Myugariro w’inyuma ku ruhande rw’ibumoso, Rutanga Eric, waherukaga gusinyira Police FC, yamaze kwerekeza muri Yanga SC yo muri Tanzania ku masezerano y’imyaka ibiri.
Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo Rutanga Eric yasinye imyaka ibiri muri Police FC ahawe miliyoni 15 Frw, ariko uyu mukinnyi yari yasabye Ikipe y’Abashinzwe Umutekano ko naramuka abonye ikipe hanze mbere y’uko umwaka w’imikino utangira, azayisubiza ibyo yamuhaye akayerekezamo.

Yanga SC yari imaze igihe yifuza uyu mukinnyi niyo yumvikanye na we ku masezerano y’imyaka ibiri ndetse Rutanga yamenyesheje Police FC ko yamureka akayerekezamo.
Bivugwa ko Rutanga yahawe miliyoni 60 z’amashilingi ya Tanzania (miliyoni 24.5 Frw) kugira ngo yerekeza muri iyi kipe iri mu zikunzwe muri iki gihugu giherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Rutanga yinjiye muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2017-2018 nyuma yo kuva muri APR FC yamureze ikanamukuza.
Tariki ya 28 Gicurasi 2020, nyuma y’imyaka ibiri akinira Rayon Sports, yayivuyemo ajya muri Police FC.
Ikipe y’Abashinzwe Umutekano yari yamuguze kugira ngo afatanye na Muvandimwe Jean Marie Vianney mu gihe Ndayishimiye Célestin atongerewe amasezerano akajya muri Sunrise FC.
