Home Imikino n'ImyidagaduroKwizera Olivier ntiyemerewe gukina umukino wa Mozambique

Kwizera Olivier ntiyemerewe gukina umukino wa Mozambique

by admin
0 comments

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yamenyesheje Amavubi ko umunyezamu Kwizera Olivier atemerewe gukina umukino u Rwanda rufitanye na Mozambique kuri uyu wa Gatatu kubera ikarita itukura yabonye muri CHAN 2020.

Kwizera Olivier ni we umaze iminsi abanza mu kibuga ndetse byari byitezwe ko yongera gutangira mu izamu kuri uyu wa Gatatu saa cyenda.

Gusa, CAF yamenyesheje Amavubi ko uyu munyezamu atemerewe gukina na Mozambique kubera ikarita yabonye muri ¼ cya CHAN 2020 ubwo u Rwanda rwasezererwaga na Guinea.

Kubura Kwizera Olivier, bivuze ko amahitamo y’abatoza b’Amavubi mu izamu asigaye hagati ya Emery Mvuyekure, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ na Rwabugiri Umar wasimbuye Kimenyi Yves wavunitse.

Uyu munyezamu yiyongereye kuri Niyonzima Ally utarigeze ahamagarwa kuko yabonye ikarita itukura ku mukino wa Cap-Vert.

U Rwanda rwa nyuma mu itsinda F n’amanota abiri, rusabwa gutsinda Mozambique inganya amanota ane na Cap-Vert, kugira ngo rwiyongerere amahirwe yo kuzakina CAN 2021 izabera muri Cameroun mu mwaka utaha.

Iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika izasozwa ku wa 30 Werurwe ubwo u Rwanda ruzaba rwakiriwe na Cameroun mu mukino wa nyuma mu itsinda.

Kwizera yari ategerejweho kubanza mu kibuga ku mukino wa Mozambique
Mvuyekure Emery ari mubaza gutoranywamo umunyezamu usimbura Olivier
Ndayishimiye Eric Bakame ari mu bashobora kugirirwa ikizere cyo kubanza mu izamu ry’amavubi

You may also like

Leave a Comment