Abasirikare batwitse imifuka ine y’urumogi mu gace ka Kikwit muri DR. Congo

admin
2 Min Read

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 4 Ugushyingo, mu ntara ya Kwilu umujyi wa Kikwit mu burengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubutabera bwa gisirikare muri ako gace batwitse imifuka ine minini y’ibiyobyabwenge by’urumogi.

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’Iburengezuba intara ya kwilu havugwa cyane abantu bakunze guhinga iki cyiyobyabwenge cy’urumogi aho batanatinya kurunywera muruhame.

Abasirikare bakora mu karere ibijyanye no gushaka amakuru n’umutekano mu gace ka Gungu nibo babashije gufata ibyo biyobyabwenge, abo basirikare bakaba bitwa Zola Kikwata.

Umucamanza Majoro Bakajika, umugenzuzi mukuru w’igisirikare mu rukiko rwa gisirikare rwahoze ari Bandundu, niwe wagenzuye icyo gikorwa avuga ko ari uguca intege ikoreshwa ry’abakoresha ibyo biyobyabwenge.

Uyu mugenzuzi avuga ko ibintu bitemewe cyangwa byangiza umutekano rusange bigomba gusenywa nkuko amategeko abiteganya. 

Yagize ati’’ Twahise gutwika imifuka ine y’itabi kugira ngo ducike intege abagurisha ibyo bintu bitemewe by’ibiyobyabwenge mu ntara, twatangiranye na Kikwit, kandi tuzakomeza kugenzura no muzindi ntara mu gihe kiri mbere kugira ngo ducike intege ababifite bose, ” Guhinga cyangwa kugurisha ibiyobyabywenge ntibyemewe nkuko bitangazwa na Bakajika.

Iki gikorwa cyo gutwika ibiyobyabwenge bavuga ko biri mu bijyanye biri mu rwego rwo gukumira abakoresha ibyo bikorwa byo kunywa ibiyobyabwenge bimaze kuzahaza imijyi myinshi cyane cyane agace cy’intara ya Kwilu.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *