Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Ibiganiro byahuje aba Bakuru b’Ibihugu byombi byabaye ku wa Mbere tariki 17 Nyakanga mu 2023, gusa ntihigeze hatangazwa ibyaganiriweho.
Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde yageze mu Rwanda ku wa Mbere aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga ya Women Deliver iri kubera i Kigali.
U Rwanda na Ethiopia bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bwubahane bwa dipolomasi n’amasezerano y’imikoranire igamije guteza imbere abaturage babyo.
Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano atandukanye arimo ashingiye ku bufatanye mu by’amategeko, itangazamakuru, siporo, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n’umuco n’ayandi.
U Rwanda na Ethiopia kandi bikorana mu bijyanye n’ishoramari ndetse abashoramari benshi bayobotse isoko ry’u Rwanda aho bakora mu bijyanye n’inganda, ubwubatsi, serivisi n’ibindi.Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda
Perezida Sahle-Work Zewde ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’umugore