Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) ryagaragaje ko nubwo hari gushyirwa imbaraga mu guhangana n’icyorezo cya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na cyo gikomeje gukwirakwira ku muvuduko mwinshi nk’umuriro ugurumana.
Minisiteri y’Ubuzima muri RDC igaragaza ko kugeza ku wa 13 Nyakanga 2026, byemejwe ko abantu 2011 ari bo banduye Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo barimo 754 bapfuye na 366 bamaze gukira.
Umuyobozi muri OMS ushinzwe guhangana n’ibibazo (…)
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) ryagaragaje ko nubwo hari gushyirwa imbaraga mu guhangana n’icyorezo cya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na cyo gikomeje gukwirakwira ku muvuduko mwinshi nk’umuriro ugurumana.
Minisiteri y’Ubuzima muri RDC igaragaza ko kugeza ku wa 13 Nyakanga 2026, byemejwe ko abantu 2011 ari bo banduye Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo barimo 754 bapfuye na 366 bamaze gukira.
Umuyobozi muri OMS ushinzwe guhangana n’ibibazo byihutirwa byugarije ubuzima, Dr. Chikwe Ihekweazu, yatangaje ko ukwezi kwa Nyakanga kwagaragayemo ubwandu bwinshi bw’iki cyorezo kurusha abiri yabanje.
Dr. Ihekweazu yagize ati “Twabonye ubwiyongere ku muvuduko udasanzwe mu kwezi kumwe kuva iki cyorezo cyatangira ndetse n’ibindi byorezo bya Ebola twahanganye na byo. Mu minsi mike ishize, twabonye imibare iri hejuru cyane y’abandura ku munsi.”
Uyu muyobozi yatangaje ko kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 11 Nyakanga gusa, hagaragaye abanduye bashya barenga 80; ibyerekana ko hagikenewe imbaraga nyinshi mu guhangana n’ikwirakwira ry’iki cyorezo.
Mu banduye Ebola, OMS igaragaza ko 80% bagera mu mavuriro batazi ababanduje, byerekana ko abantu benshi barwariye mu ngo zabo kandi ko byongera ibyago byo gukwirakwiza iki cyorezo.
Dr. Ihekweazu yagize ati “Mwumve ko uyu ari umuriro. Hari ikintu kiri kwenyegeza umuriro mu mutima wacyo kandi kiri kwaguka muri uwo mwanya.”
Intara ya Ituri ni yo yugarijwe cyane kuko yihariye 95% by’ubwandu. Izindi ntara zirimo Haut-Uélé na Tshopo na zo zagaragayemo abarwayi b’iki cyorezo.
Abandura Ebola bari kwiyongera bidasanzwe nubwo abaganga bakora ubutaruhuka bagerageza kuyihashya
Dr. Ihekweazu yatangaje ko ukwezi kwa Nyakanga ari ko kwagaragayemo imibare myinshi y’abanduye Ebola