Mu bana batanu bahembwe na Ministeri y’uburezi nyuma yo gutangaza amanota abana basoje umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza n’icyiciro rusange, Singizwa Teta Ornela wabaye uwa gatatu mu gihugu hose, ni uwo muri Ecole Espoir de l’Avenir yo mu Karere ka Bugesera, Ubuyobozi bw’ishuri bukavuga ko n’abandi bana bose batsinze ku kigero cyo hejuru.
Ni mu muhango wo gutangaza amanota y’abarangije ibyiciro byavuzwe haruguru, wayobowe na Ministiri w’Uburezi Valentine Uwamariya, ari kumwe n’abandi bayobozi bashinzwe uburezi mu gihugu, barimo Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA n’abandi.
Ni umuhango wagaragajwemo ishusho y’imitsindire y’abana mu mwaka w’amashurui 2021-2022, aho nko mu mashuri abanza hakoze ikizamini abana 222,472, muri bo 206,286 bakaba aribo batsinze ibizamini bangana na 90,69%.
Abakobwa batsinze ibyo bizamini ni 124,169 bangana 55,8%, abahungu bakaba 102,303 bangana na 44,2 abatarabashje gutsinda baba 21,186 bangana na 9,31%.
Muri aba batsinze ibizamini bya Leta abo mu mashuri abanza, abagera ku 26,922 bangana na 13%, nibo bazabasha gucumbikirwa.
Ministiri Uwamariya Valentine, avuga ko uwo mubare ari muto ugereranyeje n’abatsinze, bikaba ngo nta kundi byagombaga kugenda, kuko biterwa n’imyanya iba yabashije kuboneka mu mashuri acumbikira abana, mu gihe abazicumbikira ari 179,364 bangana na 77%.
Agira ati “ mu by’ukuri, abana bakoze neza kandi bagaragaje umuhate ugereranyije n’umwaka ushize. Ikindi cyakwishimirwa ni uko abana bakoze ibizamini byateguwe n’abarimu babigisha, bagendeye ku nteganyanyigisho igenderwaho mu asomo yabo.
Indi mpinduka yabaye ni uburyo amanota yatangazwaga mu byiciro, aho uwagiraga inyuguti yo hasi ariwe wabaga ufite amanota menshi, mu gihe muri uyu mwaka ufite umubare wo hejuru aba ariwe watsinze.”
Umuyobozi w’ikigo cya Ecole Espoir de l’Avenir, kimwe mu bigo byagaragaje gutsindisha abana bari mu myanya ya mbere ku urwego rw’igihugu Mukunzi Victor, avuga ko batatunguwe kuko buri mwaka ngo ikigo cyabo gitsindisha 100%, kandi ko intego yabo izakomeza gutyo, bitewe ahanini n’ibanga bihariye ryo kugira abarimu bafite ubunararibonye n’ubuhanga mu kwigisha, Ubuyobozi bwiza bw’ikigo ndetse n’abana bazi neza gukurikira no gushyira mu bikorwa ibyo bigishwa.
Agira ati “muri Ecole Espoir de l’Avenir, dukomeje kugaragaza ubudasa mu kurerera igihugu kandi intego yacu ni ugukomereza muri uwo mujyo. Icyo wamenya kandi uretse n’uyu mwana uje muri batanu bambere, n’abandi bose barangizanyije nabo batsinze ku manota yo hejuru.”
Uretse uyu umwana Singizwa Teta Ornela, wabaye uwa gatatu ku rwego rw’igihugu, agahesha ishema Ecole Espoir de l’Avenir hari na KARIRE Nola, nawe urangije kuri Maranyundo Girls School ari uwa gatatu mu gihugu hose mu kiciro rusange Troncommun, aganira na Igisabo, avuga ko nawe ubumenyi afite yabukuye muri Ecole Espoir de l’Avenir kuko ariho ngo yize amashuri abanza we n’impanga Kagoyire Norine waharangije agahembwa nawe ku urwego rw’igihugu.
Ubwo ikinyamakur igisabo cyasuraga Ecole Espoir de l’Avenir, basoza umwaka w’amashuri 2021-2022, ababyeyi batandukanye barereshereza kuri icyo kigo bavuze ko bishimira kurereshereza ku kigo gitanga ireme nyaryo .
Abo babyeyi bakaba barahamagariraga bagenz babo, kuhagana ari benshi kugira ngo abana babo nabo, begucikwa n’ibyiza n’ubumenyi buhavomerwa.
Ibizamini bisoza amashuri abanza 2021-2022, byari byakozwe mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, abo mu kiciro rusange bari biyandikisshije gukora bari 127,589, hakora ibizamini 126,737, abatsinze muribo baba 108,556 bangana na 85,66%, ubushize bakaba bari batsinze kuri 83,3%.
ISHURI RY’INDASHYIKIRWA MU GUTSINDISHA Ecole Espoir de l’Avenir