Ikigo gicunga umutekano w’abigenga cya Royal Sec Consult kimaze guha akazi Abasore n’Inkumi 55 basoje Amahugurwa agendanye no gucunga umutekano w’abigenga, amasomo bari bamazemo amezi atatu. Abasoje bakaba basabwe kuzitwara neza mu kazi bagiyemo, nabo bakaba biyemeje kuzakora neza bahesha ishema ikigo kibatumye mu kazi.
Kuri uyu wa 15 Nzeri 2026, nibwo mu Karere Ka Rwamagana, Umurenge wa Muyumbu, Intara y’iburasirazuba, hasorejwe Amahugurwa y’abasore n’inkumi 55 ba Kampani yigenga icunga Umutekano ya ROYAL SEC CONSULT, Igikorwa cyayobowe n’Intumwa za Polisi y’igihugu ari nayo ifite inshingano zo gukurikirana no kwita kuri ibi bigo bicunga Umutekano w’abigenga.
Mu mwambaro mushya wiganjemo ibara ry’ubururu, niwo warangaga aba basore n’inkumi ba Royal Sec Consult bari bafite Morale yo kuba basoje amasomo yabo neza, bakishimira ko bagiye mu mirimo kandi ko bazakora neza bagendeye ku ndagaciro batojwe.
Umuyobozi ushinzwe Ikigo cy’amahugurwa muri Royal Sec Consult CIP RTD Damas Nahiman, avuga ko amahugurwa yatangiye neza akaba anasojwe uko byifuzwa.
Avuga ko abahuguwe bafite Morale yo kwishimira ko ibyo bize,bikaba bigiye kubagira abacunga Umutekano bya kinyamwuga.
Umuyobozi ushinzwe Ikigo cy’amahugurwa muri Royal Sec Consult CIP RTD Damas Nahiman
Avuga ko muby’ukuri, abasoje bajyanye impamba ihagije y’amasomo azabafasha mu kazi kabo ka buri munsi.
Agira ati” Bahawe amasomo agera kuri 14 ateganywa n’itegeko rishyiraho bino bigo bicunga umutekano w’abikorera. Batojwe umuco nyarwanda no kubaha abaza bose babagana, kurangwa n’ikinyabupfura mukazi, kumvira ababayobora, abo bakorera no kubahana hagati yabo. Tuboneyeho gushimira Polisi y’igihugu yatubaye hafi umunsi ku wundi, batwigishiriza aba basore n’inkumi, ku bigemdanye no gucunga umutekano by’umwihariko, tukaba duhamya ko inama zitandukanye baduhaye, zikaba zizakomeza kutuyobora no kutwubaka mu kazi kacu.”
Ku urundi ruhande avuga ko muntangiriro, aba abasoje amasomo bari 58, cyakora batatu muri bo ngo ntibashije gusoza ku mpamvu zitandukanye hasoza 55 barimo 40 b’igitsinagabo na15 b’igitsinagore, akishimira ko n’ubwo bwose abakobwa ari bo bake ugereranyije na basaza babo, aribo bafashe imyanya 2 ya mbere mu gutsinda amasomo.
Asaba abagiye mu kazi kuzakora neza babanira neza abo basanze, aboneraho no gusaba abasore n’inkumi bandi bifuza kwinjira mu kazi ko gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, ko amarembo akinguriwe buri wese ubyifuza.
Abasoje Amahugurwa baravuga ko ubumenyi bakuye mu masomo bize buzabafasha mu kazi bagiyemo
Nyuma yo gusoza amasomo no guhabwa impamyabumenyi zabo abasoje amasomo, bavuga ko bishimiye ko basoje neza bakaba banyotewe no kujya gushyira mu bikorwa ibyo bize.
Mutesi Julienne ni umukobwa waje ku mwanya wa mbere muri bagenzi be 55, avuga ko agiye gushyira mu bikorwa ibyo yize, ibanga yakoresheje ngo nta rindi uretse gukurikira amasomo neza no kurangwa n’ikinyabupfura igihe cyose.
Agira ati “Niteguye gushyira mu bikorwa ibyo nize cyane ko amasomo twahawe ahagije kugira ngo tuzakore kinyamwuga kandi ndizeza abayobozi bacu ko tuzarangwa n’umwete no gukora kinyamwuga nkuko twabitojwe.”
Asaba abakobwa bagenzi be bari hanze, bakaba bakitinya bavuga ko batabasha gukora akazi ko gucunga umutekano, ko batinyuka bakaza bagafatanya nabo akazi kuko nta kigoye kirimo, icyangombwa ngo ni ubushake no gushyira umutima ku kazi kawe.
