Ni abagize ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda , AGA Rwanda Network, basaga 400 baturutse mu gihugu hose, bakaba bari bakereye kwizihiza Umunsi mukuru Nyafurika , Umuhango wabereye kuri Stade ya Kigali, kuri uyu wa 31 Kanama 2022, bagamije ahanini gukomeza guteza imbere no gushyigikira umwuga wabo bakesha abakurambere bakomokaho nk’uko babisobanura ubwabo.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda AGA Rwanda Net work, Madame Uwimana Beatha, avuga ko hashize imyaka igera kuri 11, abakuru b’ibihugu by’Afurika bifuje ko ubuvuzi gakondo bwahabwa umwanya muri Afurika hose, bitewe ahanini n’uburyo bwunganira ubwa kizungu, abantu bagakira indwara hifashishijwe ibimera n’ubundi buhanga karemano abavuzi gakondo bifashisha.
Agira ati “ mu bisanzwe ubuvuzi gakondo bwatangiranye n’iremwa rya muntu kubera ko ubuzima yabagamo yivurishaga ibimera byabonekaga mu ishyamba yabagamo n’ubundi bwenge bwose yagiye yunguka kandi bagakira indwara uko abyifuza
Uyu munsi turashimira cysne Abayobozi bacu bo muri Afurika no mu gihugu cyacu by’umwihariko, uburyo bahaye agaciro ubuvuzi gakondo maze bakabugenera umwanya kuri iyi tariki ya 31 Kanama ya buri mwaka, ari nawo munsi twahuriye hano kugira ngo tuwizihize, twungurane ibitekerezo, duhane amakuru y’icyo twakora kugira ngo abatugana barusheho guhabwa Serivise ibanogeye baba badukeneyeho.”
Madame Beathe Uwimana, asaba abavuzi gakondo gukomeza kurangwa n’ukuri n’ubunyangamugayo, ntihagire abiyitirira umwuga badakora bagamije amaronko yo kwiba abaturage.
Avuga ko abavuzi gakondo bo mu Rwanda bifatanyije na bagenzi babo bo muri Afiurika, kandi ngo ubusanzwe bakaba bagira n’amahuriro bagenda bahuriramo bakurikije ibyerekezo by’umugabane nk’abo muri Afurika y’I burasirazuba n’ahandi.

Ikindi atangariza abagize urugaga AGA Rwanda Net work, ni uko bagomba gukomeza gushyira hamwe, ari nayo mpamvu ngo bongeye kwakira bagenzi babo b’Abarangi, ari bo bavuzi gakondo bifashisha amasengesho mu kuvura ababagana, bakaba ngo bari barahejwe n’ubuyobozi bwahozeho.
NTA BYERA NGO DE. UMUNSI MUKURU WARI UGIYE KUBURIZWAMO N’UWIRUKANWE NA BAGENZI BE
Umunyamabanga Mukuru w’urugagaga rw’abavuzi gakondo Jean Bosco Murengerantwali, yishimira cyane uburyo abavuzi gakondo bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi wabagenewe ku urwego rw’Afurika.
Gusa avuga ko ntabyera ngo de, kubera ko mbere y’uko ibirori nyirizina bitangira, hari uwitwa Nyirahabineza Gertrude umaze amazi arenga 6 yirukanwe ku buyobozi bw’ihuriro, ngo waba warashatse kubateranya na Polisi, asaba ko ibyateguwe n’abavuzi Gakondo b’igihugu hose byahagarikwa, kandi ngo nta bubasha na buke agifite mu ihuriro.
Agira ati “ mu gutegura umunsi mukuru, nka Komite ibifitiye ububasha twabimenyesheje inzego zose bireba, kuva ku mudugudu ku geza ku urwego rw’umjyi wa Kigali twakoreyemo, hamwe n’inzego z’umutekano bireba.
Twaje gutungurwa rero, ubwo twumvaga ko uwitwa Nyirahabineza twirukanye muri Komite kuva itariki ya 08 Werurwe 2022, kubera imikorere ye itari ihwitse, ajya guteza ubwega kuri Polisi ngo baduhagarike.
Cyakora turashimira uru rwego ko twabasobanuriye ukuri kose ku imikorere ya AGA Rwanda Network barabyumva, ariyo mpamvu umunsi mukuru tuwukoze ukaba ugenze neza, ndetse n’inzego z’ubuyobozi bw’umurenge twakoreyemo wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, bakaba baje kudushyikira.

