Mu gitambo cya Misa cyo kwizihiza umunsi mukuru w’Urugo rutagatifu rw’i Nazareti cyo kuri uyu wa 29 Ukuboza 2024, Paruwasi yitiriwe urwo rugo rutagatifu “Ste Famille” yo muri Archidiocese ya Kigali, yawizihije banibuka imyaka 111 yose paruwasi ishinzwe, Abakristu bakaba bishimira ibyagezweho muri iyo myaka irenga ikinyejana cyose.
Ni mu gitambo cya Misa cyatuwe na Musenyeri Casimir igisonga cya Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda, wagarutse ku butumwa bw’Umushumba wa Archdiocese yaje ahagarariye bwifuriza abakristu muri rusange mu munsi mukuru mwiza w’Umuryango mutagatifu, Ubutumwa bunagaruka ku gusaba abantu ko bagomba gukomeza kubana neza mu miryango.
Ni ubutumwa kandi busaba kurushaho guha abana uburere bwiza no kubabanira neza bafatiye ku rugero rwiza rwa Yosefu Umurinzi wa Yezu ndetse na Mariya umubyeyi we, bareze neza umwana agakurana imico myiza kugeza ubwo ageze igihe cyo gusohoza ubutumwa bwiza yatumwe n’Imana Data wa twese uri mu Ijuru.

Padiri Mukuru wa Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu Ezekiyeri Rukimbiri, avuga ko bari mu byishimo byinshi byo kuba Paruwasi yabo imaze imyaka 111 ibonye izuba, cyane ko yashinzwe mu 1913 mu gace ku Mujyi Mukuru w’u Rwanda kitwaga Ubwanacyambwe.
Agira ati “Turi muri Yubile y’Impurirane twishimira imyaka 125 Ivanjiri ya Yezu Kristu imaze igeze mu Rwanda, ndetse n’imyaka 2025 Yezu Kristu yigize Umuntu akaza kuducungura.”
Muri iyo myaka 125 Ivanjiri imaze igeze mu Rwanda izanywe n’Abapadiri b’aba Misiyoneri ba Afurika, bazwi nk’Abapadiri bera, dufitemo imyaka yacu 111 nka Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu tunahimbaza uyu munsi, byumvikane ko Paruwasi yacu yavutse, hashize imyaka 13 yonyine Ivanjiri igeze mu Rwanda.

Avuga ko Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu yashinzwe, ubusanzwe ari iya 10 yashinzwe mu Rwanda, aho zitwaga Misiyoni, ikaba ari n’imfura muri za Paruwasi z’i Kigali, muri icyo gihe gishize ibyagezweho nabyo bikaba ari byinshi byo kwishimirwa na buri wese.
Mu byagezweho Padiri Ezekiyeri yishimira, harimo nk’amashuri atandukanye yubatswe, imiryango y’Abihayimamana yagiye ivuka, ama Paruwasi yavutse abyawe na Paruwasi St. Famille nka Kagugu na Kimihurura.
Ku rundi ruhande ashimangiza uburyo Paruwasi yabo yabashije kwibaruka Abapadiri 23, Abafurere n’Ababikira benshi ndetse n’indi miryango itandukanye nk’iy’urubyiruko, yose igamije kumenyekanisha kurushaho Ivanjiri ya Yezu Kristu.

Ikindi agarukaho ni uko mu bapadiri bagiye bayobora Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu, harimo babiri baje kuba Abepiskopi aribo, Nyakwigendera Musenyeri Aloys Bigirumwami na Musenyeri Mwumvaneza Anaclet Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo muri kino gihe.
Hari kandi Abasaseridoti babiri bavuka muri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu bazamutse ku Rwego rw’Ubw’Episkopi aribo, Musenyeri Celestin Hakizimana, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro na Musenyeri Ntagungira Jean Bosco Umushumba wa Diyosezi ya Butare.
Padiri Mukuru Ezekiyari Rukimbiri, ashimira cyane Abakristu ba Paruwasi abereye Umuyobozi ubwitange bukomeje kubaranga bugamije ahanini kuzamura Paruwasi yabo, bityo abasaba kubikomeza kandi bagaharanira kubaho mu miryango irangwa n’amahoro n’Ubukristu bw’Intangarugero aho bari hose.
Igitambo cya Misa cyo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Urugo rutagatifu rw’i Nazareti wabaye kuri uyu wa 29 ukuboza 2024, waranzwe muri rusange n’ibikorwa byinshi birimo no guha Isakaramentu rya Batisimu abana no gusubira mu masezerano kw’Abagabuzi b’Ukaristiya.
Bamwe mu babatirishije abana bakaba bishimira ko abana babo babatijwe mu gihe cya Noheli, mu gihe kandi cy’ibyishimo byo kuba Umukiza w’Isi yabavukiye, bityo bakaba bagiye nabo guharanira kurera abana babo neza, kugira ngo bazakurane Imico myiza nk’iya Yezu Kristu we wumviye kugeza ubwo asubiye mu ijuru.
Francois Dushimimana ni umubyeyi wa Batisimu w’umwe mu bana babatijwe, yishimira ko ari ubwa mbere abyaye umwana muri Batisimu akaba amubyaye mu gihe cya Noheli, bityo akaba ngo agiye kuzamukurikiranira hafi kugira ngo azabe Umukristu uhamye.

Dushimimana yunganirwa na Uwingabire Alice umubyeyi w’umwana ku ubw’umubiri, ushimangira ko kubatirisha umwana ku munsi w’Urugo rutagatifu rw’i Nazareti ari umugisha ukomeye bahawe, bityo ayo mahirwe bakaba bazayasigasira barushaho kurera umwana wabo mu buryo bwa gikristu.
Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu yizihije Umunsi Mukuru w’Urugo rutagatifu rw’i Nazareti “Ste Famille” ari nawo yitiriwe.
Ste Famille ni imwe mu ma Paruwasi agize Archidiyosezi ya Kigali, ikaba yubatse mu masangano y’Umujyi rwa gati.
Ni Paruwasi kandi imaze imyaka 111 ishinzwe, Abakristu bayo bakaba bishimira byinshi bagezeho birimo no kuba baribarutse Abepiskopi babiri.





IGISABO