Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu Gasantere ka Gahondo mu Murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga usanga batubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bitewe n’imyumvire iri hasi
Abaganiriye n’ikinyamakuru igisabo.rw/ bavuga ko basobanukiwe uko icyo cyorezo cyandura, ariko ko bitoroha kuri bamwe kubahiriza amabwiriza uko bikwiye cyane cyane kugira isuku, nk’uko Sibomana Jeanne ukuriye inzego z’abagore mu mudugudu wa Nyagatovu batuyemo abivuga .
Agira ati “Kugira isuku ihagije ku basigajwe inyuma n’amateka biracyagoye bitewe n’ikibazo cy’imyumvire. Hari abo usanga badaha agaciro ingamba zashyizweho zo kwirinda icyorezo nko gukaraba kenshi intoki, kutegerana cyane n’ibindi, ariko icyo dukora twe dusobanukiwe tugerageza kubigisha”.

Gusa ngo ikindi kibazo bafite ni icyo kutagira aho kuba hahagije bigatuma abantu benshi baba mu nzu imwe. Ibi ngo ni imbogamizi ikomeye bafite kuko usanga hari nk’umuryango w’abantu 14 babana mu nzu bityo bikagorana kugira isuku ya ngombwa ngo babashe kwirinda.
Uwiduhaye Moise avuga ko abasigajwe inyuma n’amateka ari Abanyarwanda nk’abandi bityo ko bagombye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda.
Ati “Hakenewe kongerwa imbaraga mu bukangurambaga kuko hari benewacu batumva ubukana bw’iyo ndwara. Ubona bayifata nk’aho ntacyo ivuze ntibite ku mabwiriza ajyanye no kwirinda kandi twese turi Abanyarwanda, ejo cyangwa ejobundi nakwandura ndamutse ntirinze.”
Mukagatana Fortunée, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko abasigajwe inyuma n’amateka bagenda basobanukirwa buhoro buhoro uburyo bwo kwirinda Covid-19 ariko ko kwigisha ari uguhozaho.
Agira ati “Muri iki gihe cya Covid-19 tuzakomeza kubumvisha ko buri muntu wese agomba gukurikiza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kuyirwanya. Icyo rwose turagikoraho twongere tujye kubigisha kugira ngo nibura imyumvire n’ imitekerereze yabo bizamuke.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga butangaza ko muri rusange abaturage bagerageza gukurikiza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo. Icyakora abatayubahiriza bagirwa inama, abinangiye bagacibwa amande bitewe n’amakosa bakoze.
Kugeza ubu hamaze guhanwa abantu bagera ku 1,246 bakaba baranaciwe amande angana n’amafaranga y’u Rwanda 17,345.000 .
ANATHALIE NYIRANGABO