Abavuzi gakondo barasaba Minisitiri w’Ubuzima mushya kubakemurira ibibazo byabo byari byaraburiwe ibisubizo

admin
7 Min Read

Nyuma y’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul kagame akomeje gukora impinduka  mu nzego zitandukanye harimo n’a bayobozi bo mu nzego zo hejuru, abavuzi gakondo bibumbiye muri AGA Rwanda Rwanda Network, barasaba Minisitiri mushya wahawe kuyobora MINISANTE guhita abakemurira ikibazo cyari cyaraniwe n’uwo asimbuye,  kugira ngo hazahurwe ubuvuzi gakondo bugeze mu marembera bitewe n’inyungu z’abantu  bamwe.

Bamwe mu bavuzi gakondo nyuma y’uko bumvise Itangazo ry’Umukuru w’igihugu, rigena Dr Sabin Nsanzimana nka Ministiri mushya w’ubuzima na Dr Yvan Butera  wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyo minisiteri, bavuze ko biruhukije kandi ko bashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, kubera ko ubuvuzi gakondo ngo bwari bugiye gukendera bitewe n’abayobozi ngo bari bayoboye iriya Minisiteri batigeze ngo babatega amatwi kugeza ubwo urugaga rwabo rusenywe n’umuntu witwa Nyirahabineza Gertrude abitewemo inkunga ngo n’abashinzwe ishami ry’ubuvuzi gakondo, barimo Joel BAHOZA na Coroneille Killy Ntihabose.

This image has an empty alt attribute; its file name is dr_sabin_nsanzimana-2-2.jpg
Abavuzi Gakondo biteze gukemurirwa ibibazo na Dr Nsanzimana Sabin wagizwe Minisitiri w’ubuzima

Abavuzi gakondo bavuga ko  bamaze imyaka irenga itatu bari mu gihirahiro cy’umuntu umwe witwa Nyirahabineza Gertrude,  ngo wahisemo kuyobora urugaga wenyine,  abishyigikiwemo ku mugaragaro na bamwe mu bakozi ba Minisiteri y’ubuzima.

Bavuga ko abo bakozi batangaga raporo kuri Minisitiri w’ubuzima  ihabanye n’ibyifuzo by’abavuzi gakondo,  ariyo mpamvu bashimira Nyakubahwa   Perezida Paul Kagame ku mpinduka yakoze, bakaba bizera ngo badashidikanya ko bagiye gukemurirwa ibibazo byari bimaze kuba akarande mu Ihuriro ryabo.  

Dr Yvan Butera wagizwe umunyamabanga wa leta muri MINISANTE

Uko  ikibazo cy’abavuzi gakondo bagisobanura   muri make.

Abavuzi gakondo bavuga ko bamaze imyaka irenga 10 hashyizweho Ihuriro ribahuza  AGA Rwanda Network, ariko ngo nta kintu gifatika barageraho kubera ubuyobozi bubi ngo bagiye bagira,  cyane ko bushyirwaho  n’abayobozi bo muri MINISANTE abavuzi gakondo  batagizemo uruhare.

Bavuga ko ubwabo bateguye  amategeko abagenga yerekana uburyo ihuriro riyoborwa, imikorere  n’uburyo isimburana ry’ubuyobozi rikorwa.

  Ibyo byose ngo babishyikirije  MINISANTE  irabyemera, ari nabwo bafashijwe kujya mu Itorero ry’igihugu I Gabiro, bari kumwe n’abavuzi ba kizungu.

Gusa  muri kino gihe ngo uwitwa Joel BAHOZA na Coroneille Kirry Ntihabose, ngo bahisemo kuritesha agaciro ubwo bashyigikiraga ku ngufu umuyobozi bari birukanye bamushinja kubasenyera urugaga, bakaba ngo barigutegurana itegeko rishya, abavuzi batagizemo uruhare na rutoya.

Umwe mu bahagarariye abavuzi gakondo mu Ntara y’Amajyepfo wanagize uruhare mu ishingwa ry’ihuriro,  n’iyemezwa ry’amategeko yaryo,

Agira ati “twakoze amatora y’abayoboye urugaga muri 2019, dutora komite y’abantu 13 bayobowe na Madame Nyirahabineza Gertrude. Uyu n’ubwo twamutoye bwose ariko, yatowe mu buryo bushidikanywaho, na cyane ko yari afite abayobozi bo muri MINISANTE bamushyigikiye agira amajwi 160% turumirwa, none bakomeje kumunambaho na nyuma y’uko agaragaje imikorere mibi tukamusezerera.

Mu by’ukuri muri ayo matora twarabyemeye ariko mu gihe gito, Nyirahabineza ahita yirukana bagenzi be 12 batoranywe, yahise ahindura ibirango na Kashi by’umuryango, umutungo wose twari dufite nawo uhita uburirwa  irengero.

Icyaje kutubabaza cyane kurushaho n’uburyo abanyamuryango twaje guterana  kuwa 08 Werurwe 2022,  Inteko rusange ikamukuraho icyizere, tukamenyesha MINISANTE, FDA, inzego z’ibanze n’iz’umutekano n’abandi bose bireba, nyamara Nyirahabineza agakomeza kwiyita umuyobozi kugeza n’ubwo ajyanye Biro ye,  imbere y’amarembo ya MINISANTE, atangira kwaka imisanzu abantu avuga ko agiye guha inka umukuru w’igihugu, arenga miliyonI 9 ayabika mu mufuka we.

Madame Nyirahabineza Gertrude wirukanwe ku buyobozi bw’ihuriro ry’abavuzi Gakondo

Uyu muvuzi gakondo uvuga ibyababayeho ababaye,  cyane akomeza agira ati “

 Ubu ikitubabaza kurushaho, ni uburyo  tumaze amezi arenga 8 mu gihirahiro,  cyane ko kuwa kuwa 19 Nzeri 2022, Minisiteri y’ubuzima yaje kwemeza ko Nyirahabineza Geretrude twirukanye nk’abanyamuryango bitewe n’ibibi yadukoreye,   ariwe muyobozi w’urugaga,  ihita ihagarika uwigeze kumwungiriza Uwimana Beatha,  ariwe wari watowe  kumusimbura, ibaruwa yasinywe na Dogiteri Mpunga Tharcisse.

 Kuva icyo gihe rero abavuzi gakondo  turi mu gihirahiro, ari nayo mpamvu dushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ukoze impinduka twizera ko zitugarurira icyizere twari tumaze gutakariza iriya Minisiteri.”

Abagize ihuriro ry’abavuzi Gakondo bishimiye ko babonye umuyobozi mushya muri MINISANTE bakaba bizeye ko agiye kubakemurira ibibazo

Uyu muvuzi gakondo avuga ko hari ishami muri ministeri y’Ubuzima rishinzwe abavuzi gakondo riyobowe n’uwitwa Coroneille Kirry Ntihabose hamwe na Joel BAHOZA, basaba ko rihita  naryo rihabwa abayobozi bashya,bitewe ngo na Serivisi mbi batanga, bakaba ari nabo ngo  basenye ihuriro ry’abavuzi gakondo bashyigikira Nyirahabineza  wirukanwe n’abanyamuryango.

Uretse uwishimira impinduka Nyakubahwa Perezida Paul Kagame  yakoze muri Minisante, wizera neza ko abavuzi gakondo bagiye kwitabwaho,  umwe mu bitwa ABARANGI bavura bifashishije ibimera n’amasengesho, akaba no mu buyobozi bwabo,

Agira ati “ twe turi mu mu Ihuriro ry’abavuzi gakondo, ariko tumaze igihe dusiragira kuri Minisante,  tugamije kubasobanurira uburyo n’ imikorere yacu tugasuzugurwa bikomeye, kugeza n’ubwo dushushubikanywa ntiduhabwe intebe yo kwicara ngo tubashe kugeza ikibazo cyacu kuri Nyakubahwa Minisitiri w’ubuzima.

 Ni ibintu  byatubabaje kubona twimwa  agaciro n’uburenganzira mu mwuga wacu. Bityo tugasaba umuyobozi mushya muri iriya  Minisiteri ko yazamura kurushaho abavuzi gakondo kandi agahagarika abagize uruhare mu idindira ryabwo.”

Lt col Dr Mpunga Tharcisse wari umunyamabanga wa leta muri MINISANTE nawe yashinjwaga gukingira ikibaba Gerturde wiruknywe na bagenzi be

Ubwo ikinyamakuru igisabo cyaganiraga na Bwana Coroneille Kirry , Umuyobozi ufite inshingano ku birebana n’ubuvuzi gakondo muri MINISANTE, yahakanye ibyo gutererana abavuzi gakondo, cyakora yemera ko hari itegeko bari kubategurira afatanyije na Nyirahabineza n’uwitwa Gafaranga nawe wirukanwe ku buyobozi bw’urugaga mu myaka itatu ishize, atubuza kuvugana na mugenzi we Joel BAHOZA baregerwa hamwe gusenya Ihuriro ry’abavuzi gakondo..

Joel Bahoza (ukora muri MINISANTE) umwe mu bashinjwa gusenya ihuriro ry’abavuzi Gakondo

Ihuriro ry’abvavuzi gakondo rimaze imyaka irenga 10 rishinzwe, abarigize bakaba bishimira ko babonye abayobozi bashya ba Minisiteri ibashinzwe kuri uyu wa 28 Ugushyingo.

Ni muri urwo rwego basaba ko habaho n’impinduka mu ishami ribashinzwe,  by’umwihariko riyobowe na Coloneille Kirry Ntihabose na  na Joel BAHOZA, bagasaba ko basimbuzwa  hajyamo amaraso mashya cyane ko babashinja ubufatanyacyaha mu gusenyerwa urugaga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *