Mu murenge wa Masaka hibutswe ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

admin
8 Min Read

Mu murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Mata 2024, abaturage bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Umurenge wa Masaka ukaba  hamwe mu hantu hafite amateka akomeye yaharanzwe mu bihe bya Jenoside, ubwo Abatutsi bo muri uwo murenge bicwaga n’Interahanwe n’abasirikari, bityo Abatutsi bawubarizwagamo bakicwa hafi ya bose  bagashira.

Abarokotse bake bari batuye muri uwo murenge,  bavuga ko bitari biboroheye na gato,  bitewe ahanini no gukikizwa n’Ingabo zarindaga uwari Umukuru w’Igihugu Juvenal Habyarimana, Ikigo cy’Abasirikari cya Kanombe n’Interahamwe nyinshi zari zarahawe imyitozo igamije kurimbura Abatutsi.  

Mu kiganiro kigendanye no kwibuka no kuzirikana ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994   cyatanzwe na Kayumba Bernard,  Perezida w’Inama njyanama y’Umurenge wa Masaka,  ashimira cyane Ubuyobozi bukuru bw’igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida   Paul Kagame,  bwashyizeho umwanya ukomeye  Ngarukamwaka wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, bikaba ari uburyo bugamije guha agaciro amateka akomeye igihugu cyanyuzemo.

Kayumba Bernard,  Perezida w’Inama njyanama y’Umurenge wa Masaka

 Avuga ko amateka atandukanye yaranze u Rwanda,  ariyo ahanini yarwubatse,  akaba agomba gusegasirwa na buri wese, n’ubwo  bwose hari abayaciye murihumye bakayagoreka, bagambiriye gukurura  inzangano n’amacakubiri mu banyarwanda,  ubwo bateguraga bakanashyira mu bikorwa Jenoside kuva mu1959 kugeza mu 1994, ubwo hicwaga Abatutsi basaga Miliyoni.

 Ni muri urwo akangurira urubyiruko rwo mbaraga n’amizero y’igihugu h’ejo hazaza, kurushaho kugira inyota  yo kumenya no gukunda amateka yaranze u Rwanda,  bagamije ahanini gukorera igihugu no kugiteza imbere muri byinshi.

Agira ati “ kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bigenwa n’Itegekoshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Amateka y’u Rwanda  akwiye gusigasirwa no kwigishwa buri wese, ariko cyane cyane hakibandwa ku urubyiruko rugera kuri 65.5%,   maze narwo ubwarwo rukarushaho kugaragaza umuhate n’ubushake bwo  kuyamenya. Bityo bakabasha kwamagana abashaka kuyagoreka, kugira ngo muri make  ibyabaye mu Rwanda bitazongera kuba ukundi,  aho Abatutsi  barenga Miliyoni batakaje ubuzima bwabo,  bishwe n’Interahamwe n’abandi bari barasabitswe n’Ingengabitkerezo y’ubugome bigishijwe kuva cyera.”

 Asaba abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994,  gukomeza gukumira  no guhangana n’abapfobya  Jenoside n’abarangwa n’Ingengabitekerezo yayo.

Ikindi ni uko abantu bose ngo bakwiriye  kwirinda icyakurura ivangura iryo ariryo ryose, bakirinda ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa n’abatifuriza amahoro u Rwanda, baba bagamije   gusubiza abanyarwanda mu bihe bibi bahozemo  kandi byarasezerewe burunduna Leta iriho irangwa n’Imiyoborere iboneye, ibereye buri wese.

Kuri iyi ngingo Bwana Kayumba Bernard, agira ati “ ubusanzwe ushaka gukira indwara arayirata. Ndabasaba nshikamye gukomeza kwirinda ibihuha no gukomeza gusigasira ibyagezweho, cyane cyane urubyiruko nimwe mbwira, nimwumvireho ko arimwe Rwanda rwejo dukesha kuzakomeza gusigasira Amateka y’u Rwandan’ibyagezweho byose

Mu buhamya butangwa n’uwarokotse  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,  Madamu  Mbonekure Therese utuye mu mudugudu wa Cyugamo, akagari ka Gako ari naho Jenoside yabaye atuye, asobanura birambuye  inzira  y’umusaraba ndende banyuzemo.

Madamu  Mbonekure Therese utuye mu mudugudu wa Cyugamo

  Avuga ko na mbere y’aho  indege ya Habyalimana yabaye urwitwazo rwo gukora Jenoside  itaranahanurwa, ngo  hari abantu benshi bakomeje kujya bicwa mu gace bari batuyemo, bagahohoterwa gutyo bazira ko ari Abatutsi

Avuga ko nyuma  yo kuwa 7 Mata 1994 iyo ndege yaraye   irashwe,  babyutse mu  batangira guhunga, cyane ko babonaga ko gahunda yari ikurikiyeho kwari ukwicwa nta kindi.

