Home AmakuruBamwe mu Bakiristo birengagije amategeko 10 y’Imana bayoboka 10 y’Abahutu ya Gitera Joseph

Bamwe mu Bakiristo birengagije amategeko 10 y’Imana bayoboka 10 y’Abahutu ya Gitera Joseph

by admin
0 comments

Ni amagambo yagarutsweho na Madame Utetiwabo Christine Umuyobozio wa IBUKA mu Murenge wa Kanombe, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Igikorwa cyabereye mu Itorero ADEPR Kabeza Paruwasi ya Kicukiro kuri uyu wa 04 Gicurasi 2024.

Mu kiganiro cye Madame Utetiwabo avuga ko bibabaje kubona u Rwanda rwari rutuwe n’umubare w’Abakristo basaga 90% bibumbiye mu madini n’Amatorero n’Abayisilamu bose bagombaga kurangwa n’urukundo no kurengera abicwaga bakarenga bamwe muri bo bakijandika muri Jenoside yateguranywe ubugome Abatutsi basaga Miliyoni bakicwa mu minsi 100 yonyine.

Agira ati “Bamwe mu bitwaga Abakristo bahemukiye Imana cyane. Bishe nkana amategeko 10 y’Imana bayasimbuza 10 y’Abahutu yacuzwe n’uwitwa Gitera Joseph wari Umukristo nawe nk’uko tubyumva ariko ararenga ashishikariza Abahutu kwanga Abatutsi urwango rurakura rushinga imizi kugeza 1994 ubwo umusaruro w’ayo macakubiri n’ingengabitekerezo mbi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bakicwa bagashira.”

Madame Utetiwabo Christine Umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa Kanombe

Avuga ko Abakristo batatinye kwica abo basenganaga, Pastoro yica umukristo we, Umukristo nawe yica Pasitoro amahano aravuka, Itegeko ry’Imana ritegeka gukunda mugenzi wawe uko wikunda barirengaho, iribuza kwica bararisuzugura bica abantu induru ziravuga.

Asaba abarokotse Jenoside kwishimira ko bariho bagakomeza kwigirira icyizere cy’ejo hazaza ari nako bashimira Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame zarokoye benshi n’abo bagombaga gupfa Isi yose irebera.

Avuga ku mateka yaranze u Rwanda Bwana Rutayisire Umuturage wo mu murenge wa Kanombe akaba n’umwe mu bahoze ari Ingabo za FPR Inkotanyi, avuga ko urwango hagati y’Abahutu n’Abatutsi byakwirakwijwe n’Abakoroni kuva bakigera mu Rwanda bagamije ahanini kubaca ku muco wabo w’abanyarwanda bari bisanganiwe aho umutunzi yagabiraga umugaragu, abantu bagasabana Umwami agategura umuganura, abantu bagahurira mu Itorero bagasabana ariko umuzungu aje abibakuraho basigara bagendera kubyo abategetse byaje gukurikirwa n’inzangano hagati mu banyarwanda bo kwa Gihanga.

Bwana Rutayisire Willison watanze ikiganiro ku mateka yaranze u Rwanda

Agira ati “Abanyarwanda bari babanye neza abakoroni baza babatandukanya bavuga ko ubwoko bumwe ari bwiza ubundi ari bubi ibyo bakabigereranya ku moko abiri gusa kandi barasanze u Rwanda rufite amoko atatu yibumbiye mu miryango nyinshi y’Abanyiginya, Abasinga, Abazigaba n’abandi.”

Avuga ko izo nyigisho mbi zakomeje kugeza mu 1959 Abatutsi bicwa, bagasenyerwa abandi bagahunga, Repubulika ya mbere ikaza ikomereza kunyigisho mbi z’urwangano rwabibwe n’Abakoroni, Repubulika ya Kabiri ikabunganira ishyiraho ibyiswe iringaniza igamije guheza Abatutsi mu mashuri no mu mirimo, bakanga gucyura impunzi ngo igihugu cyuzuye nk’ikirahure cy’amazi, hakomeza gahunda yo kunoza no kugerageza Jenoside kugeza ubwo muri 1994 ishyizwe mu bikorwa.

Yishimira ko Ingabo za FPR Inkotanyi zarwanye zigahagarika Jenoside, hakimakazwa Ubumwe n’ubudaheranwa mu banyarwanda imyaka 30 ikaba ishize Abanyarwanda bibuka biyubaka iterambere ari ryose.

Umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Kicukiro Rev. Pastor Mitima Jonathan ashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho igihe ngarukamwaka cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko ari umwanya wo kuzirikana no guha icyubahiro abacyambuwe.

Rev. Pastor MITIMA Jonathan Umuyobozi wa Paruwasi ADEPR ya Kicukiro

Yifashishije umurongo wo muri Bibiliya, igitabo cya Yosuwa 1,3 avuga ko Mose n’ubwo atabashije kugera mu gihugu cy’isezerano abo yari ayoboye ngo bakigezemo baragitura kandi bakiteza imbere kugeza na n’ubu, bityo abigereranya na Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda, aho abanyarwanda barwaniye ukuri kugatsinda, Jenoside igahagarikwa hakimakazwa Ubumwe n’Ubwiyunge.

