Ubuyobozi bw’umurenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, Intara y’iburasirazuba, muri iki gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda twibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abasaga miliyoni bishwe urw’agashinyaguro bazira uko bavutse, ni umwanya wo kubunamira, kubasubiza agaciro n’icyubahiro bambuwe.
Abaturage barasabwa gukomeza guhumuriza abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, kubarinda ihungabana, kwita ku bacitse ku icumu bafite ibibazo byihariye bakabona ubufasha bukwiriye, kurwanya ingengabitekerezo ,ihakana n’ipfobya bya jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuranga kandi aho abakehwaho gukora cyangwa gutegura jenoside yakorewe Abatutsi bihishe, gutanga amakuru ku hantu haba hari imibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro no kubungabunga amateka n’ibimenyetso bya jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri bino bihe byo kwibuka ni umwanya mwiza wo gushimira abagize uruhare mu guhagarika jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bari barangajwe imbere n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi.
Umurenge wa Muyumbu uboneyeho gushimira inzego zindi zibakuriye yaba urw’Akarere ka Rwamagana ndetse n’intara y’iburasirazuba ku bujyanama n’ubwunganizi bazakomeza kuduha muri bino bihe kugirango ibikorwa byo kwibuka 27 bigende neza.

Umurenge wa Muyumbu urakangurira buri wese, by’umwihariko abaturage b’uyu murenge, kugira ngo dukomeze kwiyubakira Igihugu kirangwa no: Kwimakaza urukundo mu bantu, kubungabunga ubumwe n’ubwiyunge, kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside,gukunda igihugu ndetse no gutoza abakiri bato umuco wo kwanga ikibi.
Umurenge wa muyumbu uboneyeho, kwifatanya na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda na Madamu ,Abandi bayobozi bakuru b’igihugu cyacu, abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange muri kino gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
“Twibuke twiyubaka” kandi twirinda COVID19
