Mu rwego rwo gutegura umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya icuruzwa ry’abantu uba tariki ya 30 Nyakanga, Umuryango CRD uharanira iterambere n’uburenganzira bw’umuturage waganirije abaturage bo mu Murenge wa Remera ububi n’ingaruka z’ubwo bucuruzi bugayitse.
Ni ikiganiro cyahawe abaturage bo mu Kagari ka Rukiri I na bamwe mu bayobozi bo mu Murenge wa Remera nyuma y’umuganda rusange aho basobanuriwe mu buryo burambuye ko icuruzwa ry’abantu rihari kandi rigomba kurwanywa rigacika burundu.
Bwana Fred Musime Umunyamabanga nshingwabikorwa w”Umuryango CRD, avuga ko icuruzwa ry’abantu rikorwa mu buryo bwinshi rikaba ryibanda cyane ku bana b’abakobwa n’abagore bagamije kubabyazamo indonke, bityo buri wese akaba yakagombye kugira uruhare mu buryo bwose bwo kubirwanya no kubyamagana.

Agira ati “Hari ababyeyi bakura abana mu ishuri cyangwa se ntibanaribajyanemo burundu bakabohereza gukorera amafaranga mu ngo cyangwa se mutubari bakajya bahembwa babazanira, umwana akazakura ntacyo yigejejeho kubera ko igihe cye cyose cyatakariye mu bitamufitiye akamaro byagiye byungukiramo ababyeyi basaga n’abamucuruza mu buryo ubu cyangwa ubundi.”
Yamagana cyane iyo migirire igayitse mu byukuri inyuranye cyane n’umuco nyarwanda, agasaba inzego za Polisi na RIB guhagurikira icyo kibazo hakagenzurwa utubari nk’utwo kuko abantu batatugana kubera inyota kuko inzoga ntaho zitari, ahubwo ngo bakururwa n’abo bana b’abakobwa mu buryo bw’ishimisha mubiri no gushaka abo basambanya.
Ku rundi ruhande avuga ko uretse iyo mirimo yo mu rugo ikoreshwa abana bakiri bato, hari n’utubari twinshi dusigaye dukoresha abana b’abakobwa mu kubyinira abantu bakishyurwa, abenshi muribo bakaba baba bambaye ubusa kugira ngo bakurure abakiliya.
Umwe mu bitabiriye ikiganiro ni Kagaju Liliane ukebura ababyeyi gukomera ku nshingano zo kurera abana babo neza bakabakunda bakabaganiriza kuko bakomeje kuba terera iyo muri ibi bihe kuko ngo nta babyeyi bazabona mu bihe biri imbere.
Agira ati “Ababyeyi badaha agaciro abo babyaye bagatuma bata ishuri ngo bagiye gushaka imirimo yo mu rugo rimwe na rimwe ugasanga ayo bahembwe bayabihera bakayanywamo inzoga ibyo bagomba kubicikaho bakarera abana babo uko bikwiriye babagenera ibyangombwa byose bibafasha gukura neza bakazagirira igihugu akamaro bafite ubuzima buzira umuze.”

Yishimira cyane inyigisho n’ibiganiro bahawe na CRD, ashimangira ko bibabereye impamba yo kurushaho gufatanya n’inzego zibishinzwe ku kurwanya icyari cyo cyose cyatuma habaho icuruzwa ry’abantu cyangwa se ihohoterwa ry’abana ryabakurira mu ngeso zibabuza kugira ubuzima bwiza.
Ibyo Liliane avuga byo kwamagana icuruzwa ry’abantu bishimangirwa na Rumata Pascal uvuga ko bitewe n’ikoranabuhanga ngo havutse imirimo myinshi irimo n’itesha ikiremwa muntu agaciro.

Agira ati “Igurishwa ry’abantu si irya vuba kuko na cyera ryahoze nk’igihe cy’ubucakara abantu baragurishijwe bagirwa abacakara muri buriya bihugu byakize ku buryo ubwo bucuruzi bwabunguye kurusha Zahabu. Ni ngombwa ko ibintu nk’ibyo muri kino gihe byamaganwa na buri wese, turashimira uyu miryango ubitwibukije natwe tugiye gushyiraho akacu tugire inama ababyeyi yo kurera abana uko bikwiriye, babafasha kutagwa mu bishuko by’abashobora kubatwara mu ngeso mbi nko kubacuruza n’ibindi.”
Ibi biganiro byagejejwe kuri bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Remera n’abayobozi ni mu urwego rw’ubukangurambaga buri gukorwa n’umuryango CRD bushishikariza buri wese bireba kurwanya no kwamagana icuruzwa ry’abantu aho ryava rikagera hose.
Ubukangurambaga buri gukorwa bukaba buri gutegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kwirinda no kurwanya icuruzwa ry’abantu. Umunsi nyirizina ukazaba tariki 30 Nyakanga 2024.
Imibare itangazwa n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, igaragaza ko ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu kigihari kuko mu mwaka ushize wa 2023 byagaragaye ko abagore bari bibasiwe ku kigero cya 75% naho abagabo bakaba kuri 25%.

.