Ababyeyi barereshereza mu ishuri Mpuzamahanga Mother Mary Internationa School Complex rikorera i Kibagabaga mu Karere ka Gasabo, basabwe n’Ubuyobozi bukuru bw’iryo shuri gukomeza guha abana babo uburere bwiza bakiri bato, kugira ngo igihugu cy’u Rwanda kizakomeze kugira abantu barangwa n’ubwenge, umuco gukunda igihugu, no kuzaba abakozi b’inzobere muri byinshi.
Ni mu muhango ngarukamwaka wo kwifuriza abana ibiruhuko byiza baba bagiye gutangira, by’umwihariko abasezeweho none bakaba ari abo mu mashuri y’inshuke, umuhango wabereye ku kicaro gikuru cy’ishuri giherereye i Kibagabaga kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Kamena 2023.

Ni Umuhango witabiriwe n’ubuyobozi bw’ikigo, abarezi, ababyeyi n’abagenerwabikorwa aribo bana b’incuke basoje amasomo yo mu Kiburamwaka Nasury na barumuna babo, ubuyobozi bw’ikigo bukaba bwaboneyeho gukangurira ababyeyi kujya bafatanya n’abarezi kwita kubana no kubatoza uburere bwiza, kugira ngo abana babo bazakure bashimwa na buri wese.
Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze Mother Mary International Scool Complex Rwabigwi Cyprien, ashima cyane ubufatanye bw’ababyeyi barera ku kigo abereye umuyobozi Mukuru bakomeje kugaragaza.

Avuga ko Mother Mary, imaze imyaka irenga 17 ishinzwe, ikaba yaratangiranye abana bagera kuri 23, none muri kino gihe abasaga 1200 baka bari kwiga neza kandi bagatsinda uko bikwiriye, banasoza bakakirwa na za kaminuza nyinshi zo ku isi, bazirangizamo nabwo bagakomeza kuba abahanga, abenshi muri bo bakaba bafite imirimo itandukanye mu gihugu cy’u Rwanda no mu mahanga.
Agira ati “ babyeyi, tubashimira ubufatanye mukomeje kugaragaza kugira ngo abana bacu bige kandi bakure bazi ubwenge buzabafasha mu buzima bwabo bwose.
Mu by’ukuri kurera ntibyoroshye, niyo mpamvu tugomba gufatanyiriza hamwe kenshi, kugira ngo aba bana dushinzwe bige neza, birinde ibibarangaza mu ngo iwacu nka za Filimi, imbuga nkoranyambaga n’ibindi bishobora kubabuza kwiga neza.”
Bwana Rwabigwi, avuga ko Ishuri Moter Mary International School Complex rikomeje kuba ubukombe no kugera kuri byinshi bishimwa na buri wese, bikagaragazwa cyane n’uburyo abana bose baharangiza baba bazi kuvuga neza indimi zikoreshwa na benshi ku isi z’icyongereza n’igifaransa n’ubundi bumenyi busanzwe.
REBA HANO AMASHUSHO Y’IBIRORI:
Avuga ko kubera imikorere ishimwa na bose, basabwe kenshi n’ababyeyi bo mu bice bya Kicukiro no mu nkengero zayo nko mu Karere ka Bugesera kubegereza ishami ry’ishuri ryabo hafi, akaba abizeza ko mu minsi mike iri imbere, baraba basubijwe kubera ko ibisabwa byose kugira ngo ishami ry’ishuri ritangizwe byamaze kuboneka byose, bityo asaba ababyeyi kuzitabira kuzana abana babo ari benshi, kugira ngo abana bo muri ibyo bice nabo basangizwe ku bumenyi n’ubuhanga bwa bakuru babo bigira ku kicaro gikuru.
abajijwe ibanga ryaba rikoresha kugira mgo ikigo cyabo kibe gitsindisha abana bose 100%, Bwana Rwabigwi, avuga ko byose bikorwa n’Imana.
Agira ati “ibikorwa byose birimo isengesho, birimo gukunda Imana nta kabuza biratungana bikagera ku ntego biba byiyemeje. Mother Mary, ni ikigo cya Gikristu, gishingiye kuri Kiliziya Gatolika, tukaba tuzakomeza guharanira ko ireme ry’uburezi ryimakazwa mu bana b’abanyarwanda ariyo mpamvu dukomeje gusaba ababyeyi kutuba hafi kugira ngo dufatanyirize hamwe kurera abana bacu neza Intego tuyishimangire.”

ABABYEYI BISHIMIRA CYANE KUBA BARAHISEMO KURERESHEREZA MURI MOTHER MARY INTERNATIONA COMPLEX
Bamwe mu babyeyi baganiriye n’ikinyamakuru IGISABO bari baherejkeje abana babo basoje amasomo mu kiburamwaka bitegura gutangira mu mwaka mbere, bavuga ko mu by’ukuri bahisemo neza kuburo abana babo iyo batashye, babagaragariza ubumenyi n’ubwenge bakura kuri ki kigo, aribyo bibaha icyizere cyo kuzaba abahanga bakomeye mu bihe biri imbere.
Kabasha Eugene atuye i Nyarutarama, avuga ko yahisemo kurereshereza kuri Mother Mary, abitewe n’urukundo akunda icyo kigo kirangwa no kugira abarimu b’abahanga bigisha bagatsindisha abana bose 100%.

Agira ati “uyu ni umwana wa gatatu mu bana banjye biga hano. ni ikigo cyiza kigisha neza, abana bagatsinda bose ku buryo uwaharereshereje aticuza na gato, ahubwo agenda ashima.
aba bana banjye iyo bari murugo bavuga indimi ukagira ngo ni abavaburayi.
Turashima Ubuyobozi bw’iki kigo n’abarezi bacyo imana ijye ikomeza kubongerera imbaraga mu byo bakora kuko uburezi barabushoboye cyane.”
Ibyo uyu umubyeyi avuga, abihuje na mu genzi we Mutatsineza Angelique, uvuga ko kuba arereshereza kuri Mother Mary ari amahiwe atabonwa na benshi, cyane ko ari ikigo kimaze ngo kwandika amateka mu Rwanda no ku isi yose, bitewe ahanini no kugira abana b’abahanga batsinda neza amasomo uko bikwiriye. Aka kana kanjye ubwnge nkasangana ubwnge bwinshi nashimira Imana cyane kuko nizeye ko mu bihe biri imbere azavamo umugabo uhamye.”

Ishuri Mother Mary Internatinal School Complex ryatangiye gushyira abana mu biruhuko basoje umwaka wa 2022-2023 bahereye ku bana ishuke, ni Ishuri mpuzamahanga rishimwa kandi rikunzwe na bose.
Ni ishuri rihereye i Kibagabaga mu murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo Umujyi wa Kigali.






E.Niyonkuru