Abanyarwanda batari bacye bemeza ko bamaze gusobanukirwa neza ko icyorezo cya covid 19 gihari kandi gihangayikishije isi n’u Rwanda by’umwihariko,ariko bakaba bagira icyo basaba leta nkuko babitangarije imwe muri Radio zikorera hano mu Rwanda ndetse abandi babitangariza ikinyamakuru igisabo.rw/
Abaganiriye n’itangazamakuru bemera ko imyanzuro yose ifatwa ku neza y’abaturage ariko uburyo ihita ikurikizwa bibangamira cyane imibereho ya babaturage, kuko wagirango imyanzuro ifatwa itunguranye kandi inama ifata iyo myanzuro iba yateguwe ndetse abayitabira bagahamagarwa,bivuze ko hagombye kuba habaho ubundi bugororangingo mu guhita bayishyira mu bikorwa.
Umwe mubo twaganiriye utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati’’Reba nk’ubungubu mfite umurwayi mu rugo,naje inje gushakisha umuti hano I Kigali ejo nagombaga kuwumushyira,mu gitondo mbyutse ati’’ntawemerewe kujya mu kandi karere,ubwose uwo nari naje gushakira umuti nzasanga akiriho koko?wenda bagombye kuba bafata umyanzuro ariko bagatanga n’igihe igomba gutangira gukurikizwa dore ko banayitangaza mu gicuku abantu baryamye.
Undi muturage ukorera ubucuruzi muri Kigali/Gasabo twamusanze imbere yaho akorera saa kumi n’ebyiri n’iminota icumi (06h 10’) yamaze gufunga ariko afite umurongo w’abantu bamwinginga ngo abahe ibicuruzwa,umwe muribo ati ubu nibwo nkisohoka mu kazi ariko nabuze aho mpahira kandi kugera mu rugo ni saa mbiri,aha niho abaturage bamwe bahera bibaza niba bitari bube byiza kongera ubukangurambaga mu gutaha kare byaba ngombwa bakongera ibihano ku birenzeho aho kugabanya amasaha yo gukora kandi abagura ibicuruzwa baba batarataha dore ko amasaha yabo aba agihari?
Abayobozi batandukanye ntibahwemye kugaragaza ko ubundi imyanzuro yagombaga gufatwa yagombaga kuba guma mu rugo ijana ku ijana ariko babona abaturage babangamirwa kurushaho,ariko muri kino gitondo ku yindi radiyo ikorera mu Rwanda abaturage batari bacye bakomeje kugaragaza ko batarasobanukirwa n’icyo guma mu karere izatanga kuko hari abakekaga ko urukingo rwaba rwaraje bakaba bagiye kuruhabwa,
Umuturage yabaye nkutebya agira ati’’ese kuguma mu karere tugenderana,duhurira mu bikorwa bitandukanye bizagabanya ikwirakwira rya Covid gute?cyangwa ni ukugirango abari muri ako karere abe aribo bandura bose gusa?aha niho bamwe bahera basaba ko habaho ubundi bushishozi bwisumbuye kuko ubu hari abatangiye kugirana ibibazo nabo bagomba kwishyura kandi mu byukuri aho bakura bigaragara ko nta mikorere mizima ihari
Gusa ibi byanagarutsweho n’umuryango utegamiye kuri leta uharanira uharanira uburenganzira bwa Muntu (CLADHO)aho nawo ubona ko imyanzuro yakwiye kuba ifatwa ariko abaturage bagahabwa igihe cyo kwitegura kugirango hadahomba byinshi.
Ikindi kandi hakwiriye gushyirwaho uburyo imfasha nyigisho yo kwirinda covid 19 isobanuka byimbitse kuko abanyarwanda bamaze gusobanukirwa neza ko covid 19 ihari kandi ihangayikishije,umuntu akaba yakwibaza impamvu itagabanuka ahubwo ikiyongera.
Abanyarwanda kandi bakwiriye kureka gukeresa iki cyorezo kuko kugikeresa bishobora kongera ubwandu bwacyo,gukomeza kubahiriza ingamba ni bimwe mu byadufasha gusubira mu buzima busanzwe.
Abayobozi batubereye ku ruhembe turahamya ko bari bukomeze gufasha abaturage kugira icyerekezo cy’imibereho kirambye ariko tuzirikana ko amagara ataguranwa amagana.kwirinda ukarinda abandi biradufasha guhashya icyorezo.
Ntabe arinjye ntabe ari wowe ukwirakwiza Covid 19.