabasha kubonamo imirimo bizabafasha kwitunga no gutunga imiryamgo yabo ndetse bakorohereza na leta gukomeza kubatangaho byinshi kuko bazaba bafite ubushobozi bwo kwiteza imbere bakikemurira ibibazo by’ibanze.
Uruganda Rosalie Shop ltd rukaba rwaratangiye gukora mu 2018, ariko rubona ibyangombwa by’ubuziranenge mu mwaka wa 2019, kugeza ubu rukaba rutunganya inzoga zemewe kandi zujuje ubuziranenge nkuko babiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe.
Bwana Dukuzumuremyi kandi atangaza ko uruganda Rosalie Shop ltd rutunganya inzoga nziza kandi zikunzwe n’abakiriya kubera ko zikoranywe umwimerere kandi kandi zikaba zujuje ubuziranenge.
Kubijyanya n’abakiriya Bwana Dukuzumuremyi atangaza ko bitewe n’ingaruka za Covid 19, abaguzi bagabanutse cyane bitewe nuko ubukungu bwasubiye inyuma ndetse n’utubari tukaba tugifunze, gusa uru ruganda rwiyemeje gukomeza gushyiramo imbaraga kugirango abakunzi b’ibinyibwa byabo batabibura ku isoko.
Dukuzumuremyi kandi atangazako nubwo uruganda rutaramara igihe kinini cyane ariko harimo ibyo yishimira rumaze kugeraho, birimo kuba rwarabashije gutanga akazi, kuba uruganda rukomeje kwiyubaka, kuko batangiye bagemura umusaruro bakoresheje amagare na moto ariko ubu uruganda rumaze kwibaruka imodoka ebyiri zikoreshwa mu kazi ndetse n’imodoka itwara abakozi iyo bibaye ngombwa ko bagira aho bajya.
Kugeza ubu uru ruganda rwabashijije guha akazi abakozi bagera kuri 60 mbere ya covid 19 , ariko kubera ingaruka z’icyorezo ubu rukoresha abakozi 35 bahoraho n’abandi ba nyakabyizi, kugeza ubu ibinyobwa bya Rosalie Shop ltd byiganje cyane mu ntara y’uburasirazuba ariko mu minsi micye no mutundi Turere tw’igihugu cyane cyane cyane mu mujyi wa Kigali izi nzoga zizaba zahageze.
Dukuzumuremyi kandi aboneraho gutinyura abantu bakigira ubwoba bwo gushora imari cyangwa gutangira business kuko udashize ubwoba ntacyo wageraho, kandi gutinyuka nibwo butwari bwo kugira icyo ugeraho.
Bwana Ndayishimiye Eric umukozi muri Rosalie Shop ltd akaba ashinzwe umusaruro ndetse n’ubuziranenge bw’ibinyobwa bikorerwa muri uru ruganda, nawe yagize ati’’inzoga zacu zigizwe cyane n’ibitoki dore ko ino bihari ku bwinshi akaba ariyo ntumbero twari dufite mu rwego rwo guteza imbere umusaruro w’urutoki, ikindi kandi uru ruganda rutunganya ibyo kunywa rwifashishije amasaka, amazi, isukari ndetse n’ubuki bitewe n’ubwoko bw’inzoga.
Bwana Ndayishimiye kandi yakomeje agira ati’’dufite inzoga z’amoko abiri ariyo Ugusangira ikaba igizwe n’ibitoki,isukari ,amazi n’amasaka ikaba itarwa kugeza ku minsi 10,uruganda kandi Rukora inzoga iryoshye yitwa Urakarama 2100 iyi ikaba itunganywa hongewemo ubuki ari nabyo bituma ikundwa cyane ku isoko.
Ushinzwe umusaruro yakomeje agaragaza ko ibanga rikomeye bakoresha ari ugukomeza kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge birinda guhindagura ikinyobwa cyabo, uru ruganda rukaba rwariyemeje gukora inzoga idahinduka mu rwego rwo gukomeza gufasha abakiriiya bakunda inzoga zabo.
Bwana Ndayishimiye Eric ushinzwe ubuziranenge muri Rosalie Shop ltd atangaza ko mu rwego rwo gukomeza gusigasira inzoga bakora, biyemeje kujya bazikurikirana aho bazijyana hose mu rwego rwo kwirinda ababiyitirira bagakora ibinyobwa bidasobanutse mu izina ryabo, ibyo bakaba babikora bifashishije icyo bita BACH No.
Uruganda Rosalie Shop ltd uretse kuba rwarafashije abaruturiyte kubona aho bagurisha umusaruro w’urutoki ku giciro cyiza, ariko by’akarusho rwafashije abatari bacye kubona akazi nkuko twabitangarijwe na Mukarutesi Jeanne umwe mu bakozi bakora muri uru ruganda.
Mukarutesi kandi yagize ati’’uru ruganda rwampinduriye ubuzima kuko ubu mbasha gukemura utubazo tumwe na tumwe turimo kurihira abana amashuri, kubasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza ndetse no kwiteza imbere mu buryo butandukanye.
Mukarutesi kandi atangaza ko yiteguye gukomeza gukorana umurava kugirango azabashe kwiteza imbere agire aho kuba heza ndetse abashe no kugira isambu yamufasha kwibeshaho neza, Jeanne kandi aboneraho guhwitura Abari n’abategarugori bagisuzugura umurimo , kuko akazi wita kabi kaguhesha akeza kandi kakaba kagufasha kugira ikindi wigezaho mu iterambere.
Uruganda Rosalie Shop ltd rukaba rwarabaye igisubizo ku baturage b’Akarere ka Kirehe, ab’intara y’iburasirazuba ndetse n’igihugu muri rusange, kugeza ubu uru ruganda ni rumwe mu nganda zifite inzoga y’umwimerere kandi iryoshye, kubakunda urwagwa rwiza ibanga nta rindi ni Inzoga yitwa Ugusangira, ndetse na Urakarama 2100 zengwa na Rosalie Shop ltd.
Uruganda Rosalie Shop ltd Rukorera mu ntara y’iburasirazuba, karere ka Kirehe, umurenge wa Mahama, ushatse kurangura cyangwa gucuruza inzoga zengwa na Rosalie Shop ltd wabasura aho bakorera cyangwa ukabahamagara kuri 0788682248
Dore andi mafoto yafatiwe aho uruganda rukorera


