Muri icyo gihe, abicanyi ngo bahereye ahitwa ku Muyumbu  bagenda  bica uwitwa Umututsi wese  bose babamaraho, igikorwa bagisoreza  i Rugende.

Avuga ko hamwe nabo bari kumwe bagerageje guhunga,  bicamo ibice buri wese agahunga ukwe, cyakora ngo abasha kwihisha mu gishanga abandi ntiyongeye kumenya ibyabo cyangwa ngo amenye aho baguye.

Avuga ko ubwo buzima bwo kwicwa no guhigwa babugumyemo,  aho bacaga hose bakavugirizwa induru,  babwirwa ko abantu bose bamaze kwicwa ndetse ko na Nyirasenge yishwe.

Asobanura inzira ndende  yanyuzemo kugira ngo abashe kurokoka amacumu y’abicanyi agira ti “

Nabonye binaniye gukomeza kwihishahisha, mpitamo gusubira iwacu kugira ngi babe ariho banyicira, gusa ntungurwa n’induru nyinshi nahasanze n’imiborogo. mpitamo kwihisha mu rutoki  umunsi wose inzara irahanyicira, gusa nza kugirirwa ineza n’abashumba bakomokaga i Byumba bampaye ibyo kurya no kunywa,  cyakora birananira cyane ko ntari mbizeye.

Avuga ko n’ubwo yari amaze kumenya ko abo mu muryango we bose bamaze kwicwa batemaguwe,   ko we yaje gukomeza kugendagenda aza no guca kuri bariyeri  yari ahitwa ku Kivoka kwa Kabalisa ubwoba ari bwinshi,  ahungira ngo mu rugo rw’uwitwa Paul basenganaga ariko banga kumuhisha ajya ku rusengero kuko  ngo yari arambwiwe gukomeza kuzerera  akifuza n’icyamwica  akakibura, aribwo ngo yaje gucumbikirwa n’undi mugiraneza,   ageze ku Murindi akomezanya urugendo n’abandi  banya Byumba bahungaga, cyakora Interahamwe ngo ziza kumukura mu bandi  benshi bagendanaga bamwita icyitso cy’Inyenzi ngo bamwice.

Asoza avuga ko yari yamaze gufunga umwuka yashyize Roho ye mu biganza by’Imana, ayisaba gupfa vuba kugira ngo ye gukomeza kurushywa n’iminsi.

 Ku bitangaza by’Imana ngo yaje  kurokorwa n’uwari ukuriye Bariyeri yo ku Murindi wamubonye  ntiyabyitaho aratambuka, cyane ko  bari benshi ngo birangira bageze muri Stade Amahoro ari naho yarokokeye.

Kimwe n’abandi bose, Mbonebakure Theresa, ashimira Ingabo za FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, ngo zabarokoye zikabinjiza mu buzima bushya, muri kino gihe  akaba amaze kwiteza imbere abikesheje amahoro n’umutekano u Rwanda rufite. bityo akishimira kuba bamaze imyaka 30 mu mahoro asesuye

Umuyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka   Nduwayezu Alfred,  avuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Masaka,  avuga ko  Masaka ari agace gafite amateka menshi,   cyane ko ubwicanyi bwahabereye ari Ndengakamere, by’umwihariko ahitwa mu Gahoromani Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye, hakaba ngo haraguye umubare w’Abatutsi utabarika nk’uko binashimangirwa na Madame Coletta watanze ubuhamya.

Umuyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka   Nduwayezu Alfred

Umurenge wa Masaka wibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwe mu mirenge igize Akaree ka Kicukiro.

Ni kamwe mu gace kavugwa ko kabayemo ubwicanyi bukabije bwakorewe Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitewe ahanini n’uburyo bari begeranye n’ingabo zarindaga Perezida Habyarimana n’ abo mu kigo cya Kanombe,  bose bafatanyje n’Interahamwe kwica no gutsemba abatutsi bagambiriye kubamaraho bose.

 Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,  bashima cyane Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame,  zabarokoye bakongera kwigiramo icyizere cyo kubaho.

Urubyiruko rurashishikarizwa gukomeza gusegasira amteka y’igihugu cy’u Rwanda,  barwanya kurushaho uwashaka gusubiza inyma ibyagezwho byose bigamije kuzamura igihugu.

E. Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *