Abatuye mu karere ka Bugesera barishimira igabanyuka ry’impfu z’abana n’ababyeyi babo

admin
6 Min Read

Ni igikorwa bashimira Umushinga Ingobyi Activity uterwa inkunga na IntraHeath International uruhare wagize muri urwo rugamba rwo kugabanya impfu z’abana bapfaga bakivuka ndetse n’ababyeyi bapfaga bakibyara, bikaba byaragezweho  biciye mu bikorwa byakozwe bigamije gusigasira ubuzima bw’abana n’ubw’ababyeyi bo mu Karere ka Bugesera,  bikaba  byagarutsweho, mu biganiro byabereye ku bitaro bya Nyamata kuwa kane   tariki  ya 8 Ukuboza 2022,

Ababyeyi barishimira ko impfu z’abana n’ababyeyi zagabanutse

 Mu rwego rwo kureba no gusura bimwe mu bikorwa umushinga  IntraHealth International  iteramo inkunga, habayeho kungurana ibitekerezo no gusura abarwayi bivuriza mu bitaro bya Nyamata

Umwe mu babyeyi bari baje kubyarira muri ibyo bitaro Niyorumuri Diane,  avuga ko yishimira ko ari ubwambere abyaye, ariko ibitaro byamufashije cyane akitabwaho mu buryo bukwiirye cyane ko yanahawe imbangukiragutabara yamugejeje ku bitaro mu buryo bwihuse bigatuma abyarira igihe nta zindi mbogamizi ahuye nazo.

 Udi nawe witwa Mukashyaka,  avuga ko yakuwe n’imbangukiragutabara mu Murenge aturukamo, ahantu hari intera itari ntoya,akagezwa mu bitaro akibaruka umwana we wa gatatu bitagoranye.

Agira ati” iyi ni imbyaro ya gatatu kuri jyewe, kandi bose nagiye mbabyarira kuri ibi bitaro, cyakora uburyo nabayaraga bwa mbee bitandukanye na kino gihe kuko usanga ingamba zo kwita ku babyeyi zarakajijwe ugereranyije na mbere.

Ashima ko ibitaro bisigaye bifite abakozi benshi ‘inzobere kandi bita ku mubyeyi n’umwana bagasohoka materinite mu minsi mikeya ishoboka..”

Dr Cyrile Ntahompagaze, wari uhagarariye umuyobozi w’ibitaro bya ADEPR Nyamata, yishimira cyane ko   umushinga w’Ingobyi Activity, ubatera inkunga wagize uruhare rugaragara mu kubafasha kugabanya umubare w’abana bapfaga bavuka n’ababyeyi batakazaga ubuzima babyara.

Agira ati “I Mu by’ukuri turashima cyane  umushinga IntraHealth wadufashije mu mpande zose, uhereye ku guhugura abakozi, ibikoresho, inyubako zimwe zari ntoya kandi zishaje ariko barazaguye bazigira nshyashya, badufashije kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana, baduha ibikoresho no guhugura abaganga n’ababyaza.”

Avuga  ko bishimira uburyo  abaganga bahuguwe na IntraHealth , nyuma yaho nabo bahugura ababyaza mu Bigo Nderabuzima bo  mu Karere ka Bugesera, bikaba byafashije  ababyeyi, kuko byabafashije kujya babyara neza,  batarushye ndetse n’abavukanye  ibibazo bagafashwa kumererwa neza.

Dr Ntahompagaze ashima uruhare rwa “’Ingobyi Activity” muri iyi gahunda

Dr Ntahompagaze agaragaza ko imibare y’ababyeyi bapfaga mu kwezi babyara yagabanutse kandi ko bihaye intego yo kubirandura burundu.

Agira atimu bihe byahiseBuri kwezi twagiraga umugore wapfuye abyara, ariko ubu turamara amezi ane, atandatu ntawe. Abana wasangaga bagera muri  25-30 mu kwezi ariko twihaye intego yo kuza munsi y’abana 10. Aho twavuye ni kure ariko haracyari urugendo.”

Uyu muganga ashima Minisiteri y’Ubuzima ku buryo idahwema mu kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana, asaba ko uyu mushinga w’Ingobyi Activity wakomeza mu rwego rwo gusigasira ibyagezweho.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Bugesera, Kemirembe Ruth avuga ko IntraHealth yunganiye gahunda nziza ya leta yo kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana biciye mu guhugura abakozi.

Agira atiuyu mushinga wadufashije cyane mu kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana biciye mu guhugura abakozi b’ibigo nderabuzima n’ibitaro, ikabaha ubumenyi bwo kubafasha mu murimo wabo, batanga ibikoresho bakabihuza n’ubumenyi bahabwa.”

 Avuga ko mu Karere ka Bugesera ababyeyi bamaze gusobanukirwa igihe umubyeyi agomba gupimisha inda, ibyo akenera n’igihe agomba kujya kwa muganga.

Agira ati “Igikomeye muri ibyo byose ni ubukangurambaga, hakaba higishwa abaturage, ntabwo twategereza ko baza kwa muganga.”

Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Intrahealth International, avuga ko intego y’Ingobyi Activity ari uguteza imbere urwego rw’ubuzima mu Rwanda, bityo bakaba bashima uburyo  mushinga watanze umusaruro kuri byinshi.

Agira ati “Ibyo nabonye aha ku bitaro bya Nyamata biratangaje, IntraHealth International ikaba izakomeza gukorana na Guverinoma n’u Rwanda.”

Avuga ko  Kugabanya impfu z’ababyeyi bishoboka bishoboka , kandi hagatangwa serivisi z’ubuzima zujuje ubuziranenge.

Ashima uburyo u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi, kuko biri mu murongo wa IntraHealth International wo guteza imbere urwego rw’ubuzima cyane cyane bubakira ubushobozi abakozi bo muri uru rwego.

Agira ati”muri IntraHealth twishimiye gukomeza gushyigikira ingufu z’u Rwanda mu guteza imbere ubuzima bw’ababyeyi n’abana ndetse na gahunda yo kuboneza urubyaro.”

Umuyobozi Mukuru wa Intrahealth International ashima uburyo uyu mushinga bigizwe mo uruhare na Ingobyi activity wagiye utanga umusaruro

Mu Karere ka Bugesera mu mwaka wa 2019-2022 imibare y’abana bapfaga bavuka n’ababyeyi bapfaga babyara yari iri hejuru, gusa imibare igaragaza ko kugeza ubu bageze ku babyeyi 210 bitaba Imana ku bana ibihumbi 100 bavuka.

Hagaragazwa ko bashyize imbere guha abakozi b’ibitaro ubumenyi, gutanga ibikoresho no kwagura inyubako nk’inkingi ya mwamba yo kugabanya imfu z’abana n’ababyeyi.

Mu ntwambwe zo kugabanya izi mpfu harimo gupimisha inda no kubyarira kwa muganga ibintu abaturage bijukiye mu Karere ka Bugesera.

Mu myaka irenga 25, IntraHealth International ikorana na guverinoma y’u Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa mu kuzamura serivisi z’ubuzima no guhugura abakozi bazikoramo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *