Muri kino cyumweru kuwa 30 Werurwe 2022, nibwo Banki y’u Rwanda itsura amajyambere BRD yatangije uburyo bushya bise “MINUZA” bwo kwishyurira abanyeshuri biga muri Kaminuza n’amashuri makuru yo mu gihugu no hanze yacyo, hifashishijwe ibigo by’Itumanaho bya MTN mu buryo bwa Mobile Money na Airtel, hakoreshejwe Airtel Money Commerce, ibitanga ikizere cy’uko abatarishyuraga inguzanyo neza bahawe bizajya byoroha gukurikirana amakuru yabo mu buryo bwihuse.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe uburezi muri Banki y’u Rwanda itsura amajyambere BRD Rurangwa Wilson, avuga ko uburyo bushya bwa MINUZA bagiye gukoresha hifashishijwe Telefoni ku mirongo ya Airtel na MTN, butaje gukuraho ubwakoreshwaga hifashishijwe konti z’Amabanki, ahubwo ari ukugira ngo umunyeshuri agire amahitamo y’aho yifuza kunyurizwa inguzanyo.
Rurangwa Wilson umuyobozi w’Ishami rishinzwe uburezi muri Banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD)
Avuga ko bishimira ko ubwo buryo bushya, buzatuma abanyeshuri babona amafaranga yabo mu buryo bworoheje kandi bitarengeje umunsi umwe, amafaranga yabo bakaba bagomba kujya bayabonera ku gihe, bitandukanye n’uko hari ubwo bayabonaga bibasabye gutonda imirongo itarangira.
Agira ati “ni uburyo buje gukemura ibibazo abanyeshuri bagiraga byo gutinda kugerwaho n’inguzanyo bagenerwa yo kwiga muri kaminuza. Muri kino tukaba tubizeza kuzajya bayabona mu gihe gito gishoboka bifashije Telefoni zabo, ibyo bikaba bitanabasaba kugira ziriya zihenze zuzuyemo ikoranabuhanga za Smart Phone. Rwose Telefoni wagira yose, ubwo buryo bushya buzakugeraho nta mbogamizi z’indi.”
Avuga kandi ko uretse no guhabwa inguzanyo mu buryo bworoheje, no kubishyuza nabyo ngo bizajya byorohera ababishinzwe barimo HEC na BRD ubwayo, cyane ko imyirondoro ya buri munyeshuri izajya ihuzwa n’iyo mu iranga mimerere yo mu kigo cy’igihugu cy’Indangamuntu NIDA ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro RRA na z’Ambasade z’u Rwanda ku biga hanze, kugira ngo hirindwe ikibazo cyavukaga cyera cyo kutishyura inguzanyo babaga barahawe.
Ndoli Francis Karake Umukozi ushinzwe gutanga inguzanyo muri BRD, avuga ko kugira ngo umunyeshuri ahabwe inguzanyo agomba kubanza gusinya Kontaro, hagakenerwa Telefoni ihuje amazina n’ari ku irangamuntu ye.
Hari kandi kureba ko umunyeshuri yiyandikishije, igikorwa ubusanzwe kiba buri mwaka kugira ngo hamenyekane ko uwo muntu akiri ku ishuri koko.
Icya gatatu hakaba nacyo kikaba ari ukureba ku urutonde ruvuye mu nama nkuru y’uburezi HEC rwemeza neza ko uwo munyeshuri yemerewe inguzanyo.
Umuyobozi muri Mobile Money ya MTN Christian GAHENERI, avuga ko uburyo bushya bwatangijwe, abanyeshuri bagomba kubwakirana na yombi, kubera ko bashyizwe Igorora cyane ko mu gihe cyabo ubwo bigaga bamaraga n’icyumweru ngo batonze imirongo, nyamara muri kino gikorwa cyo kwifashisha Telefoni yabo, bikazajya bibatwara iminota itarenze 30 yonyine, kugira ngo bagerweho n’inguzanyo zabo.