Agira ati “Twaje Kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’Abakristo ni inshingano zacu Kwibuka abacu bazize uko baremwe kandi tugafata mu mugongo abarokotse kugira ngo bakomeze kwigiramo icyizere cy’ubuzima bwabo.”

Yishimira ko Abakristo bamaze kumenya no guha agaciro igihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu bihe bishize ngo hitabiraga Abarokotse Jenoside, Abayobozi n’abaririmbyi gusa. Akishimira uburyo Abakristo igikorwa cyo Kwibuka bakigize icyabo bikagarahazwa n’uburyo kuri uyu munsi Abakristo bose baje kandi bakaba baragize uruhare rugaragara kugira ngo ibyateguwe bigende neza binasozwa uko bikwiriye.

Mu buhamya bwatanzwe na Madame Umuziga Alice Pacifique, Umukristokazi muri ADEPR warokokeye aho bari batuye ku Kacyiru, avuga ko banyuze mu nzira y’Umusaraba ndende kuva mu 1990 kugeza mu 1994 ubwo imiryango yabo yose harimo na Se Umubyara bishwe bose bagashira.

Madame Umuziga Alice Pacifique watanze ubuhamya

Agira ati “Twakomokaga i Rukumberi ahahoze ari muri komini Sake. Gusa kubera akazi ababyeyi bacu bakoraga twimukiye Kacyiru ariho Jenoside yabaye dutuye hakicwa benshi mu muryango wacu, barimo Data utubyara wari umwubatsi ukomeye wagize uruhare mu iyubakwa ry’iriya mihanda igerekeranye yo ku Kinamba ndetse na CND gusa ibyo byose abishe babirenzeho nyuma y’inzira y’Umusaraba ndende twagiye ducamo twihisha bikanaga bikaba iby’ubusa.”

Avuga ko ababazwa cyane n’uburyo umuvandimwe we wari warokotse yaje kwicwa n’Interahamwe imuroshye muri Muhazi mu 1999, cyakora ngo agendeye ku nama nziza umubyeyi wabo yajyaga abaha akiriho zo gukunda abantu bose no kugira imbabazi ngo bahaye imbabazi abishi babo kandi we na bagenzi be barokotse bakomeje Kwiyubaka no kudaheranwa n’agahinda akaba ari Umubyeyi w’abana bane n’umugabo, akaba yikorera ku giti cye aharanira iterambere rirambye.

Kimwe n’abandi ashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’igikorwa cyo Kwibuka kuko bituma bibuka kurushaho imiryango y’ababo bishwe bakagenda bakibakeneye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe Idrissa Nkurunziza ashimira Paruwasi ya ADEPR Kicukiro, by’umwihariko Itorero rya Kabeza kuba barateguye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi Abakristo bose bakabigira ibyabo mu gihe mu minsi yashize bari barabihariye abarokotse Jenoside n’abayobozi gusa.

Nkurunziza Idrissa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe

Agira ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe n’abanyarwanda, ikorerwa abanyarwanda, ihagarikwa n’abanyarwanda Ingabo zari iza FPR Inkotanyi nta gihugu cy’amahanga icyo ari cyo cyose kibigizemo uruhare .  Muri iyi myaka 30 twibuka abacu bazize Jenoside nk’Abakristo tunazirikane abayirokotse batishoboye, kugira ngo bumve ko tubafashe mu mugongo.”

Avuga ko iyi myaka 30 u Rwanda rwibuka Abatutsi basaga Miliyoni bazize Jenoside wabaye umwanya abanyarwanda bicara bakarebera hamwe icyabateza imbere kugira ngo bakomeze kwigirira Icyizere y’ejo hazaza.

Ku rundi ruhande avuga ko imyaka 30 ifite igisobanuro gikomeye mu buzima bw’umuntu kuko akenshi uyifite aba yaratangiye gushinga urugo yarabyaye, ariyo mpamvu asaba urubyiruko gukora kugira ngo biteze imbere muri byinshi birinda ababashora mu macakubiri n’Ingengabitekerezo ya Jenoside cyane ko umubare munini mu bakoze Jenoside hari higanjemo urubyiruko hagashimirwa ko ariko na none yahagaritswe n’umubare munini w’urubyiruko, bityo asaba abantu bose kwamagana ikibi bakimakaza amahoro aganisha ku iterambere, hishimirwa ibyagezweho muri iyi myaka 30 ishize ari nako hategurwa ibisumbyeho mu yindi myaka 30 iri imbere.

Itorero rya ADEPR Kabeza Paruwasi ya Kicukiro bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi riherereye mu murenge wa Kanombe, rikaba ryibumbiye muri Zone ihuza Amatorero ya Busanza, Samuduha  na Kabeza.

Abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka bakaba bacanye Urumuri rw’Icyizere bashyira Indabo ku kimenyetso kiriho amwe mu mazina y’Abakristo babashije kumenyekana bagera kuri 29 bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

You may also like

Leave a Comment