Perezida Kagame yatanze isezerano ko FDLR itazongera gutera u Rwanda

admin
5 Min Read

Perezida Kagame yatanze isezerano ry’uko azakora ibishoboka byose Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ntukomeze kugaba ibitero ku Rwanda, kandi ko na Jenoside itazongera kuba ukundi.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yakiraga Abahagarariye Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda, mu isangira risanzwe riba mu ntangiriro z’umwaka. Uwa 2023 wabereye muri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo ku wa 8 Gashyantare.

Wabaye mu gihe umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuzamba, aho iki gihugu kirushinja gushyigikira Umutwe wa M23, ibirego rutahwemye guhakana ahubwo rukagaragaza ko umuturanyi warwo yanze kwitandukanya na FDLR iruhungabanyiriza umutekano mu mugambi wayo wo kongera gukora Jenoside.

Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu FDLR imaze imyaka igera kuri 30 ku butaka bwa RDC, nta bushake buhari bwo kuyirandura. Kuri we, asanga hari ababyihishe inyuma.

Ati “Ni nk’aho iyo ikibazo cya FDLR kije, iyo ibi bibazo babimbajije [byo kuba Ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo] hanyuma nkabaza ibijyanye na FDLR, ni nk’aho baba bashaka kubyirengagiza. Hari ikintu kibyihishe inyuma ahari bamwe muri twe tutumva. Ese hari umuntu muri iyi Si ushaka ko ikibazo cya FDLR kigumaho mpaka?”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari abashaka ko ikibazo cya FDLR kidakemuka, uyu mutwe ukagumaho mpaka. Yavuze ko bene abo ari uburenganzira bwabo, ariko ko bari gukina n’ibyo batazi.

Ati “Uri gukina niba wumva ko bamwe muri twe, Abanyarwanda, bazi ibyayo [FDLR] bazigera bemeranya nawe. Uwo ariwe wese utekereza atyo, ari kwibeshya. Bireba twe, ubuzima bwacu, amateka yacu, abo turi bo, nta muntu n’umwe kuri iyi Si, ufite inshingano kuri twe, ni twe twifiteho inshingano. Ibyo ntagushidikanya. Nzahora itera mbivuga.”

Perezida Kagame yavuze ko ushaka kwifashisha dipolomasi cyangwa se politiki ngo ashyigikire ko FDLR igumaho, ari uburenganzira bwe, ariko ko na we afite ubundi bwo guharanira ko uyu mutwe w’iterabwoba udakomeza kubangamira umutekano w’u Rwanda.

Ati “ Nzakora ibishoboka byose mu bushobozi bwanjye mparanire ko ibijyanye na FDLR na Jenoside abantu bakerensa bitazongera kutugenderera ukundi. Ibindi ikibazo twakomeza kugica iruhande, ntabwo nzi icyo nabikoraho.”

Umukuru w’Igihugu yagarutse kuri Raporo z’Impuguke za Loni, yibaza impamvu zitajya zibaza igituma ikibazo cya FDLR kidakemuka ndetse hakaba hari imvugo z’urwango zikomeje gutuma benshi bicwa.

Yavuze ko politiki na dipolomasi bijya inyuma y’abantu bafite ubunararibonye ntibakore ibyo bagomba gukora ahubwo bakayoborwa buhumyi.

Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiriye kuba barumvise ibyo Papa Francis yavuze ubwo yari muri RDC, akitsa cyane ku bijyanye n’imiyoborere, imvugo z’urwango, ubuzima bugoye abaturage babayemo n’ibindi.

Yakomeje ati “Nibwira ko ubwo butumwa bwari bukwiriye kuba bwarageze mu matwi y’abantu, niba koko ari abayobozi babereye abaturage.”

Umutwe wa FDLR umaze imyaka isaga 20 ukorera ku butaka bwa Leta ya Congo Kinshasa, ukaba ugizwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ndetse ukaba warashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyamara kuva mu mwaka wa 2003 kugeza mu wa 2014, Loni yafashe ibyenmezo birenga 10 bisaba amahanga guha akato FDLR no gufatanya kuyirandura, ariko kugeza ubu ibi ntibirakorwa.

Raporo zitandukanye n’ubuhamya bw’abaturage bimaze kugaragaza ko FDLR ifitanye imikoranire n’Ingabo za Congo ku buryo n’aho zigiye mu mirwano, bakorana.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bageraga kuri Kigali Convention Centre ahabereye isangira ryakiriwemo abadipolomate n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga mu RwandaMinisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta n’Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, bagera muri KCC ahabereye iri sangiraMinisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta aganira na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar DaairUmuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, asuhuzanya na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré. Bari kumwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta na Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Hakuziyaremye SorayaUmushoramari Kalima Jean Malick ufite ibikorwa birimo Legacy Clinic ari mu bitabiriye iri sangiraAmbasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam aganira n’abarimo Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Hakuziyaremye SorayaUmunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana GérardineMinisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin ari mu bayobozi bakuru bitabiriye iri sangiraMeya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence aganira na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana GérardineAbadipolomate n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga mu Rwanda bitabiriye isangira ryabereye muri Kigali Convention Centre

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *