Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party, Dr Frank Habineza akaba n’umukandida waryo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza i Kamembe mu Karere ka Rusizi no mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’i Burengerezuba kuri uyu wa Mbere tariki 1 Nyakanga 2024.
Uyu mukandida akigera mu Mujyi wa Kamembe wa Karere ka Rusizi yabanje gutambuka muri uyu Mujyi aramutsa abantu benshi bifuza kumureba.
Ibikorwa yabikoreye kuri site ya Gihundwe aho yahuriye n’abayoboke b’iri Shyaka ndetse n’abaturage bo muri aka karere, akabagezaho imigabo n’imigambi bye, ari nako abasaba kuzamutorera kuyobora u Rwanda.
Umunyamabanga Mukuru wa Democratic Green Party akaba n’Ushinzwe Ibikorwa byo kwamamaza Umukandida-Perezida n’abakandida-Depite 50, Ntezimana Jean Claude, yavuze ko umwihariko bahaye Rusizi ari uko bazashyiraho politiki zinoza ububanyi n’amahanga.
Yavuze ko nibatora Frank Habineza akaba Perezida w’u Rwanda, nta gihugu kizajya gipfa kubyuka ngo gifunge imipaka kuko bibangamira ubucuruzi kandi ari wo mwuga ishingiyeho ubukungu bw’Abanya-Rusizi.
Habineza Frank yijeje ab’i Rusizi ubufasha mu kurushaho kubyaza umusaruro Ikiyaga cya Kivu.
Ati “Turifuza ko mwagira uruganda rutunganya umurama w’amafi, ku buryo utazongera kuba ikibazo, kuko turabizi ko ari bimwe mu bihangayikishije by’umwihariko aborozi b’amafi.”
Yanavuze ko natorerwa kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri mbere azashyiraho n’ishuri ryigisha uburobyi n’ibindi bijyana n’ibikorerwa mu mazi.
Dr Frank Habineza yaje gukomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke aho naho yakiriwe mu buryo bwiza n’abarwanashyaka ndetse n’abaturage batandukanye bari baje kumva imigabo n’imigambi y’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Ubwo yagezaga imigabo n’imigambi by’ishyaka DGPR abaturage bo mu murenge wa Kanjongo, Hon Frank Habineza yagarutse ku ingingo ijyanye n’ubutabera, avuga ko ikibazo cyo gufunga umuntu iminsi 30 y’agateganyo, bikarangira afunzwe imyaka myinshi bidakwiye bityo ko mu gihe bamugirira ikizere bakamutora ku itariki 15 Nyakanga 2024, guhera mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka icyo kibazo kizahita gicika burundu.
Yagize ati “Mu bintu bigomba gucika burundu n’ibijyanye no gufunga byahato nahato, RIB ifata umuntu ikamufunga iminsi irenze iyateganyijwe n’itegeko, ibi nibyo twifuza guca burundu mu kwezi kwa cyenda mu gihe twaba dutorewe kuba Umukuru w’igihugu.”




