Rwanda rwahize ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika byitwaye neza kurusha ibindi muri raporo ngarukamwaka y’ikigo mpuzamahanga cy’imari (IIF).

Iyi raporo isuzuma uburyo ibihugu biri mu nzira y’amajyambere n’ibikiri kuzamuka mu bukungu bicunga imyenda ya Leta, bitanga amakuru ku bashoramari, ndetse n’uburyo bigirana imikoranire n’amasoko mpuzamahanga y’imari.
Muri iyi raporo ya 2026 ya Institute of International Finance (IIF) Investor Relations and Debt Transparency Report, u Rwanda rufite amanota 43.4 kuri 50, aho ruyanganya na Afurika y’Epfo, bituma ibi bihugu byombi biza ku mwanya wa mbere ku Mugabane.
Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rugaragaye muri iri genzura ngarukamwaka risohoka kuva mu 2005, rikaba ryarasuzumye ibihugu 57 biri mu nzira y’amajyambere n’ibikiri mu nzira yo kwiyubaka mu rwego rw’ubukungu.
U Rwanda rwari rumwe mu bihugu bine bishya byongewe muri raporo ya 2026, aho Ikigo cya IIF cyanarugaragaje nk’urugero rwiza rw’imikorere mu bijyanye no gutanga amakuru ku bashoramari no gucunga imyenda ya Leta.
Ikigo cya IIF, gkorera i Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kigaragaza ko umucyo mu mikoranire n’abashoramari ugira uruhare mu kugabanya ikiguzi cyo kwaka inguzanyo, kongera amahirwe yo kugera ku masoko mpuzamahanga y’imari no gufasha ibihugu guhangana n’ibihe by’ubukungu bigoye.

Raporo kandi igaragaza ko ibihugu bifite uburyo bwiza bwo kuvugana n’abashoramari no gutanga amakuru yizewe ku myenda yabyo bishobora kugira amanota meza kandi ahamye ku ishoramari mpuzamahanga.
Gahunda y’u Rwanda yo kunoza imikoranire n’abashoramari ku myenda ya Leta yatangijwe mu 2025, ikaba ikorera muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).
Iki cyemezo cya IIF ku Rwanda, cyereka abashoramari mpuzamahanga ko rutanga amakuru asobanutse kandi yizewe ku mikorere y’imari yarwo n’imyenda ya Leta, bikaba ari inyungu ikomeye mu gihe amasoko mpuzamahanga y’imari arushaho gusaba amakuru yizewe mbere yo gushora imari.

















































