Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda yasabye urubyiruko guharanira kumenya amateka y’Igihugu, kugira ngo bakuremo amasomo baharanire ko atazisubira na rimwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Musanze.
Ni igikorwa cyabereye imbere y’icyahoze ari Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri (Court d’Appel de Ruhengeri), inyubako yahindutse Urwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Musanze, nyuma y’uko hashyirwa indabo mu mugezi wa Mukungwa ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside nyuma yo kwicwa.
Minisitiri Marizamunda yasabye Abanyarwanda, urubyiruko muri rusange kwambarira kurwanya icyo ari cyose cyashaka guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Minisitiri w’Ingabo, Marizamunda yagize ati: “Muharanire kurwanya ikintu cyose kigamije guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda aho cyaturuka hose, muhahe ubwenge mwubake ubushobozi, mushyire hamwe imbaraga mu kurinda ibyagezweho no kubaka u Rwanda twifuza.
Twese nk’Abanyarwanda dushyire imbere Ndi Umunyarwanda hamwe n’indangagaciro na kirazira z’Umunyarwanda, kuko ni zo ntwaro z’ingenzi zizadufasha gukomeza kubaka uru Rwanda, uRwanda ruzira ingengabitekerezo ya Jenoside, ruzira ivangura, amacakubiri n’inzangano kuko bifite imizi mu mateka mabi twasigiwe n’abakoloni ndetse n’abategetsi babasimbuye.”
Minisitiri Marizamunda akomeza avuga ko u Rwanda kuri ubu rufite umutekano w’ibihe byose ko uzarota kongera kurusubiza mu icuraburindi rya Jenoside bitazamugwa neza.
Yagize ati: “Kurota usubiza u Rwanda mu icuraburindi, ni ukurota inzozi utazigera ukabya na busa, kuko nababitekereza kimwe n’abagenda babigerageza ntacyo bageraho.”
Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo Beatrice Mukansanga mu buhamya bwe avuga ko amateka mabi ari yo yagejeje u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba urubyiruko guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.
Yagize ati: “Twabaye mu mateka mabi aho twahagurutswaga mu mashuri hashingiye ku byitwaga ubwoko bwacu, mwebwe rero ibi ni mwe Rwanda rw’ahazaza mukwiye kubyamagana mukumva ko ubumwe bw’Abanyarwanda na gahunda ya Ndi Umunyarwanda bikwiye kubaranga kandi mugaharanira ko kirazira n’umuco nyarwanda bikwiye kubaherekeza aho muri hose.”
Umwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Musanze Manizabayo Eric, avuga ko icyo bishimira ari uko noneho mu rwibutso rwa Musanze kuri ubu begerejwe amateka.
Yagize ati: “Nta ko Ubuyobozi bwacu budakora kugira ngo dusobanukirwe amateka meza n’amabi yaranze u Rwanda ibi ndabivuga nshingiye ko mu rwibutso rwa Musanze hano iwacu hari ibimenyetso byaranze amateka y’u Rwanda natwe tuzaharanira ko nta muntu iyo ava akagera uzongera guhirahira ngo arazana amacakubiri mu Banyarwanda.”
Urwibitso rwa Musanze ruruhukiyemo imibiri y’abagera kuri 800, abenshi muri rusange bakaba ari Abatutsi bavanywe mu cyahoze ari Superefegitura ya Busengo, bazanywe ku cyahoze ari Court d’Appel ya Ruhengeri bizezwa ko ariho baje gukirira ariko byarangiye bahiciwe.


