Iri ni ishuri rimaze kugaragaza kuba igisubizo ku babyeyi bo mu Karere ka kicukiro batuye mu gace cy’icyaro cyo mu murenge wa Gahanga, Akagari ka Kagasa. Bene gushinga iri shuri bakaba bishimira uburyo abana bahiga barangwa n’ubuhanga bubafasha gusoza batsinze bose 100%.
Bwana ISHIMWE Evariste, wagize igitekerezo bwa mbere cyo gushinga Glory School Academy, nyuma y’ubusabe bw’ababyeyi bo mu bice bya Kagasa hasi ku Gishanga, n’abo mu duce twa Busanza, Kagarama, Gatenga ndetse na Bugesera, bagiraga ikibazo cy’aho barereshereza abana babo, bitewe ahanini n’uko nta ryigenga cyangwa se irya Leta ryari rihari.

Avuga ko byamutwaye imbaraga nyinshi mu ntangiriro ariko ko ashimira Imana ko ibyo yakoze, biri gutanga umusaruro nyawo cyane ko yatangiranye abana 25 muri 2011 rishingwa, kuri uyu munsi rikaba rifite abasaga 625.
Agira ati “Ndishimye cyane. Iri shuri ryashinzwe mu buryo bwari bugoranye cyane kuko uretse no kuba hano ari mu gace cy’icyaro, nta n’igikorwa remezo na kimwe cyahabaga, yaba amazi, amashanyarazi cyangwa umuhanda, muri kino gihe Leta ikaba imaze kubitwegereza hafi ya byose, umuhanda wa Kaburimbo uva i Busanza werekeza Kagarama ukaba uzaca hafi y’ishuri ryacu.’’

Bwana ISHIMWE, avuga ko mu ntangiriro, abana bazaga bakigira ubuntu, mu rwego rwo kubareshya kuko kuhagera byari bigoranye. Bityo akishimira ko nyuma y’uko ababyeyi bamaze kubona ko ari ikigo kimaze kuba intangarugero kandi gifite abarimu b’abahanga, abana bagatsinda neza ko bakiyobotse bikaba ngo binejeje cyane.
Ni muri urwo rwego ashimira Leta y’u Rwanda, uburyo ikomeje gushyigikira uburezi bw’abana b’u Rwanda, amashuri yigenga akitabwaho nayo, gusa ngo bikaba byaba byiza, bagiye nabo bagenerwa ibitabo n’izindi mfasha nyigisho abanyeshuri bakenera kenshi, cyane ko intego ari imwe yo kurerera igihugu.
Ashima ko begerejwe ibikorwa remezo bifasha abana kugera ku ishuri mu buryo bworoshye kandi bakiga bafite umutekano nyawo, ari byo bituma baba abahanga ku buryo mu myaka 8 yose kurikirana, bagiye batsindisha abarangije bose umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza bose, bakanajya ku bigo byiza bibafasha gukomeza gukuza impano zabo zo gutsinda amasomo yose no kuba abahanga kurushaho.
Umwe mu barimu bigisha kuri Glory School Academy witwa ISHIMWE Gihozo Yvan Guy wigisha amasomo ry’imibare.

Avuga ko gukorera hamwe, kudacika intege, gufasha abana gukorera mu matsinda, ku buryo buri wese yigisha icyo azi kurusha bagenzi be bose bagahuriza hamwe, gukora imyitozo myinshi y’ibizamini byagiye bikorwa mu bihe byashize, biri mu bituma bagera ku ntego bihaye yo gutsindisha abana bose barangije ku kigo cyabo kandi neza.
Agira ati “Dufatanyiriza hamwe kwigisha abo dushinzwe uko bikwiriye, ku buryo integanyagisho duhabwa tuyikurikiza uko yakabaye. Ibi bituma abana basobanukirwa, bityo bagafatira ingamba hamwe zo kuzatsinda amasomo ndetse n’iyo bageze mu mashuri y’isumbuye bakomeza kuza mu myanya y’imbere.’’
NSHIMIYIMANA Jean Marie Vianney ukuriye abarimu, akaba ashinzwe amasomo kuri Glory Academy School, avuga ko bakomeje kuza mu myanya ya mbere mu bigo bitanga ireme ry’uburezi buhamye, bitewe ahanini no kugira abarimu b’abahanga bakiri bato, ku buryo abana babisanzuraho bigatuma ibyo bigishijwe bagira inyota yo kubifata byose.

Agira ati “Dufite abana bigishwa bakumva, cyane ko dukora akazi tugakunze, tunakunze abo turera, twigisha kinyamwuga, ari nako dusaba abana gusubira mu masomo kenshi, kugira ngo babashe gutsinda ibyo biga mu buryo bukwiriye.
Bwana NSHIMIYIMANA, avuga ko kuba ikigo cyabo kigishaho abarimu bakiri urubyiruko ngo bibafasha gushyira hamwe nta kibarangaje, bagashyira umutima kubo barera, bagamije kubafasha kuzavamo abagabo beza bazagirira igihugu akamaro.
Ibyo ubuyobozi bwa Glory n’abarezi bahigisha bavuga, bishimangirwa na GITINYIRO Promesse w’imyaka 14, wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza akaba ariwe uba uwa mbere mu ishuri.
Avuga ko atuye mu murenge wa Gahanga, ababeyi be bakaba barahisemo kumurereshereza kuri Glory School Academy, kubera ko bigisha neza abaharangije bagatsinda ibizamini bya Leta bose.
Agira nanjye intego ni ukiga nshyizeho umwete nkagira ishyari ryiza ryo gusanga bakuru bacu batubanjirije mu mashuri y’isumbuye bagezemo nkabigeraho mfite amanota ya mbere mu gihugu.”
Uyu mwana ufite inzozi nziza, avuga ko agomba kuziga ibyiciro byose bya Kaminuza akaba Dogiteri uzajya uvura abantu ahereye mu gace avukamo ngo nta baganga ajya ahabona.
Ishuri Glory School Academy, ni Ishuri bivugwa ko ryabaye igisubizo ku babyeyi baharereshereza kuko ryatangiye ari rukumbi mu gace cy’icyaro rihereyemo.
Ni ishuri rifite icyiciro cy’amashuri abanza “Primary” n’icyiciro cy’amashuri y’inshuke “ Nursery”.
Ni ishuri rifite abaryigamo 624. Ryatangiye imirimo yaryo muri 2011, ritangirana abanyeshuri 25, muri kino gihe rikaba ryigwamo n’abagera kuri 625, barimo 94 bo mu cyiciro cy’amashuri y’incuke bangana na 15% na 531 biga mu cyiciro cy’amashuri abanza bahwanye na 75%.
Glory School ifatanya kandi na Leta cyane mu nzego zibanze mu bikorwa bitandukanye, aho bagira uruhare mu gutanga umusanzu wo kubakira abatishoboye amacumbi, kwitabira utugoroba tw’ababyeyi, kugira uruhare mu matora atandukaye, gufatanya n’abandi kwitabira amashyirahamwe n’ibindi.
Ni Ishuri iherereye mu Murenge wa Gahanga, akagari ka Kagasa, Umurenge wa Nyarufunzo, rikaba riresherezwaho n’ababyeyi bo mu bice bitandukanye byo mu murenge wa Gahanga, abo mu murenge wa Kagarama, Gatenga, Kanombe, Kicukiro ndetse n’abo mu Karere ka Bugesera begereye uduce duhana urubibi n’Akarere ka Kicukiro.




E. Niyonkuru