Bwana Mukire Jean Damascene umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gukemura amakimbirane muri AGA Rwanda Network, avuga ko nta ko batagize ngo basaba Nyirahbineza Gertrude, wari Umuyobozi wabo gutumiza inama ngo haganirirwe ku bibazo byavugwaga mu ihuriro, birimo imicungire mibi y’umutungo n’imyitwarire idahwitse yari atangiye kugaragaza, aho ngo yakumvise ibyo yasabwaga ahitamo kwirukana bagenzi be bose 13 bari baratoranywe mu 2019, bamwe aranabafungisha abashinja ibyo we ngo yakagombwe kuba ariwe ubiregwa.
Agira ati “tumaze kumusaba kenshe gutumiza inteko rusange ntabikore, Uwari umwungirije kubera ko amategeko y’ihuriro abimuhera ububasha, yatumije inteko rusange y’abanyamuryango baturutse mu turere twose, ari nayo yamuhaye ububasha bwo kuba ayoboye ihuriro by’aganyo kugeza ubwo hazabera andi matora. kugeza uyu munsi niwe wemewe mu ihuriro AGA Rwanda Network. Uwundi waba ushaka kubyiyitirira ntituzi inyungu abifitemo.”
Bwana Mukire avuga ko nyuma y’uko uwo birukanye akomeje kwiyitirira urugaga, byageze n’aho yiha gukoresha umunsi mukuru nyafurika ku itariki ya 04 Kanama 2022 atanguranwa kandi ntawabimusabye, ari nako arya amafaranga abatamuzi, ababwira ko ashaka guha inka Umukuru w’igihugu, ibyo byo byose ngo barabimureze, bakaba biteguye ko Ubutabera bukora akazi kabwo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda Madame Florence Ntakontagize, ari nawo murenge umunsi mukuru wabereyemo, ashima cyane uruhare abavuzi gakondo bagira mu kunganira ubuvuzi bwa kizungu, bityo asaba abavuzi gakondo kwirinda amakimbirane nk’amaze iminsi avugwa mu ihuriro ryabo, ahubwo bakajya bagisha inama Ubuyobozi n’izindi nzego zibishinzwe kugira ngo zibibafashemo.
Agira ati “ Tumaze iminsi twumva amakimbirane avugwa mu Ihuriro ryanyu ndetse hari n’ubwo byaberaga mu murenge dushinzwe. Birakwiye ko mukora umwuga wanyu neza. Abantu barabakeneye kugira ngo mubavure mukoresheje impano mwifitemo, ari nayo mpamvu mugomba gukora neza, mugashimwa na bose.

Abagize urugaga rw’abavuzi gakondo AGA Rwanda Network bitabiriye umunsi mukuru nyafurika ku nshuro ya 11 basaga 400, bari baje baturutse impande zitandukanye z’igihugu, ahanatanzwe impamyabumenyi ku bagize uruhare bose mu gushyigikira no guteza imbere ihuriro.
Abitabiriye umunsi mukuru bakaba bariyemeje kurihira abatishoboye bo mu murenge wa Nyakabanda bagera ku 170, Ubwisungane mu kwivuza Mituelle de Sante”.
Ku ikubitiro hakusanyijwe inkunga y’abagomba kwishyurirwa bagera kuri 11, mu minsi mike abasigaye nabo bakazagezwaho inkunga, ubwo izaba imaze kusanywa, na cyane ko mu turere hose, ngo hari gukusanywa ubushobozi bwo gufasha abandi batishoboye ku urwego rw’igihugu basaga 400 bazatangirwa ubwisungane mu kwivuza.

