Uburusiya bwahanuye ‘Drone’ yaritwaye ibiturika ya Ukraine

admin
1 Min Read

Ingabo z’u Burusiya zaburijemo igitero cya drone ya Ukraine mu Karere ka Kireyevsk mu gace ka Tula, nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ingabo y’icyo gihugu.

Ni drone u Burusiya buvuga ko yarashweho mu buryo bwo kwirinda ibi bitero hakoreshejwe missile, bwa Pole-21, bwubatswe mu gace ka Tula.

Kuri iki Cyumweru nibwo byamenyekanye ko habayeho uguturika kwakomerekeje byoroheje abantu batatu, mu gace ka Tula. Ni mu bilometero 400 uvuye ku mupaka w’iki gihugu na Ukraine.

Ubuyobozi bw’inzego zishinzwe ubuzima zabwiye Sputnik ko amakuru y’ibanze agaragaza ko uku guturika kwatewe n’ihanurwa rya drone (unmanned aerial vehicle,UAV) yari yikoreye intwaro.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje iti “Ku wa 26 Werurwe uyu mwaka, Kiev yagerageje kugaba igitero cya drone yo mu bwoko bwa Strizh (Tu-141).”

Ubutumwa bwa Minisiteri y’Ingabo buvuga ko Ingabo z’u Burusiya mu gace ka Tula, buhafite ubwirinzi bwo mu kirere bwa missiles za Pole-21, S-300 na Pantsir, zifasha mu kwirinda ibitero byo mu kirere bishobora kwerekeza muri ako gace.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *