Home AmakuruMusanze : yibye inka ayishyira mu buriri buri mo inzitiramibu

Musanze : yibye inka ayishyira mu buriri buri mo inzitiramibu

by admin
0 comments

Umugabo witwa Nsengiyumva Alphonse w’imyaka 29, wo mu Kagari ka Muharuro, Umurenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, yatorotse ubwo yari agiye gufatwa akekwaho kwiba inka akayihisha mu cyumba araramo akayitwikiza inzitiramubu iri ku buriri.

Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2024, ubwo umuturage wo mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke witwa Nshimiyimana Samuel, yaje mu Murenge wa Gashaki Akarere ka Musanze ashakisha inka ye yibwe.

Ubwo yageraga mu rugo rw’uwo ukekwaho ubujura, yatangiye kubona ibimenyetso by’uko ari we ushobora kuba yayibye, abaturage barahurura, bamubaza niba ari we wibye iyo nka arahakana ariko inka iza kwabirira mu nzu.

Inka ikimara kwabira, uwakekwagaho ubujura yahise yiruka arabacika, binjiye mu nzu basanga inka iri ku buriri bwe yayitwikije inzitiramubu.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje aya makuru, avuga ko uwo mugabo akiri gushakishwa ndetse ashimira ubufatanye bw’abaturage na Polisi, yizeza abo baturage ko uwo mugabo bakomeza kumushakisha yafatwa agashyikirizwa ubutabera.

Yagize ati “Uyu munsi mu ma saa Yine z’igitondo, mu Mudugudu wa Murandi, Akagari ka Muharuro Umurenge wa Gashaki, abantu bibwe inka mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke baza bashakisha amakuru, inka ifatirwa muri uyu murenge wa Gashaki, ariko umugabo yabanje guhakana, mu gihe agihakana inka irabira binjiye basanga yayihishe mu buriri iri muri nzitiramibu.”

Yakomeje avuga ko “Inka ikimara kwabira, uwo mugabo yahise abaca mu rihumye aracika, arirukanka, ubu ari gushakishwa, ariko inka yasubijwe nyirayo. Turacyamushakisha nafatwa azashyikirizwa ubugenzacyaha akurikiranwe ku cyaha cy’ubujura.”

SP Mwiseneza yashimiye abaturage bakomeje gutangira amakuru ku gihe, ati “Ndashimira abaturage babashije gutanga amakuru ko inka iri muri iyo nzu, nkabasaba gukomerezaho kujya batanga amakuru ku gihe, icyaha kigakumirwa kitaraba.”

Ubujura bw’amatungo bugaragara mu Ntara y’Amajyaruguru, bukunze gushinjwa abakora ububazi bitemewe, ariho inzego zose zihera zisaba abaturage kwirinda kujya bagura inyama za magendu kuko zishobora kubagiraho ingaruka mbi ariko bikaba bitiza umurindi ubujura bw’amatungo.

You may also like

Leave a Comment