Bamwe mu bahinzi n’aborozi bo mu Rwanda babarizwa mu rugaga imbaraga bavuga ko icyorezo cya COVID-19 cyabateje igihombo gikomeye bietwe no kubura aho bagurisha umusaruro wabo ndetse ko n’biribwa bishobora kuba bike mu mezi ari imbere, kuko bamwe ngo bagitegereje kuzahabwa ku mafaranga yashyizwe mu kigega cyo kuzahura ubukungu,ndetse ko hari abahinzi benshi kugeza ubu bataragezwaho imbuto, inyongeramusaruro n’amafaranga yoguhemba abakozi.
Hakuzimana François, uhagarariye abahinzi n’aborozi mu Ntara y’Uburengerazuba avuga ko umusaruro bahombye ubarirwa mu gihombo kirenga 85% y’ibyo basaruraga.Yagize ati “Ufashe nk’urugero rw’imboga, i Rubavu umufuka wari usanzwe ari amafaranga ibihumbi 12 ariko muri Covid-19 waguraga amafaranga ibihumbi bibiri. Ingaruka ni uko hazabaho ubukene bwo kongera kubona imbuto”.
Umuyobozi Mukuru w’Urugaga Imbaraga mu Rwanda, Munyakazi Jean Paul, avuga ko muri iki gihe cya covid-19 hakiri imbogamizi nyinshi ku bahinzi n’aborozi cyane izo kubonera amakuru ku gihe.Ati”Hakwiye gushyirwaho uburyo bunoze bw’ihanamakuru kugira ngo ibyemezo leta yafashe bigere ku bahinzi uko byakabaye kubera ko usanga hari amabwiriza yashyizweho ariko byagera ku nzego z’ibanze ugasanga kuyashyira mu bikorwa biragoranye.”
Akomeza avuga ko leta ikwiye gushyiraho uburyo bujyanye n’ubwishingizi bw’ibiribwa.Ati “Tuzi y’uko hari intambwe yatangiye aho uyu munsi ibigori ndetse n’umuceri bishobora guhabwa ubwishingizi ariko bisaba ko no ku bindi bihingwa cyane cyane ibyangirika vuba hashyirwaho ubwishingizi.”
Munyakazi kandi anavuga ko aborozi na bo bagizweho ingaruka zikomeye, ku buryo ngo hashobora kubaho ibura ry’ibikomoka ku matungo cyane cyane inyama z’inkoko n’amagi.Yagize ati “Covid-19 itangira abantu bari bafite inkoko z’inyama n’amagi bigeze igihe cyo kujya ku isoko, ariko amahoteli n’amaresitora byahise bifungwa, ndetse abenshi mu bahinzi n’aborozi bari barafashe amadeni muri banki, ibi rero bizagira ingaruka yo kubura kw’ibiribwa kuko nta gishoro cyo kongera kubyutsa ibikorwa bafite”.
Umuyobozi Mukuru muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) ushinzwe Igenamigambi, Semwaga Octave, avuga ko MINAGRI yagerageje kugabanya igihombo abahinzi n’aborozi bari guhura nacyo muri iki gihe.
Ati “Hatanzwe amafaranga arenga miliyari eshatu yo kugurira ibiribwa abaturage bari mu rugo birimo ibigori ndetse n’ibishyimbo.Ubu ingamba dufite ni uko imipaka ifunzwe ntihagire na kimwe cyinjira mu gihugu cyane cyane imbuto n’ifumbire, tugomba gukomeza kubyikorera , kugira ngo dushake uburyo twaba dufite byinshi bishoboka”.
Mu ngengo y’Imari y’u Rwanda y’uyu mwaka wa 2020/2021 ingana na miliyari 3,245.7, ubuhinzi n’ubworozi byagenewe amafaramga angana na miliyari 122.4.
ANATHALIE NYIRANGABO