Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi mu mpera z’Icyumweru gishize yavuzeko ubuyobozi bukuru bwa FPR-Inkotanyi bugomba gukomeza gushyira igitutu ku bandi bayobozi kugira ngo barusheho kuzuza inshingano zabo. Yongeyeho ko bigomba guherekezwa n’inama n’ubushobozi bwo kubikora.
Mutabazi yabivugiye mu nama nyunguranabitekerezo yari yahuje abagore bagize Urugaga rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi muri Bugesera bari baje gutangiza gahunda bise ‘UMUGORE MU CYEREKEZO 2050’.
Meya wa Bugesera Richard Mutabazi yavuze ko muri iriya nama bibukiranyije ku nshingano, ‘harimo n’izo abanyamuryango batanoza neza.’
Avuga ko muri FPR-Inkotanyi umuntu ufite inshingano runaka, aba afite undi umuyobora ku rwego rwo hejuru.
Ati: “Twibukiranyije ko tugomba kujya mu nshingano, ariko urwego rukuriye urundi, haba ku isibo, ku mudugudu, ku kagari, ku murenge …rukibuka kuruhwitura, rukarwibutsa inshingano, ariko rukanarushyigikira ku birugoye, ariko hakaba no gufata ibyemezo mu gihe hari urwego rutari mu nshingano cyangwa rutazikora uko bikwiye.”
Avuga ko mu cyerekezo 2050 abagore nabo bafite uruhare rukomeye kugira ngo kigerweho, kandi ko kizagerwaho ari uko buri wese asubiye mu nshingano neza, abantu bakanoza ibyo bashinzwe.
Kuba Bugesera iza mu turere dutanu aho abana babyarira iwabo ni ikinegu…
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera avuga ko kariya karere kari mu tundi dutanu twa mbere aho imibare y’abana babyariye iwabo iri hejuru.
Kuri we, ikibazo cy’uko umukobwa yatewe inda akiri muto gifite uburemere n’ubwo yaba ari umwe.
Asanga uwo mukobwa umwe utewe inda aba abuze amahirwe yo kuzabaho neza no gufasha iwabo mu gihe bazaba bashaje.
Ati: “ By’umwihariko mu karere bigaragara ko turi mu turere dutanu twa mbere dufite imibare iri hejuru kuri icyo kibazo, ibi nkabyita igisebo ku karere. Ubundi aka karere nyobora kaza ku isonga muri byinshi byiza ariko iyo hajemo ikintu nka kiriya kiba kibaye igitotsi, kandi tugomba kukirwanya.”
Richard Mutabazi avuga ko icyerekana ko kiriya kibazo kizarwanywa ni ibyo abagore bo mu Bugesera bahagarariye abandi bagize Urugaga rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi biyemeje, harimo ‘guhwitura imiryango’, ababyeyi bakagaruka mu nshingano zabo ndetse no kugira uruhare mu gukurikirana abangiza abana.
Franҫoise Umuhoza uyobora Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Bugesera avuga ko abagore baba muri FPR-Inkotanyi bagomba ‘kuba umusemburo’ w’iterambere u Rwanda rwiyemeje kugeraho muri 2050.
Ati: “ Buri mugore mu Rwanda no mu Karere ka Bugesera by’umwihariko niwe ugomba kumva ko ibikubiye muri gahunda y’iterambere ya 2050 ari inshingano ze kugira ngo bizagerweho uko byateganyijwe.”
Avuga ko kugira ngo biriya bishoboke ari uko n’umugore wo ku isibo no ku mudugudu yibutswa ingamba z’iterambere zagenwe na FPR-Inkotanyi kugira ngo azigiremo uruhare rusesuye.
Ngo umugore w’Umunyarwandakazi ntakiri umugenerwabikorwa ahubwo yabaye umufatanyabikorwa.