Umukozi wa Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ukuriye ishami ry’amategeko, Ntwari Emile, avuga ko amakosa yakozwe n’abakozi ba Leta yatumye bayihombya Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 115 mu gihe ibyaha byakozwe byo byayihombeje asaga miliyari eshanu (5).
Yabitangaje ku wa Kane tariki 18 Gashyantare 2021, mu kiganiro Ubyumva Ute gitambuka kuri KT Radio cyavugaga ku nsanganyamatsiko igira iti “Umutungo wa Leta unyerezwa ugeze he ugaruzwa”.
Ntwari avuga ko kunyereza umutugo wa Leta ari ugukoresha umuntungo wa Leta mu nyungu z’umutu bwite, icyaha kigaragara mu ngingo ya 10 mu itegeko rihana ruswa aho uhamijwe icyo cyaha ahabwa igifungo kuva ku myaka 7 kugera ku 10.
Amakosa yahombeje Leta yo ngo ni ava mu iperereza ryakozwe n’ubugenzacyaha bigashyikirizwa Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo igakora isesengura, hanyuma abakozi bagahanwa hakurikijwe amakosa yakozwe, hakabamo abihanangirizwa, abirukanwa, abagawa n’abagirwa inama.
Uretse abo ngo hari n’abasabwa kugaruza igihombo bateje batabikora ku bushake bagashyikirizwa ubutabera.
Ntwari avuga kandi ko raporo y’umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta yo mu mwaka wa 2014-2015, ubushinjacyaha bwakurikiranye Amafaranga anagana na 2,150,253,084 ku byaha byakozwe n’abakozi ba Leta.
Umwaka wa 2015-2016 ubushinjacyaha bukurikirana Amafaranga y’u Rwanda 289,218,000 naho mu mwaka wa 2016-2017 bwakurikiranye Amafaranga y’u Rwanda 2,683,264,415 n’Amayero 194,923.
Muri iyo myaka itatu Leta ikaba yarahombye 5,028,979,727 biturutse ku byaha byakozwe n’abakozi.
Amakosa yagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta akaza no kugaragara mu iperereza ryakozwe n’Umushinjacyaha mukuru, habonetsemo amakosa agenda agaruka harimo kutishyurira igihe rwiyemezamirimo, kutandika neza mu bitabo by’ibaruramari, kutamenyesha umusoro ku gihe no gukora inyigo itanoze abayakoze bagasabirwa ibihano.
Ayo makosa ngo yahombeje Leta cyane nk’uko byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta ndetse n’iy’Umushinjacyaha mukuru, aho mu mwaka wa 2014-2015 Leta yahombye 26,530,976,069, umwaka wa 2015-2016 ihomba 27,847,199,100 naho mu mwaka wa 2016-2017 yahombye 60,762,072,961.
Muri iyo myaka itatu Leta ikaba yarahombye 115,140,245,100 z’Amafaranga y’u Rwanda biturutse ku makosa yakozwe.
Uwo mukozi wa MINIJUST avuga ko amafaranga yahombye biturutse ku byaha no ku makosa yakozwe n’abakozi habashije kugaruzwa 5,272,667,367 ku batsinzwe imanza.
Ati “Abo twashyikirijwe nka Minisiteri y’Ubutabera bakoze amakosa yavuyemo igihombo kandi kigomba kugaruzwa, havuyemo 5,272,667,367 mu manza zose haba inshinjabyaha ndetse n’imbonezamubano (Social). Hari ababaye abere, hari abahamwe n’ibyaha barayagaruza, hari abahawe ibindi bihano hatarimo kugaruza amafaranga”.
Kuba iyo mibare igaragara nk’aho ishaje, Ntwari avuga ko raporo igezweho ubu y’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta ni uy’umwaka 2018-2019, ikaba ariyo yatangajwe umwaka ushize mu Nteko Ishinga Amategeko.
Akomeza avuga ko uko raporo itangajwe ihita ikorerwa iperereza n’ubushinjacyaha, iheruka gukorerwa iperereza ryanarangiye ikaba ari iya 2016-2017.
Naho raporo za 2017-2018 ndetse n’iyatangajwe umwaka ushize bikaba bigikorerwa iperereza bitaratangazwa.
Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi Jean Baptiste Karegeya, we avuga ko amakosa atuma Leta ihomba yari akwiye kwitwa icyaha.
Ikindi ngo inyerezwa ry’umutungo rikwiye kujya rireberwa ku cyo uwo mutungo wagombaga gufasha umuturage wo hasi, kuko mu gihe amafaranga aba yateganyirijwe igikorwa runaka ntigikorwe biba ari igihombo ku muturage.
Karegeya atanga urugero kuri gahunda ya Girinka, aho yatekerejwe hagamijwe kugabanya ubukene ariko izo nka ziramutse zidatanzwe bwa bukene bukomeza.
Ati “Iyo umuntu anyereje inka za Girinka 100, akazitanga nabi cyangwa ntazitange, umuturage wari kuyibona akongera umusaruro w’ubuhinzi ntibikunda, umwana wari kunywa amata akava mu mirire mibi ntibikunda, ari yo mpamvu imibare y’abava mu mirire mibi igabanuka gacye”.