
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari 2020/2021, imisoro yakusanyijwe yageze kuri miliyari 371.5 Frw.
Ni mu gihe intego iki kigo cyari cyihaye ari ugukusanya imisoro n’amahoro bingana na miliyari 351.2 Frw, bivuze ko intego yagezweho ku kigero cya 105.8 %. Ku ntego bari bihaye hiyongereyeho miliyari 20.3 Frw.
Iyo ugereranyije umusoro winjiye mu gihe kimwe umwaka ushize, habayeho kwiyongera kungana na 1.9 %.
Ibi nibyatangajwe kuwa Gatatu tariki 4 Ugushyingo 2020 ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe gushimira abasora mu Rwana.
Imisoro n’amahoro byakiriwe n’inzego z’ibanze kuva muri Nyakanga kugeza muri Nzeri 2020 yabaye miliyari 11.3 Frw mu gihe intego yari miliyari 10.6. Intego yagezweho ku kigero cya 106.6 %.
Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwari Pascal, yavuze ko kwiyongera kw’iyo misoro n’amahoro byaturutse ku ngamba zitandukanye zafashwe mu rwego rwo korohereza abasora muri ibi bihe igihugu gihanganye n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19.
Mu gihe imisoro n’amahoro by’umwaka wa 2019/2020 byakomwe mu nkokora n’ingamba za Guma mu Rugo zasubije inyuma ubucuruzi, RRA ivuga ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2020/2021 byinshi mu bikorwa byari bitangiye gusubukurwa, ubukungu butangira kuzahuka ari nabyo byazamuye ikigero cy’imisoro n’amahoro yakusanyijwe.
Muri iki gihembwe, ibikorwa by’ingendo byarasubukuwe haba izo ku butaka no mu kirere, ibikorwa bihuza abantu benshi bigenda bifungurwa gahoro gahoro n’ibindi.
Mu korohereza abasora bagezweho n’ingaruka za Coronavirus kandi RRA yafashe ingamba zirimo kwihutisha gusubiza umusoro ku nyongeragaciro ku basora bato n’abaciriritse, kwimura itariki ntarengwa yo kumenyekanisha no kwishyura imisoro, gusonera umusoro ku bihembo ku basora bakora mu rwego rw’uburezi, amahoteli n’ubukerarugendo, gukuriraho ibihano, amande n’inyungu z’ubukererwe ku basora batabashije kumenyekanisha no kwishyura imisoro imwe n’imwe n’ibindi.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndajimana Uzziel, yavuze ko imisoro n’amahoro byakusanyijwe bitari kugerwaho hatabayeho ubwitange bw’abasora mu bihe bikomeye bya Covid-19.
Ati “Ndashimira abasora kuba bataraciwe intege n’ibi bihe, bakaba baragize uruhare mu gutuma haboneka ariya mafaranga, yakomotse ku misoro n’amahoro mu mwaka ushize wa 2019/2020 ndetse no mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka. Hatanzwe umusoro ushimishije. Turabashishikariza gukomeza kongera umusaruro.”
Yasabye kandi abagifite umuco mubi wo kunyereza umusoro kubireka, bakayoboka inzira yo gukorera mu mucyo no gufatanya n’abandi kubaka igihugu batanga neza umusoro.
Mu ngengo y’imari ya 2020/2021, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko imisoro izinjizwa izagabanuka ikagera kuri miliyari 1421 Frw ugereranyije na miliyari 1516.3 Frw yakusanyijwe mu ngengo y’imari ishize.
Mu kuziba icyuho cy’imisoro yari kuzakusanywa, Guverinoma yatangaje ko izongera inguzanyo ziva hanze no mu gihugu hibandwa ku zihendutse kandi hubahirizwa igipimo ntarengwa cy’umwenda w’igihugu.
Hashyizweho kandi ikigega cyo kuzahura ubukungu cyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri ku wa 30 Mata 2020, gitangirana miliyari 100 Frw. Ayo mafaranga ni ayo gufasha ubucuruzi bwahungabanyijwe bikomeye n’ingamba zo kwirinda Coronavirus.
Amafaranga ari muri iki kigega yagabanyijwe mu byiciro, aho buri rwego rwagenewe inkunga rwagize ayo rugenerwa mu buryo bwihariye. Urugero, miliyari 50 Frw zingana na 50% zagenewe gufasha urwego rw’amahoteli, miliyari 30 Frw zigenerwa ibigo binini nk’igishoro cyo kuzahura ibikorwa byabyo.
Miliyari 15 Frw zo zagenwe nk’igishoro ku bigo bito n’ibiciriritse mu gihe miliyari eshatu zo zagenwe nk’ingwate yo kwishingira ibyo bigo. Hari miliyari imwe yagenwe nk’amafaranga y’igishoro yanyujijwe mu bigo by’imari na miliyari ebyiri z’igishoro zagenewe za Sacco.