Ashimira Ubuyobozi bwa Royal Sec consult bwabahaye akazi, bakaba barabafashe neza mu gihe cy’inyigisho, cyane ko ntacyo bifuje ngo bakibure. Agashimira n’ababigishije bose barimo na Polisi y’igihugu.
Kimwe na mugenzi we Ishimwe Hariet ni umukobwa waje ku mwanya wa kabiri muri 55 basoje amasomo, avuga ko nawe yiteguye gukorera ahariho hose bazamushyira kandi akazajya akora aharanira inyungu z’abamutumye, n’abakiliya azaba akorana nabo.
Uyu nawe avuga ko n’ubwo bwose ari umukobwa, imyitozo yose ya bahungu ngo bakoraga barayikoraga kandi bakabifata nk’ibisanzwe ari nabyo byamuhaye imbaraga zo kuza mu bambere, bityo imbaraga yakoresheje muri ayo masomo akizera adashidikanya ko no mu kazi bizagenda neza, akazatanga umusaruro uhagije mubyo azaba ashinzwe.
Ibyagaragariye buri wese mu bitabiriye ibirori, ni uko abasore n’inkumi ba Royal Sec Consult bafite ingufu n’ubushake bwo kujya mu kazi bahuguriwe, nk’uko benshi muri bo banabyitangiyemo ubuhamya.
Uwari uhagarariye Polisi y’igihug muri icyo gikorwa SSP Sinzi Alphonse, ashima cyane Royal Sec Consult ikomeje gufasha urubyiruko mu kubona amahugurwa abinjiza mu kazi ko gucunga umutekano w’abigenga.
Avuga ko nka Polisi y’igihugu, bazakomeza gukorana n’ibigo byigenga bicunga umutekano, cyane ko ari inshingano za Polisi kubafasha mu byo bakeneye byose, babagira inama muri byose kandi bafatanya mu guhugura abifuza kwinjira muri ako kazi.
Agaruka kubasoje amahugurwa, abasaba kutazatatira igihango bagiranye n’ikigo cyabo cyabahaye amahugurwa ngo banyuranye n’inshingano bahawe, zo gukora akazi ko kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo.
Agira ati “ mugiye mu kazi. Muzirinde kurya Ruswa, mwirinde gukora nabi akazi kanyu, ahubwo muharanira iteka guhesha ishema ikigo cyabatumye. Muzaheshe agaciro izo mpamyabumenyi muhawe na Polisi y’igihugu, murusheho gukora kinyamwuga mube intangarugero kurushaho. »
Kuri iki cyo kwita ku kazi bashinzwe, Ubuyobozi bwa Royal Sec Consult, bushimangira ko abasoje bose bagiye guhita binjira mu kazi basanze bagenzi babo bagasanzwemo, bakaba bizeye badashidikanya ku umusaruro babatezeho, cyane ko amasomo bahawe ahagije kugira ngo uwinjiye mukazi agakore kinyamwuga anatange umusaruro uhagije.
Abasoje kandi basabwe na Polisi y’igihugu, kuzarangwa n’ubunyangamugayo mu kazi kabo ka buri mnsi, birinda kugirira icyizere uwari we wese waza ubasanga mu kazi bakaba bagomba kumenya ikimugenza n’ibyo yitwaje byose.
Roya Sec Consult, ni kimwe mu bigo byigenga bicunga umutekano w’abigenga, kikaba ari ikigo kirangwa no kugira abakozi b’abanyamurava kandi batanga umusaruro mu byo bakora nk’uko ubuyobozi bwayo bubishimangira.
Ni ikigo kandi gikorea mu gihugu hose gikunzwe n’abakigana bose. Abasoje amasomo kuri iyi tariki bari 55, barimo abagabo 40 bangana na 73%, ni mugihe abakobwa bari 15 bangana na 27%, bose bakaba bavuga ko bishimiye kuba barabonye akazi muri Royal consult, bagahamagarira urundi rubyiruko rubyifuza, kugana Royal Sec Consult ari benshi kugira ngo bahabwe akazi, bityo bazabashe kwiteza imbere bafite Intangiriro.
ANDI MAFOTO AGARAGAZA IGIKORWA
.





























