Umuyobozi muri MTN Mobile Money Christian GAHENERI avuga ko uburyo bushya bwatangijwe, abanyeshuri bagomba kubwakirana na yombi
Avuga ko icyo bagiye gukora muri ino minsi, ari ukugera ku bigo bitandukanye, kugira ngo babasobanurire abo bireba ikoreshwa ry’ubwo buryo bushya buje kubafasha..
Jean Claude Gaga Umuyobozi wa Airtel Money Commerce, avuga ko kuba servise batanga zo kubitsa no kubikuza ari ubuntu, bashimira BRD kuba yarifuje kubiyambaza kugira ngo bafashe abanyeshuri babo kubona inguzanyo mu buryo bworoheje kandi bikoranywe ikoranabuhanga rigezweho.
Avuga ko hakozwe akazi kenshi kugira ngo icyo gikorwa kinozwe, birimo kumenya neza abanyeshuri aribo bagenerwabikorwa.
Jean Claude Gaga Umuyobozi wa Airtel Money Commerce
Bwana Jean Claude Gaga, yishimira ko raporo iherutse gusohorwa na Banki nkuru y’Igihugu BNR, yagaragaje ko abafatabuguzi hafi miliyoni 5 bakoresha imirongo y’itumanaho ry’ibigo byo mu Rwanda, banyujijemo Service z’ibigendanye n’imari byo kubitsa no kubikuza bihwanye na 33% , ahoherejweho hafi Miliyari ibihumbi 10, “Tiriyari 10”. Bityo akizera ko abanyeshuri nabo bagiye koroherezwa kubona inguzanyo zabo.
Ni muri urwo rwego Bwana Gaga, agira inama abanyeshuri kutazajya babikuza ariya mafaranga yabo kugira ngo batabakata, ahubwo ibikorwa byose bazakora, bakazajya babikoresha Telefoni na cyane ko ariho azaba afite umutekano wose kurusha kuyagendana mu ntoki.
Ubuyobozi bwa BRD buvuga ko uburyo bushya bwatangijwe, bugiye kujya bufasha abanyeshuri biga mu Rwanda no mu mahanga kubona inguzanyo neza, kubera kandi ikoranabuhanga rizakoreshwa, bagahamya ko bizanorohera Leta kwishyuza inguzanyo zagiye zitangwa no mu myaka yo mu 1980.
Ikindi abayobozi bavuga, ni uko buryo bushya bumaze gukorerwa abanyeshuri barenga 600 mu bihumbi 8 bo mu mashuri makuru y’ imyuga “Polyteqnbics” na cyane ko aribo bari kwiga muri kino gihe bizwi neza ko biyandikishije, naho muri Kaminuza n’andi mashuri makuru abasaga ibihumbi 30 bazagerwaho n’iyo serivisi, baka bakiri mu biruhuko.
Banki y’u Rwanda itsura amajyambere BRD, niyo yahawe inshingano na Leta y’u Rwanda yo gukurikirana itangwa ry’inguzanyo Bourses zigenerwa abanyeshuri biga muri Kaminuza n’andi mashuri makuru batsinze amasomo yabo neza.
Ni igikorwa BRD ifatanyamo n’inama nkuru ishinzwe uburezi HEC, muri kino gihe bakazanafatanya n’ibigo by’itumanaho bya MTN na Airtel mu rwego rwo kunoza igikorwa kurushaho hifashishijwe ikoranabuhanga.
Abayobozi bagashimangira ko uburyo bushya bwiswe MINUZA, buje gukemura nta kabuza bimwe mu bibazo byavukaga mu itangwa n’iyishyurwa ry’izo nguzanyo, na cyane ko hazaba hifashishijwe ikoranabuhanga ry’isumbuye kurusha ubundi buryo bwakoreshwaga.
Abayobozi bo muri BRD n’abo mu bigo by’itumanaho MTN na Airtel mu kiganiro n’abanyamakuru