Kwibohora 29 : Hari ibyo amavuriro yigenga yishimira

admin
2 Min Read

kNyuma y’imyaka 29 igihugu kibohoye, impuguke mu buvuzi n’abakenera serivisi z’ubuzima bemeza ko, amavuriro yigenga arenga 300 atanga umusanzu ukomeye mu buvuzi bitewe n’ishoramari ryakozwe muri uru rwego rw’ubuvuzi haba mu bikoresho bigezweho n’abakozi bafite ubumenyi bikazanafasha igihugu kugera ku ntego gifite y’ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi.

Imyaka ibaye 47 Dr. MUYOMBANO Antoine akora umwuga w’ubuvuzi yatangiriye mu mahanga awukomereza mu Rwanda mu 1994 atashye mu gihugu cye, atangiza ivuriro Polyclinique du Plateau.

Bikubiye mu gitabo yanditse cy’ama paji 584 yise “UMUSANZU W’UBUZIMA” kigaragaza ibimenyetso by’indwara zandura n’izitandura, uburyo zakwirindwa, n’uburyo zivurwa.

Willy AMIZERO, Umukozi ushinzwe inozamubano mu bitaro “LA CROIX DU SUD”  bizwi nko kwa NYIRINKWAYA avuga ko iri vuriro ririmo kwagurwa ngo rigere ku ntego igihugu gifite y’ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi.

Bamwe mu bagana aya mavuriro yigenga bavuga ko bayagana kubera serivsi nziza bahabwa.

Dr. MUYOMBANO Antoine avuga ko aterwa ishema no kubona abana bavukiye mu biganza bye baza ku mwibwira ndetse n’abaganga yakoresheje barateye imbere.

Impuguke mu buvuzi Prof. Stephen RULISA avuga ko intambwe yatewe mu buvuzi muriyi myaka 29 ishize igihugu kibohowe harimo n’uruhare rw’amavuriro y’igenga yafashije igihugu gutanga serivisi z’ubuvuzi.

Amavuriro y’igenga asaga 300 ni amwe mu mavuriro atanga akazi kuri benshi ndetse anaganwa n’abasaga miliyoni imwe kuri miliyoni 3 zivuza ku mwaka harimo n’abagana amavuriro ya leta.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *