Bugesera: Gusigasira uburezi bufite ireme ni intego twiyemeje-Ecole Espoir de l’Avenir

admin
8 Min Read

Ecole Espoir de l’avenir  ni ikigo cy’amashuri giherereye mu Ntara y’iburasirazuba, Akarere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata, iki kigo cy’amashuri kikaba cyaramamaye kubera gutsindisha neza mu bizamini bya leta.

Mu gushaka kumenya ibanga iki kigo gikoresha , ikinyamakuru igisabo.rw/ cyasuye iki kigo maze abanyamakuru basobanurirwa ibanga bakoresha kugirango abanyeshuri bacyo bahore baza mu myanya myiza mu bizamini bya leta mu Rwego rw’igihugu.

Bwana Mukunzi Victor umuyobozi wa Espoir de l’Avenir agira ati’’ ikigo cyacu dufite amashuri y’incuke ndetse n’amashuri abanza, kikaba cyaratangiye mu mwaka wa 2001, intego nyamukuru kwari uguteza imbere uburezi mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Mukunzi  yakomeje agira ati’’ ku bijyanye n’uburezi duhagaze neza , turi ku rwego rushimishije, tukaba twigisha mu rurimi rw’icyongereza ariko tugatoza abana kwimenyereza gukoresha izindi ndimi. Ariko tukaba twimakaza imikoranire myiza n’ababyeyi kugirango dufatanye guha umwana uburezi bwuzuye.

Kubijyanye n’umusaruro, ikigo Ecole Espoir de l’Avenir kiri mu bigo byiza mu Rwanda mu gutsindisha neza mu bizamini bya leta kuko abanyeshuri bose babasha gutsinda neza mu kiciro cyambere (100%).

Umuyobozi wa Espoir de l’Avenir kandi atangaza ko ibanga bakoresha mu gutuma abanyeshuri batsinda neza ari ugushaka abarimu bafite ubushobozi kandi bakabafata neza birinda ko bahora batakaza abarimu beza, irindi banga abanyeshuri biga muri Espoir de l’ Avenir batozwa indangagaciro n’ikinyabupfura kuko iyo umwana afite imico myiza no kwiga biramworohera.

Kugeza uyu munsi Espoir de l’Avenir ifite abanyeshuri bagera ku gihumbi na mirongo itanu na babiri, bakaba bafashwa n’abarimu 52. Iki kigo kikaba cyariyemeje gukomeza kuza ku isonga mu gutsindisha neza mu bizamini bya leta.

Bwana Mukunzi asoza asaba abanyeshuri gukomeza kwitwararika , bubahiriza amabwiriza yo guhangana n’icyorezo cya covid 19 kugirango babashe gukomeza kwiga batekanye, uyu muyobozi kandi aboneraho gusaba abanyeshuri gushyiramo imbaraga kuko batakaje igihe kinini, aboneraho kandi gusaba ababyeyi gukomeza kubaba hafi bagafatanya kwita ku burere bw’abana babo.

Bwana Munyemana Alain umwe mubarimu bigisha muri Espoir de l’Avenir akaba ahamaze igihe kinini dore ko ahigishije imyaka 17, yagize ati’’twebwe mu myigishirize yacu umwana niwe dushyira imbere mwarimu akaba umuyobozi w’ibyo abana bakora, abana bavuye muri guma mu rugo byadusabye gukora cyane kugirango abana basubire ku rwego bari bariho, gusa kugeza ubu tugeze ku rwego rushimishije.

Munyemana kandi akomeza ashimira ubuyobozi bw’ikigo kuko bubabva hafi, bukabaha ibyo bakenera byose harimo no kuba bahembwa neza kandi ku gihe.

Bwana Munyemana mugusobanura uko abana batsinda  mu bizamini bya leta, yagize ati’’kuva abanyeshuri ba Espoir de l’Avenir bagiye baza mu myanya ya mbere mu gutsinda neza, Munyemana yagize ati’’mu mwaka wa 2007 abana bose baratsinze , mu mwaka wa 2014 bagize umwana wabaye uwa 5 mu rwego rw’igihugu akaba yaritwaga Mazimpaka benon, mu mwaka wa 2015 Espoir de l’Avenir yagize umwana wa mbere n’uwa 8 iki kigo cyagize umwana wa  mu gihugu hose, uwabaye uwambere  iki kigo kandi cyagize umwana wabe uwa mbere yitwaga Dushimimana Diven Lionel, mu mwaka wa 2016 iki kigo cyagize abana baje mu myanya ya mbere mu rwego rw’igihugu, aho babonye abana babaye uwa 4 mu gihugu (Kirenge kenny ), uwa 6 n’uwa 7 mu rwego rw’igihugu.

Mu mwaka wa 2017 kandi iki kigo cyagize umwana wabaye uwa  4 mu gihugu(Muhire Igor), muri 2018 Espoir de l’Avenir yagize umwana wabaye uwa 3 yitwa kagoyire, naho 2019 iki kigo cyagize umwana wabaye uwa  4 mu gihugu witwa Rubayiza.

Uyu mwarimu kandi akomeza agaragaza ko ibanga bakoresha ari ugukorera hamwe ndetse no gukorera ku mihigo dufatanyije n’ubuyobozi bwiza budahwema kutwitaho no kuduha ibikoresho byose dukenera.ikindi kandi duha agaciro akazi kacu kuko iyo ukora ku kigo gitsindisha neza wumva biguteye ishema, ibyo byose bituma twitangira akazi kacu.

Isaro Nasilla umwe mubanyeshuri biga muri Espoir de l’avenir wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri  abanza, aganira n’itangazamakuru yagize ati’’turi kwitegura neza amasomo yacu kandi tunitegura ikizamini cya leta, turi kwiga dufite intego yo kuzatsinda neza kuburyo twarusha n’abatubanjirije.

Nasilla kandi yatangaje ko bavuye muri guma mu rugo barasubiye inyuma ariko bafatanyije n’abari bongereye imbara bituma tugaruka ku rwego twari turiho, abarimu bacu bagerageza kuduha imikoro myinshi kugirango bamenenye aho dufite intege nke babashe kudufasha.

Uyu munyeshuri ufite inzozi zo kuzatwara indege atangaza ko akunda Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kubera uburyo ayobora igihugu by’umwihariko kuba yaragize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Espoir de l’Avenir ni ikigo cy’ubukombe mu myigishirize igezweho kuko usanga abana bahiga ari intyoza mu kudidibuza indimi z’amahanga by’akarusho kikaba ari ikigo cyita ku myitwarire y’umunyeshuri, ibyo bikaba bituma ababyeyi batari bacye bifuza ku hajyana abana babo.

Uretse kuba kino kigo cyiza mu bigo byiza mu Rwanda, umwana wahize ahabwa indangagaciro ndetse agatozwa n’ubundi bumenyi bwamufasha mu buzima busanzwe burimo imikino, umuco gakondo n’ibindi.

ANDI MAFOTO AGARAGAZA IKIGO CYA ESPOIR DE L’AVENIR

Ikinyamakuru igisabo.rw/ tuzakomeza kubagezaho uko uburezi buhagaze mu bigo bitandukanye by’umwihariko muri bino bihe byo guhangana na covid 19.

Inkuru ya N Eric na N Edouard

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *