Kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2023, abana baterwa inda zitateganyijwe mu Karere ka Gatsibo bagabanutseho hafi ku kigero cya 50%, ugereranyije n’umwaka wabanje, dore ko ubushize mu mezi nk’aya, abana basaga 900 ari bo batewe inda, ariko muri uyu mwaka bakaba ari 518.
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Marceline mu kiganiro n’abanyamakuru, aho yavuze ko n’ubwo ikigero bagezeho kitabashimishije, hari icyahindutse ugereranyije n’umwaka w’ingengo y’imari wabanje kandi ko nta gucogora.
Visi Meya Mukamana yagize ati: “Guhera muri Nyakanga kugeza mu Ukuboza, ubwo ni igice cy’umwaka, twari tumaze kubarura abana b’abakobwa babyaye bagera kuri 518, mu by’ukuri ni imibare iri hejuru, tutanishimiye, ariko na none tugereranyije n’imyaka yabanje, iki gihe cyageze dufite abana magana inani benda kugera kuri 900: Ni ukuvuga ngo, umwaka washize w’imihigo twageze iki gihe dufite abana bagera kuri magana inani, 900.”
Uyu muyobozi yakomoje ku ngamba zafashwe mu guhangana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda, avuga ko bajyaga babirwanya nk’inzego z’ubuyobozi, ariko ubu bahinduye umuvuno, aho n’umwana abigiramo uruhare.
Yagize ati: “Urugendo rero ruracyari rurerure; nibura hari bimwe mu byo twakoze kandi tugifite ingamba zo kugira ngo turusheho gukora byagabanyije imibare, tunizera ko bizakomeza kuyigabanya. Twahinduye umuvuno, byari bisanzwe ko dukorana nk’inzego z’akarere, ubuyobozi, inzego z’umutekano ndetse n’abafatanyabikorwa muri JADF, ariko noneho twahinduye uburyo kugira ngo tuzane umwana, turengere umwana abigizemo uruhare. Ntibibe iby’uko abantu bakuru gusa dufata ingamba, ahubwo n’umwana abigiremo uruhare.”
Iki gihe ni bwo hashyizeho karabu (club) ku mudugudu mu karere hose, aho abangavu bahurizwa hamwe ku bufatanye bw’inzego z’ibanze maze bagahabwa amakuru.
Visi Meya yagize Mukamana ati: “Intego yari ukubaha amakuru, kubaha amakuru ku kibazo gihari kugira ngo igihe havutse ikibazo, umwana ajye atanga amakuru, kandi byatanze umusaruro, hari abana benshi baca ku ruhande bakaduha amakuru; rero tubona ari ikintu cyadukoreye, izi karabu zirakora mu midugudu.”
Hari indi gahunda yitwa Umudugudu ku ishuri, aho abana baturuka mu mudugudu umwe ku ishuri bamenyana, ifasha mu guhana amakuru no kugabanya ikibazo cy’abangavu baterwa inda ndetse bikanafasha ubuyobozi gukurikirana umwana wasibye (utagiye ku ishuri).
Ibindi Ubuyobozi bw’AKarere ka Gatsibo bwakoze birimo gushyiraho umukozi ushinzwe kurinda no kurengera umwana, hakiyongeraho no kuba akarere gafite umunyamategeko, ugafasha mu gukurikirana abahohoteye abana
Visi Meya Mukamana yagize ati: “Dufite umukozi ushinzwe gukurikira, kurengera uburenganzira bw’umwana, uyu mukozi nta handi wamubona kuri structure y’akarere ariko kubera ko twari tubonye ko bitubangamiye, uyu mukozi arahari. Abana batangaga ibirego, ni byo koko ba bantu bagafatwa, ariko ibijyanye n’indezo ugasanga bihagarariye aho; dufite rero umunyamategeko na we udufasha gukurikirana icyo kibazo.”
Ubuyobozi bw’akarere bukomeza kugaragaza uburyo akarere gafite intego yo kurandura iki kibazo, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bako.