Home AmakuruBamporiki Edouard asezerewe muri Guverinoma igitaraganya

Bamporiki Edouard asezerewe muri Guverinoma igitaraganya

by admin
0 comments

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’urubyiruko n’umuco  Bwana Bamporiki Edouard,  amaze guhagarikwa igitaraganya ku mirimo ye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika  Paul kagame, ibigaragazwa n’ itangazo  ryasohotse kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa kane Tariki ya 05 Gicurasi 2022 , ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Edouard Ngerente.

Itangazo ryasohotse mu biro bya Ministiri w’Intebe rigira riti “ashingiye ku biteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116

None kuwa 05 Gicurasi 2022 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagaritse ku mirimo Bwana Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kubera ibyo agomba kubazwa  akurikiranyweho.”

Iri tangazo ryasohotse mu gihe ku mbuga nkoranyambuga,  hari hiriwe hacicikana amakuru avuga ko hari Ibifi binini byaba byatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, bakaba  mubo bavugaga harimo  uyu Bamporiki Edouard n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire Bwana Mpabwanamaguru Merard.

Amakuru kandi  akomeje kutavugwaho rumwe n’icyo uyu Bamporiki yaba yazize, bamwe bakavuga ko ari  Ruswa, abandi bakabihuza n’ifungwa rya Bwana Prince Kid uherutse gutabwa muri yombi, ashinjwa imyitwarire idahwitse mu irushanwa rya Miss Rwanda.

Bamporiki akaba yarakomeje kurangwa n’udushya mu bikorwa bye bya buri munsi,  aho yigeze no kugaragara ajya kwinginga Idamage Ryamugwiza,  mbere y’uko afatwa ashinjwa ibyaha byo gupfobya Jenoside no kubiba amacakubiri,  bikavugwa ko yari giye kumwinginga ngo asigeho,  n’utundi dushya dutandukanye twakomeje kumuranga aho yakomeje no  kwikinira  mu Itorero Urunana yitwa Kideyo.

Uretse kuba Umunyamabanga wa Leta,  Bamporiki yanabaye Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu, Intumwa ya Rubanda, anandika  ndetse akina Filimi yakunzwe na benshi Long Coat

You may also like

Leave a Comment