Amafoto: Kecapu agiye kwibaruka ubuheta

admin
1 Min Read

Mukayizere Jalia Nelly ukoresha izina rya Kecapu muri sinema, yongeye gushyushya imbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza abamukurikira amafoto atwite inda nkuru.

Ni amafoto uyu mukobwa yabwiye itangazamakuru ko bafashe nk’urwibutso rw’ibihe barimo byo gutegereza umwana wabo wa kabiri.

Ati “Ibihe byo gutwita ni ibihe bikomeye ku muryango, ni igihe umuntu aba akeneye kubika nk’urwibutso.”

Kecapu agiye kwibaruka nyuma y’umwaka akoze ubukwe n’umugabo we Jean Luc bashyingiranywe mu mpeshyi ya 2022.

Mu minsi ishize ubwo yakomozaga ku nkuru y’urukundo rwe mu kiganiro twagiranye, Kecapu yagize ati “Ni umusore twamenyanye mu 2009, mu 2010 twari dutangiye gukundana ariko urumva twari tukiri abana. Byagiye bitugora tukaburana ubundi tugahura ariko uyu munsi ni we turi gukundana kandi rwose sinabahisha ko tumeranye neza.”

Ubusanzwe Kecapu ni umukinnyi wa filime wabigize umwuga ugezweho mu yitwa ‘Bamenya’ itambuka kuri YouTube.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *