Kigali: Kapiteni w’amavubi nyuma yo gutera ivi yahise asezerana imbere y’amategeko

admin
1 Min Read

Rutahizamu wa APR FC akaba na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Jacques Tuyisenge, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Jordin nyuma y’amasaha make ateye ivi amusaba ko bazabana akaramata.

Jacques Tuyisenge n’umukunzi we basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura ku wa Kane, tariki ya 18 Gashyantare 2021.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gashyantare ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto ya Tuyisenge na Jordin barahirira ku ibendera ry’igihugu, bemera kubana nk’umugabo n’umugore.

Igisabo twamenye ko umukunzi wa Tuyisenge ari Umunyarwanda uba muri Uganda, ahari umuryango we mugari. Hari n’andi makuru avuga ko Tuyisenge n’umugore we bari bamaze iminsi babana mu nzu.

Tuyisenge Jacques ufite imyaka 29, yanyuze mu makipe atandukanye mu Rwanda no muri Afurika, arimo Kiyovu Sports yavuye mo yerekeza muri Police FC. Yagiriyemo amahirwe yo kwerekeza muri Gormarhia yo muri Kenya ayigiriramo ibihe byiza.

Yavuye muri Kenya yerekeza muri Angola mu ikipe ya Petro-Atletic de Luanda yavuyemo asubira mu Rwanda asinyira ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC muri Mata 2020 amasezerano azageza mu mwaka 2022.

Jacques Tuyisenge yasezeranye mu mategeko nyuma y’amasaha make ateye ivi
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *