Nyuma y’amezi arenga arindwi amashuli ahagaritswe n’icyorezo cya COVID-19, akaba yongeye gufungura imiryango, Ubuyobozi bw’ishuri rya SOS Kigali, buravuga ko bugiye gukorana umwete kugira ngo abana bazarangize umwaka w’amasomo bari k’urwego bakagombye kuba bariho mu bihe bisanzwe.
Ni mu kiganiro, Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya SOS Kigali Murindankiko Jean Claude, yagiranye n’ikinyamakuru Igisabo kuri uyu wa kabiri tariki ya 03 Ugushyingo 2020, nyuma y’uko basuwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo riherereyemo, muri gahunda yo kureba uko itangira ry’amashuri riri gukorwa muri rusange.
Bwana Murindankiko avuga ko, aho Ishuri SOS Kigali ryakoreraga, muri kino gihe bahimutse bitewe n’uko Leta igiye kuhashyira ibindi bikorwa by’amajyambere byihariye. Bityo bakaba ariyo mpamvu bahisemo gukorera mu gihe gito ahandi hantu, mbere y’uko batangira kubaka bundi bushya ikibanza baguraniwe ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Agira ati “aho twakoreraga, twari tuhamaze imyaka isaga 23, none muri kino gihe twarahimutse. Abashaka kutugana bose, ubu turi gukorera mu nyubako z’Itorero ry’AEBR mu Rwanda hano ku Kacyiru. Turateganya ko twahamara imyaka ibiri, ubwo tuzaba tumaze kuzuza amazu yacu mashya mu kibanza twahawe na Leta ku Gisozi.”
Avuga ko n’ubwo bari m’ubukode bwose, biteguye gukomeza gutanga ireme ry’uburezi rishyitse nk’uko basanzwe babigenza.
Agira ati “ ubusanzwe iri shuri rimenyereye gutsindisha abana bose baba bageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza kuko ari cyo kiciro dufite. Ibyo rero biri no mu ngamba nshya dutangiranye muri iki gihembwe, nyuma y’amezi arindwi abana bari bamaze batiga. Birumvikana ko ari akazi gakomeye muri kino gihe, ariko twifashishije abarimu b’inararibonye dufite kandi bashoboye, duhamya ko abana baziga neza uko bikwiriye bakazatsinda ku gipimo cyo hejuru nk’uko bisanzwe.
Kubirebana n’uko biteguye guhangana n’icyorezo cya COVID-19, hirindwa ko abana bayandura cyangwa bakayanduzanya hagati yabo, Bwana Murindankiko, avuga ko uburyo bwo kuyirinda no kuyikumira babuteganyije bihagije.
Agira ati “iyo abana bari kwinjira, bahana intera isabwa ya Metero hagati ya buri muntu, bakerekwa n’abakozi babishinzwe za Kandagira ukarabe zateganyijwe. Mu kwinjira mu ishuri kandi hinjira umwe umwe, kwicara na bwo umwana yicara ku ntebe ye bwite, bityo bakiga neza bisanzuye. Ikindi ni uko ababazana kwiga nabo bagomba kugenda bisukuye nk’ibikorerwa abana babo.”
Kubirebana n’Abayobozi b’Akarere ka Gasabo, bari basuye ikigo abereye Umuyobozi, Murindankiko, avuga ko, Abayobozi bagenzwaga no kureba imitangirire y’abanyeshuri muri rusange, hitabwa cyane no kureba ingamba zafashwe n’ikigo mu gukumira no kurwanya icyorezo cya COVID-19 kugira ngo abana bige nta mpungenge zo kwandura bafite.
Avuga ko muri rusanga Abayobozi basanze ibyinshi ikigo cyabo cyarabikoze n’ubwo batabuze kugira inama nke babungura kugira ngo barusheho gukora neza, nko kwagura ubunini bw’inyuguti z’amabwiriza agenga uburyo bwo kwirinda COVID-19, abana bagomba gusoma kenshi iyo binjiye cyangwa bari mukaruhuko.
Kubirebana na SOS muri rusange. Murindankiko Jean Claude, avuga ko ubusanzwe SOS ishamikiye ku Umuryango mpuzamahanga utari uwa Leta “ONG” Children’s Village SOS, washinzwe na Hermann Gmeiner wo mu gihugu cya Autriche mu mwaka wa 1949, nyuma y’intambara ya Kabiri y’isi yose. Mu Rwanda Umuryango wahageze mu 1979, ukaba ufite amashami ane, ariyo : Kigali, Gikongoro, Byumba na Kayonza.
Ishuri rya Children’s Village SOS Kigali, rikaba rimaze imyaka 23 rishinzwe. Abana rirera muri kino gihe bararenga 400. Mugihe kino gihe abatangiye kwiga bari mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu ari 125. Abagombaga kuza kwiga bose bakaba barageze mu myanya yabo.
Edouard Niyonkuru






